00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mfuranzima yasohoye igitabo cy’ibisigo by’agahinda k’abafashwe ku ngufu muri Jenoside (Video)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Werurwe 2021 saa 04:26
Yasuwe :
0 0

Umwanditsi Mfuranzima Fred yashyize hanze igitabo yise ‘Child, Rwanda is Poetry’ cyangwa se ‘Umwana, u Rwanda n’Ubusizi’ gikubiyemo imivugo n’ibisigo bigaruka ku gahinda k’abakobwa n’abagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abana babakomotseho.

Icyo gitabo ni imivugo n’ibisigo ariko bishingiye ku mateka y’ukuri y’ubuhamya abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu bahaye umwanditsi Mfuranzima akabyandika mu buryo bw’ubusizi.

Harimo kandi ibisigo by’ubuhamya bw’abana bavutse muri uko gufatwa ku ngufu, aho bavuga ku bikomere bakuranye byo kumva ibyo ababyeyi babo banyuzemo muri Jenoside.

Mfuranzima yabwiye IGIHE ko nk’umwe mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside, yumvise ari inshingano kumenya ukuri ku mateka yaranze igihugu cye kugira ngo aharanire ko ibi byabaye mu mateka bitazagaruka.

Yagize ati “Biratangaje kuba umuntu yaba yaravutse nyuma ya Jenoside akajya gukora ubushakashatsi kuri Jenoside, bisaba imbaraga nyinshi ariko nk’Umunyarwanda Jenoside ni nk’umurage utazigera utandukana natwe. Bizagorana cyane cyane ku bana nkatwe twavutse nyuma ya Jenoside kuzasobanurira abazadukomokaho ibyabaye kuko byatugizeho ingaruka.”

Mu gitabo cye, Mfuranzima avuga ku bana bakuranye igikomere cyo kuvuka ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside, bamwe bakanihakanwa n’imiryango.

Ati “Hariho umwana wavutse biturutse ku gufatwa ku ngufu muri Jenoside aho ashobora kubaza umubyeyi ati Papa ni nde, akakubwira ati simuzi ati ariko byanga byakunda ni umwe mu bamfashe ku ngufu, sinzi aho ari. Urumva umwana gukura atyo rimwe na rimwe usanga no mu muryango batamwakira neza, aba afite igikomere.”

Mfuranzima avuga ko hari abana bagiye bahungabanywa no kumenya amateka ababyeyi babo banyuzemo cyangwa se no kubona ababyeyi babo bahungabanye.

Yavuze ko abo bana bakwiriye kwitabwaho by’umwihariko, agahinda kabo kakumvwa kandi bagahumurizwa.

Ati “Abana bavutse mu gufatwa ku ngufu ntabwo agahinda kabo gahabwa agaciro hamwe na hamwe, ahandi ho usanga barabyibagiwe bisigaye mu mitima yabo gusa. Keretse wenda habayeho nk’ikigo kibafasha kubakiza ibikomere.”

Mu gitabo Child, Rwanda and Poetry umwanditsi agaruka no ku gahinda k’abakobwa bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bikabaviramo icyasha cyatumye nta wifuza kubagira umugore mu buzima bwabo. Harimo n’abandujwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, babaye ibicibwa mu muryango.

Ati “Abantu bafashwe ku ngufu bakiri abakobwa bikamenyekana bigatuma nta muntu wifuza kuba yamushaka ngo amugire umugore. Harimo n’abakuyemo ubwandu bw’agakoko gatera SIDA noneho bigatuma nta wifuza kuba yamushaka kubera icyo gikomere.”

Mfuranzima yavuze ko abantu nk’abo ari abo kwegerwa by’umwihariko urubyiruko rukihatira kumenya amateka banyuzemo, kugira ngo u Rwanda rutazongera kugwa mu makuba nk’ayo.

Umwanditsi avuga ko kumenya amateka k’urubyiruko atari inyungu kuri bo gusa ahubwo ari inyungu ku gihugu ubu n’ahazaza.

Iki gitabo kiraboneka mu nzu zicuruza ibitabo hirya no hino muri Kigali.

Mfuranzima yavuze ko igitabo cye gikubiyemo ibisigo bivuga cyane ku bagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside n'ihungabana ku bana babakomotseho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .