Mutaganzwa agiye gusohora igitabo kivuga ku mpanuro z’ingenzi Perezida Kagame yagiye atanga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Kamena 2020 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

“Tujye twirinda kumera nk’isenene aho uwazifashe yazishyize kandi mu kanya zitegereje gukarangirwa hamwe” ni impanuro Perezida Kagame yatanze tariki 5 Ugushyingo 2016 ubwo hizihizwaga imyaka 20 yari ishize umuryango Unity Club ushinzwe.

Izo mpanuro ni zimwe mu zikubiye mu gitabo gishya “Isoko tuvomaho Impanuro’’ Mutaganzwa Charles agiye gusohora, kigaruka mu buryo buvunaguye ku mbwiraruhame za Perezida Kagame, zagize uruhare mu kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni igitabo gikubiyemo uduce tw’impanuro Perezida Kagame yagiye atanga mu bihe bitandukanye. Ni igitabo kirimo izo mpanuro gusa, nta bindi bitekerezo by’umwanditsi byiyongeraho.

Mutaganzwa avuga ko impanuro za Perezida Kagame zagize uruhare rukomeye mu kongera kubaka igihugu haba mu bumwe n’ubwiyunge, iterambere, kwihesha agaciro, kurinda igihugu n’ibindi.

Yabwiye IGIHE ko yatangiye kwandika icyo gitabo, yifuza ko izo mpanuro zikomeza kuba umusemburo w’impinduka nziza mu Rwanda ku bariho ubu n’abazaza nyuma.

Yagize ati “Narebye inama yatanze tukazishingiraho twubaka igihugu nyuma ya Jenoside n’uburyo yabanishije Abanyarwanda, mbona atari byiza ko twajya dukurikira imbwiraruhame ze bisanzwe ngo azivuge zigende zitambuke gusa […] Ndavuga nti nubwo nta kwandika impanuro zose yavuze, ariko najya ntoranya amagambo y’ingenzi yagirira abantu akamaro ku buryo abantu basigarana impanuro ze biyubaka ubwabo banubaka igihugu mu gihe kizaza.”

Mutaganzwa yavuze ko impanuro za Perezida Kagame zifitemo ubushobozi bwo gufasha ushaka kubaka igihugu cyangwa umuryango muri rusange ndetse n’umuntu ku giti cye, by’umwihariko urubyiruko.

Ati “Ushaka kubaka igihugu mu buryo bwose cyangwa kwiyubaka ubwawe, iki gitabo cyagufasha ugendeye ku mpanuro za Perezida wa Repubulika. Urubyiruko nirwo Rwanda rw’ejo, rushingiye rero kuri izi mpanuro za nyakubahwa Perezida wa Repubulika, rwaba ari u Rwanda rumeze nkuko turwifuza.”

Iki gitabo kigabanyijemo ibice 12 bivuga ko ngingo zitandukanye Perezida Kagame yagiye agarukaho mu mbwirarwaruhame ze nko kwihesha agaciro icyo ari cyo, kurinda igihugu, guteza imbere igihugu bishingiye kuri ba nyiracyo, inyungo n’isomo ryo guca mu ngorane n’ibindi.

Mutaganzwa yavuze ko igitabo cye “Isoko tuvomaho Impanuro” kizasohoka mu minsi ya vuba ari nabwo kizatangira kuboneka mu maguriro y’ibitabo hirya no hino mu gihugu.

Mutaganzwa yavuze ko impanuro za Perezida Kagame zafashije igihugu kongera kwiyubaka kandi ari n'umurage kuri ejo hazaza h'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .