Ababyeyi barasabwa guteganya amafaranga yo kugurira abana babo ibitabo

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 14 Gicurasi 2019 saa 06:19
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda barakangurirwa kugurira abana babo ibitabo nk’uko babikora ku bindi bikenerwa mu rwego rwo kubakundisha gusoma no kwandika bakiri bato.

“Ushaka guhisha Umunyafurika arandika”, iyi ni imvugo ikunze gukoreshwa n’abantu benshi bagaragaza ko gusoma inyandiko zitandukanye bitari mu muco w’abatuye uyu mugabane.

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije gukangurira Abanyarwanda kugira umuco wo gusoma no kwandika.

Imwe muri izo ni imurikabitabo ry’Igihugu rihuza abantu bose bahuriye mu ruganda rw’igitabo, abanditsi, amazu asohora ibitabo, ababigurisha n’abibugura.

Iri murika bitabo ngarukamwaka ryatangiye kuva mu wa 2017, rizatangira tariki 20 rirangire tariki 22 Gicurasi 2019 aho rizajya ribera muri parikingi ya stade Amahoro.

Umuyobozi w’agateganyo w’Inkoranyabitabo y’Igihugu, Nyirabahizi Beata, yabwiye IGIHE ko mu gusoza iri murika, hazaba inama igamije kwigira hamwe uburyo abanditsi b’ibitabo byababyarira inyungu.

Ati “Tuzaganira ku buryo igitabo gishobora kugurishwa, kubyara imirimo mu gihugu cyacu. Kuko turashaka ko uyu mutungo w’ubwenge mu by’ukuri na wo winjiza amafaranga, uteza imbere igihugu, ugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu cyacu.”
Nyirabahizi yasabye ababyeyi kugira uruhare mu gukundisha abana babo gusoma no kwandika, babagurira ibitabo bitandukanye nk’uko babagurira ibindi bakenera.

Ati “Tukaba tunabasaba ko bagira uruhare mu guteza imbere uru ruganda rw’igitabo, batoza abana babo kwandika ku buryo aba bakuru bandika bazagira abasimbura. Batoze abana kujya mu masomero nibagera mu rugo babasomere ibitabo bapange muri gahunda zabo kubagurira ibitabo nk’uko babagurira ibindi. Kugira ngo bagaburire ubwonko bwabo.”

Ibitabo bizamurikwa harimo ibyanyuze mu nzu zisohora ibitabo [publishing houses], ibitabo banditse mu Kinyarwanda bivuga ku muco no ku mateka y’u Rwanda byemejwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco n’ibindi byemejwe na CNLG mu gihe byaba bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se ibyemejwe na CHENO mu gihe byaba bivuga ku ntwari.

Nta mubare uzwi w’abanditsi b’ibitabo bari mu Rwanda ariko abari mu rugaga rwabo bagera kuri 40.

Umuyobozi mukuru w'agateganyo w'isomero ry'igihugu, Nyirabahizi Beata, yasabye ababyeyi gukundisha abana babo gusoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .