00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyange yasohoye igitabo gikubiyemo imibereho y’umunyamahanga ugeze bwa mbere muri Amerika

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 13 August 2022 saa 08:58
Yasuwe :

Umunyarwandakazi utuye mu Mujyi wa Los Angeles, Ivania Inyange, yasohoye igitabo yise “Far Away From My Roots”, ugenekereje mu Kinyarwanda bisobanuye “Kure y’inkomoko yanjye”, agaruka ku buzima abantu babamo iyo bimukiye muri Amerika.

Muri iki gitabo, uyu mwanditsi yagarutse ku rugendo rwe bwite rwamuvanye mu Rwanda nyuma yo kurangiza amashuri ye muri Kaminuza y’u Rwanda akajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Avugamo ko ubusanzwe yumvaga ko kujya gutura muri Amerika bizamworohereza kugera ku nzozi ze kandi ko Amerika ari igihugu umuntu atirirwa ahihibikana ashaka ubuzima cyangwa se ngo agorwe no kubaho.

Ku rundi ruhande ariko, ngo inzira ntibwira umugenzi kuko yagiye ahura n’ibizazane bitandukanye bikubiyemo kuba wenyine mu gihugu gishya, ’ivanguraruhu kandi akagorwa no kugirana ubusabane n’abantu bashya kandi badahuje umuco.

Inyange yavuze ko yari yarabwiwe kenshi ko Amerika ari ahantu hari amahirwe menshi y’ubuzima n’akazi ariko ntiyabwirwa uko babigeraho.

Ai “Iki gitabo nacyanditse nk’uburyo bw’umuburo ku bimukira bashya kugira ngo nibura bamenye ukuri kwa bimwe mu biba bibategereje mu buzima bushya bagiyemo ndetse n’uko bashobora kubyitwaramo”.

Iki gitabo avuga ko kitazafasha abifuza kwimukira muri Amerika gusa, ko ahubwo kizanafasha Abanyamerika kavukire kugira ngo basobanukirwe kandi banubahe neza imico y’abimukira bajya gutura muri Amerika.

Igitabo “Far Away From My Roots” kiboneka ku iguriro rya Amazon.

Inyange Ivania yavuze ko yagowe n'ubuzima bwo muri Amerika mu buryo atari yiteze
Iki gitabo gikubiyemo inama ku bantu bagiye gutura muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .