00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakizimana yanditse igitabo yakomoye ku butwari bw’Inkotanyi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Werurwe 2021 saa 02:32
Yasuwe :
0 0

Dieudonné d’Amour Hakizimana usanzwe yandika ibitabo, umunyarwanda uba muri Suède, yanditse igitabo yise ‘Inzira yo gukotana’ kigaragaza inzira umuntu ashobora gucamo akotama mpaka akaza gutera intambwe imugeza ku bukungu.

Uyu mwanditsi w’ibitabo mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko iki gitabo kiri mu ruhererekane rw’ibyo yashyize hanze, kikaba ari icya gatatu.

Ati “Inzira y’Inkotanyi ni igitabo cya gatatu mu ruhererekane rw’ubumenyi nakusanyije kugira ngo mbashe kubugeza ku rubyiruko ruvuga Ikinyarwanda kandi rukeneye kwiyubaka no kuzamura igihugu. Kucyandika nabikomoye ku Nkotanyi mu mateka y’u Rwanda.”

Akomeza avuga ko biturutse ku kuntu izo ngabo zarwaniraga ubuzima bwiza n’ubusugire bw’igihugu byatumye agira igiterekerezo cyo kwandika igitabo giturutse kuri uwo murava.

Ati “Izo ngabo rero zari Ingabo zarwaniraga ubuzima bwiza n’ubusugire bw’abanyarwanda. Zirangwa n’ubutwari n’ubupfura mu bikorwa byazo byose. Mu gihe tugezemo rero, turimo kurwana urundi rugamba rw’ubuzima, ubukungu n’iterambere. Dukeneye gukotana, tukubaka ubukungu n’imibereho byiza twifashishije Inzira y’Inkotanyi zakoresheje kugira ngo zitwubakire igihugu cyiza dutuyemo ubu.”

Uyu mugabo amaze kwandika ibitabo bitandukanye, biri icyo yise “Ushaka inka aryama nkazo, Ushaka ubukire arara ubusa” cyaje ari inyunganizi y’ikindi yashyize hanze mu ntangiriro za 2020 yise “Gukira bishobokera buri wese ariko biraharanirwa.”

Iki yashyize hanze muri Kamena 2020, ni umuzingo wa kabiri, utangirira ku ihame rya gatanu, rikurikira ayandi ane ari mu gitabo cya mbere. Umwanditsi agenda avuga ku kintu runaka akavuga n’umwitozo watuma kinozwa.

‘Inzira y’Inkotanyi’ cyaje gikurikira ibi, kivuga ko inzira y’ubukungu ari ugukotana kandi ko nta wundi ugomba kuyikugendera cyangwa kuyiguharurira ari wowe ubwawe ugomba kuyikotanira kugira ngo ugere ku nzozi zawe.

Dieudonne d’Amour Nordkvist Hakizimana wanditse iki gitabo yavukiye mu Rwanda mu 1977, muri Komini Kibali ahahoze ari Perefegitura ya Byumba ubu ni muri Gicumbi mu Mjyaruguru.

Amashuri yisumbuye yayize muri IFAK ku Kimihurura na Groupe Scolaire de La Salle i Byumba. Mbere yo kujya i Burayi, yamaze imyaka 10 mu Bushinwa yiga ibijyanye n’Ubukungu n’Ubumenyamuntu. Ni umuyobozi wa Sosiyete Igitego ikorera muri Suède, ikora ibijyanye no Guhanga udushya.

Amaze kwandika ibitabo birimo icyitwa ‘Amashyiga y’umunezero’ cyagiye hanze muri Nzeri 2019 , ‘Happiness Triangle’ cyangwa se ‘Mpandeshatu y’umunezero’ cyasohotse muri Kamena 2018, n’ikindi yasohoye mu Ugushyingo 2019 cyitwa ‘My Father Never Walked on Water’.

Iki gitabo cye gishya umuntu ugishaka ashobora kukigura yifashishije urubuga rw’uyu mwanditsi, agakanda hano: https://www.dieudamour.com/.

Afite gahunda yo guhindura imyumvire yifashishije kwandika ibitabo
Amaze kwandika ibitabo byinshi bitandukanye
Hakizimana afite gahunda yo gufasha abanyarwanda guhindura imibereho yifashishije ibitabo
Hakizimana afite ibitabo bitandukanye birimo icyitwa gukira bishobokera buri wese ariko biraharanirwa kirimo amahame y'ibanze yafasha kugera ku ntsinzi
Uyu mugabo yashyize hanze igitabo kivuga ku nzira zo gukotana zigeza umuntu ku bukire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .