Uko ubuhanzi nyarwanda bwakoreshejwe mu gucengeza amacakubiri yagejeje kuri Jenoside

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 13 Mata 2020 saa 01:07
Yasuwe :
0 0

Umuco w’u Rwanda, ni umwe mu byagizwe igikoresho cyo mu rwego rwo hejuru mu gucengeza amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane mu gice kigendanye n’ubuhanzi bw’indirimbo.

Abahanzi bamwe na bamwe babaye igikoresho cya Leta mu gucengeza amacakubiri no kubiba urwango rwa Jenoside yahitanye Abatutsi bagera kuri 1.074.017. Umuco bawuhindura ico, ushakirwamo ubuhanga n’ubumenyi bwo gucengeza amacakubiri.

Bitewe nuko Abahanzi ari bamwe mu bifashishwa mu gutanga ubutumwa bukagera kuri benshi, no mu gucengeza amacakubiri barifashishijwe.

Twagerageje gushaka bamwe mu bahanzi n’indirimbo bahimbye zifashishijwe mu gucamo ibice abanyarwanda no gushishikariza abahutu kwanga abatutsi.

Chorale Abanyuramatwi

Chorale Abanyuramatwi y’i Gitarama yari izwi cyane kubera ubuhanga bwari mu ndirimbo zabo, abenshi muri bo bari barize mu Iseminari bazi guhimba no gucuranga injyana ya muzika. Uwari umuyobozi wabo ni Michel HABARUREMA.

Abanyuramatwi bakwije ingengabitekerezo y’urwango na Jenoside bakoresheje indirimbo nyinshi zanyuzwaga kuri Radio Rwanda no mu bitaramo. Nibo baririmbye indirimbo yubahiriza igihugu ya mbere “Rwanda Rwacu”.

Zimwe mu ndirimbo z’Abanyuramatwi zatwitse igihugu zirimo “Jya mbere Rwanda” aho Umututsi yitirirwaga kuba nk’Umukoroni, Umunyamahanga, Umwanzi w’u Rwanda, Gashakabuhake,...

Amwe mu magambo y’iyo ndirimbo hari aho bagize bati “U Rwanda rwari rute? Kazungu na Gatutsi bari bararumize.” Nibo kandi bahimbye indirimbo “Turatsinze” ivuga ko Rwanda rubonye bene rwo Gahutu akwiye kuganza.

Mu ndirimbo yabo “ Ibigwi by’Abaparmehutu” bashimira Abahutu kuba baratsinze, bakaba baharanira inyungu za Gahutu. Ikintu kibi gikomeye muri iyi ndirimbo nuko nta jambo Umunyarwanda ririmo. Icyari gishishikaje Abanyarumatwi ni imibereho myiza y’Abahutu n’ikandamizwa ry’Abatutsi.

Abanyuramatwi bigishije mu ndirimbo zabo ko Igihugu n’ibyacyo ari icy’Abahutu. Niwo murongo indirimbo zabo zagendeyeho. Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yaje isoza ishyirwa mu bikorwa ry’iyo ngengabitekerezo yakwijwe mu Rwanda kuva kera.

Umuhanzi Simon Bikindi

Simoni Bikindi ni Umuhanzi akaba n’umunyaporitiki ukomeye wari mu Ishyaka rya MRND. Bikindi yavutse tariki 28 Ukwakira 1954 avukira muri Komini Rwerere ku Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Bikindi yari umuntu umwe mu bavugaga rikijyana kuri Leta ya Perezida Habyarimana bitewe n’uko yari umuntu wa hafi wa Perezida. Muri 1994 yakoraga muri Minisiteri y’urubyiruko n’amashyirahamwe (MIJEUMA) akaba yarayoboraga Itorero ryitwaga Irindiro.

Abinyujije mu buhanzi bwe, yagize uruhare runini mu gushishikariza Abahutu gutsemba Abatutsi. Indirimbo za Bikindi zakoreshejwe cyane n’amashyaka ya poritiki MRND na CDR n’andi yari ahuriye mu cyitwaga HUTU POWER mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Indirimbo “Twasezereye ingoma ya Cyami” yahimbwe mu wa 1987, u Rwanda rwibuka imyaka 25 y’ubwigenge. Ni indirimbo yerekana ko icyiswe ingoma ya cyami nta kiza na kimwe yamariye u Rwanda, nyamara u Rwanda rwaguwe n’abami, ni nabo baruremye batanga igihe cyabo bizirika umukanda mu gihe kingana n’imyaka 221 [1091-1312] bashyiraho inkingi za mwamba ruzubakirwaho rukaba igihugu gihamye ubwo bazaba batakiriho.

Abami Bikindi yamaganaga, nibo bubatse u Rwanda ruhamya igitinyiro hagati y’amahanga aruzengurutse, bararwagura ruba rugari. Byafashe igihe kitari gito kugira ngo uwo mugambi wo kurwagura ugerweho, ukurikije ibirari by’amateka urugamba rwo kubaka igihugu no kucyagura, abami b’u Rwanda bawakuranweho mu gihe kingana n’imyaka 583[1312-1895]. Ntawafata ibibazo n’akaga k’ubwicanyi u Rwanda rwahuye nabyo ngo abyitirire abami yiyibagije ububi bw’Abakoroni, PARMEHUTU na MRND.

Ikindi kandi, umuntu nka Bikindi wari warize akaminuza, byongeye w’umuyobozi mu gihugu, ntiyari akwiriye gupfobya bigeze hariya Abakurambere mpangarwanda bakuturanyije bakarema igihugu kikabaho none akaba yari akiganjemo nk’umuyobozi, ajaramye mu byo baruhiye, asoroma ku mbuto z’umuruho wabo kandi bo batakiriho.

Indirimbo “Akabyutso” izwi cyane ku izina rya “Nanga Abahutu” yahimbwe muri 1992. Bikindi yakanguriraga Abahutu kwishyira hamwe bakarwanya Abatutsi kuko aribo mwanzi ubahuje. Bikindi avuga ko yanga Abahutu b’inda ndende banga abandi Bahutu, ko Abahutu bose bagomba guhuriza ku mugambi umwe wo kwanga Abatutsi.

Muri rusange iyi ndirimbo irahamagarira ubumwe bw’Abahutu mu kurwanya Umututsi iyo ava akagera. Bikindi anibasira Abahutu barwanya ingengabitekerezo ya jenoside, cyane cyane abari bari mu mashyaka ataravugaga rumwe n’ubutegetsi bw’ibyob bihe, nibo ashinja ko bahawe igiceri ngo bice abandi Bahutu. Indirimbo nk’iyi yaterega Interahamwe akanyabugabo zikumva ko kwishyira hamwe no kwica bagakora jenoside ari umurimo mwiza ku Muhutu wese.

Indirimbo ya gatatu ni iyiswe “Impuruza” izwi ku izina rya “Bene Sebahinzi” nayo yahimbwe muri 1992 ikaba itanga ubutumwa bw’ubumwe bw’Abahutu mu mugambi wo kwanga Abatutsi.

Muri iyi ndirimbo, Bikindi aririmba Intara zose ze kera zari zigize u Rwanda, akavuga ko hose yahageze agasanga bahujwe n’agahinda ko kuba hari umwanzi wabateye ushaka kubamara, ariko Abahutu bakaba batabyumva, bakaba bagomba gutabarwa no kurindwa ko bamarana.

Uwo mwanzi niwe Bikindi yita INTERANYABAGABO. Iyi ndirimbo igaragaza agahinda Bikindi yatewe nuko ngo Abahutu basa nk’abataye ubwenge, ngo bariho baramarana kandi bagombye gushyira hamwe no kumvikana bakarwanya umwanzi umwe bahuriyeho ariwe Ikontanyi. Iyo bavugaga Inkotanyi byabaga bivuga Umututsi. Iyi ndirimbo Bikindi yayihimbye mu gihe Abatutsi bicwaga Bugesera.

Izi ndirimbo zanyuzwaga kuri Radio Rwanda no kuri RTLM.

Ku itariki 02 Ukwakira 2008, Urukiko mpuzamahanga (TPIR) rwakatiye Bikindi igifungo cy’imyaka cumi n’itanu rumaze kumuhamya icyaha cyo gukangurira Abahutu gutsemba Abatutsi.

Ng’uko uko umuco mwiza w’u Rwanda, ubuhanzi bw’ibinyurabwenge n’ibinyuramatwi byanyuzwagamo iyerekwa ry’Abanyarwanda, bwifashishijwe mu gucengeza amacakubiri yo kurimbura Abatutsi batagira ingano.

Itorero rya Bikindi, Irindiro ryagize uruhare mu guhimba indirimbo zibiba amacakubiri mu banyarwanda
Bikindi Simon yari yarakatiwe igifungo cy'imyaka 15 kubera uruhare rwe muri Jenoside. Yapfuye mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .