Incamake ku gitabo “Stop Working for Uncle Sam” gikebura abahora barambirije ku mushahara

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Werurwe 2020 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Si henshi wasanga bashishikariza abantu gushaka akazi, ahubwo bahora babashishikariza kugahanga bakagaha abandi nk’imwe mu ntwaro zo kwivana mu bukene no guteza imbere igihugu.

Abafite akazi na bo bararira, bamwe binubira umushahara w’intica ntikize bahabwa, abandi barambiwe guhora bafatirwa imyanzuro y’icyo bakora, igihe bagikorera n’uko bagikora nta ruhare babigizemo.

Sunday Adelaja ni umupasiteri wo muri Nigeria, yabavunnye amaguru mu gitabo cye ‘Stop Working for Uncle Sam’ cyasohotse mu 2017.

Ni igitabo kigaragaza inzira zose wanyuramo ukareka gukorera abandi, aho gukoreshwa ugatangira gukoresha abandi.

Iki gitabo kigereranya abakorera umushahara nk’abacakara bahorana ubukene bw’amafaranga, bagenerwa utuvungukira ku murundo w’ibyo baba babiriye icyuya, kandi hari uburyo nabo bakwiteza imbere.

Umwanditsi asobanura Uncle Sam nk’ahantu hose ujya gushaka akazi cyangwa uburyo bw’imikorere aho imibereho yawe yose uyikesha uwo muntu cyangwa urwo rwego ruguha umushahara.

Kubaho ukorera abandi Sunday abigereranya nk’ubucakara buburizamo ubwigenge bw’umuntu, aho ukora icyo bakubwiye cyose nta mwanya wo gutekereza cyangwa gukora ibintu nk’uko wowe ubishaka.

Ati “Mu gihe ukorera Uncle Sam, uba wishyira mu bucakara ku bushake bwawe kubera ko akwishyura udufaranga tw’intica ntikize. Kubera utwo tuntu duke, uremera ukagurisha ubuzima bwawe, ukagurisha ukwishyira ukizana kwawe, uba uboshye udashobora guhindukira ngo ugane iburyo cyangwa ibumoso.”

“Ntushobora kuvuga ngo ugiye mu biruhuko igihe ushakiye umukoresha wawe atabyemeye. Ntushobora kwihitiramo ngo ngiye aha n’aha mu gihe wenda cy’ukwezi, uba uziritswe.”

Ni igitabo kigaragaza uburyo bwo guhunga ubucakara bwo kuba umukozi ahubwo ukaba umukoresha, ukareka kuba wa muntu uhorana ubukene kandi ukora buri munsi.

Iki gitabo kigaragaza kandi ko abantu bose badakwiye kumva ko bakwikorera, ahubwo bashobora gukorera abandi, bakitanga bishoboka ariko batameze nk’abacakara.

Agira inama abantu ko bakwiriye kwirinda kuguma mu kazi banga, kuko uko kukagumamo bituma bagakora nabi kurusha, bikarangira bashwanye n’abakoresha babo.

Ingingo yo gukoresha igihe neza, nayo umwanditsi ayigarukaho, aho asobanura ko igihe kigereranywa n’ubuzima, kugikoresha nabi bikaba bisa no kwangiza ubuzima bwawe.

Asobanura kandi ibyiza byo kwiga, ariko mu bundi buryo, aho usanga abantu benshi bumva ko kwiga bakaminuza bihagije kugira ngo babeho mu buzima bwiza bifuza, aho avuga ko atari byo ndetse bitanahuye.

Iki gitabo cy’amapaji 292 kiboneka kuri Amazon.

Igitabo "Stop Working for Uncle Sam" gishishikariza abakozi gushaka uburyo bwo kwikorera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .