Iby’ingenzi mu gitabo ‘Let the People Pick the President’ kinenga uburyo amatora muri Amerika akorwamo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 29 Werurwe 2020 saa 04:18
Yasuwe :
0 0

Hashize igihe abaturage binubura uburyo bwo kubara amajwi bwiswe ‘Electoral College’ bukoreshwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nubwo bose babyinubira, nta n’umwe wigeze abyandika mu buryo busomeka neza nk’uko Jesse Wegman yabikoze mu gitabo cye gishya “Let the People Pick the President.”

Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yagerageje inshuro zisaga 700 guhindura cyangwa kuvanaho iryo tegeko ariko byaranze. Ni uburyo bwo gutora butumvwa kimwe n’abatuye Amerika.

Electoral College muri Amerika, abatora babarwa ni abo bise ‘electors’ 538 muri Leta 50, barimo abasenateri 100, abadepite 435 n’abandi batatu ba District of Columbia. Abo mu bigaragara nibo batora ugomba kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leta zigenda zirushanya umubare w’abatora nk’uko zirutanwa mu bunini cyangwa umubare w’abaturage. Hagendewe ku ibarura ry’abaturage rya 2015, California ituwe na 39 144 818 ibarirwa abatora 55; Texas ifite 27 469 114 ikagira abatora 34; New York ituwe na 19 795 791 ikagira abatora 31 naho Pennsylvania ituwe na 12 802 503 ifite abatora 21.

Kugira ngo byumvikane, igihe umukandida runaka atowe n’abaturage benshi muri California, ahita ahabwa abatora (electors) 55 hatitawe ku majwi abandi bari bahanganye bagize. Bivuze ko afatwa nk’uwatowe n’abatuye iyo Leta bose kandi atari ko biri.

Utsinda ni ugira hejuru ya kimwe cya kabiri cya ba electors 538 kingana n’abantu 270.

Ni uburyo bamwe bafata nk’ubudatanga ubwisanzure, kuko ibyo abaturage benshi bahisemo atari ihame ko ari byo byemezwa nkuko amahame ya demokarasi abiteganya.

Umukandida ashobora gutorwa n’abaturage benshi ariko kuko yatowe n’abo muri Leta zidatuwe cyane kabone n’aho zaba ari nyinshi, agatsindwa kuko abo muri Leta zituwe cyane bamutoye ku bwinshi, akikubira ba ba ‘electors’ iyo Leta igenerwa.

Ikindi gishobora kubitera ni uko muri Leta atagizemo ubwiganze, ayo majwi y’abamutoye asa nk’abaye imfabusa kandi wenda iyo aza guteranywa n’ay’ahandi yagize ubwiganze bwinshi, ari we washoboraga kuza imbere.

Byarabaye mu 2016, ubwo Hillary Clinton yatsindwaga ku munota wa nyuma na Donald Trump nyamara Clinton ari we watowe na benshi.

Mu matora atanu ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika aherutse, inshuro ebyiri zose hari abagiye batorwa atari uko batowe n’abaturage benshi ahubwo kuko uburyo bwa Electoral College bwabahaye ababahagararaira benshi kubera Leta zituwe cyane batsinzemo, nyamara wabara abaturage bose babatoye no muri za Leta zituwe na bake, ugasanga nibo bari batsinze cyane.

N’iyo uwatowe na benshi ari we ubaye Perezida, akenshi abaturage ntibabona uruhare rwabo rw’ako kanya mu kumushyiraho, kuko amajwi yabo avunjwamo ibyo bindi byiswe ‘electors’ hakagira ababanza kuyaha umugisha mbere yo gutangaza uwatsinze.

Igitabo cya Jesse Wegman kigaragaza ko mu gihe Amerika igiye kujya mu matora ya Perezida mu Ugushyingo 2020, uburyo bukoreshwa Perezida atorwa bukwiriye guhindurwa kuko budakoresha ukuri n’umucyo.

Let the People Pick the President ni igitabo kijya mu mizi itangiriro ry’ubwo buryo bwiswe ‘Electoral College’ n’amakuru atandukanye yagiye atangwa na bamwe mu bagiye bagira uruhare mu matora ya Perezida yagiye aba guhera mu mwaka wa 2000, bagaragaza impamvu ubwo buryo butakijyanye n’igihe.

Iki gitabo cyasohotse tariki 17 Werurwe 2020, kiboneka ku iguriro rya internet rya Amazon no ku zindi mbuga za internet zisomerwaho ibitabo.

Igitabo Let the People Pick the President kigaragaza mu mizi uko uburyo bukoreshwa mu gutora Perezida USA butanyuze mu mucyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .