Ibitabo by’abana byanditse mu Kinyarwanda byatangiye gushyirwa kuri internet ku buntu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 3 Mata 2020 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bandika ibitabo by’abana mu Rwanda batangiye gushyira kuri internet ibitabo by’ubuntu byanditse mu Kinyarwanda n’Icyongereza abakiri bato bashobora gusoma muri ibi bihe bari mu rugo.

Hashize iminsi Guverinoma y’u Rwanda ifashe ingamba zirimo gusubiza abanyeshuri mu miryango yabo hirindwa ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

Umuyobozi Mukuru wa Perdua Publishers, Uwera Perpétue, yabwiye IGIHE ko batangiye gushyira ibitabo byabo kuri internet mu rwego rwo gufasha abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke n’abanza.

Yagize ati “Kubera iki kibazo gituma abana batari ku ishuri, twatekereje uburyo twabafasha kubona ibitabo ku buryo ababyeyi bashobora kubibasomera. Ni ukugira ngo mu gihe bari mu rugo batarambirwa, baniyungura ubwenge kuko mu bitabo abana bigiramo ubumenyi bwinshi.”

Ku rubuga rwabo Www.perduap.com batangiye bashyiraho ibitabo icumi birimo inkuru z’abana, icyenda byanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda na kimwe kiri mu Cyongereza.

Uwera yavuze ko nk’abana bataramenya gusoma, ababyeyi babo bashobora kubafasha babasomera ndetse n’abazi gusoma badafite mudasobwa cyangwa telefoni zigezweho, ababyeyi bakabafasha.

Inzu yandika isohora ibitabo by’abana, Sankofa Creatives Ltd nayo yatangiye gushyira kuri internet ibitabo by’abana ku buntu ibicishije ku rukuta rwayo rwa Facebook, rwitwa Sankofa Creatives Ltd.

Uwacu Karekezi Martine ukuriye Sankofa Creative Ltd, yabwiye IGIHE ko icyo bifuza ari ugufasha abana bari mu rugo iwabo kutarambirwa, basoma ibitabo bibafasha kwiyungura ubwenge.

Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangiza uburyo butandukanye buzafasha abana bari mu ngo iwabo gukomeza gusubiramo amasomo bifashishije internet, radio na televiziyo.

Inzu y’ibitabo by’Abana ya Editions Bakame nayo yatangije ikiganiro kuri Televiziyo Rwanda cyiswe ’Dusome" gitambuka buri munsi kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu saa tatu n’igice za mu gitondo. Muri icyo kiganiro hasomwa ibitabo by’abana byanditswe na Editions Bakame.

Uwera yashishikarije n’izindi nzu zandika ibitabo by’abana korohereza abari mu ngo, babagezaho ibitabo mu buryo bworoshye.

Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) giherutse gushishikariza abanyeshuri bari mu ngo iwabo gukoresha urubuga elearning.reb.rw rubonekaho incamake ya buri somo mu yigishwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye, iby’ingenzi birimo n’aho umunyeshuri yakura ibirambuye kuri iryo somo. Haba hariho kandi ibindi bimufasha kurushaho gusobanukirwa nk’amafoto n’amashusho ndetse n’ibibazo byatuma umunyeshuri yisuzuma.

Urubuga rwa REB (Www.reb.rw) narwo rubonekaho ibitabo by’amasomo atandukanye bikoreshwa mu mashuri yo mu Rwanda.

Bimwe mu bitabo byashyizwe kuri internet bishobora gusomwa ku buntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .