00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyigaba Ignace yasohoye igitabo ku bwenge n’imitekerereze bya muntu n’uburyo bwo kubirinda ibyonnyi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Werurwe 2021 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ubushakashatsi bw’igihe kirekire, Niyigaba Ignace inzobere mu mitekerereze ya muntu, imibereho n’imibanire no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, yashyize ashyira ahagaragara igitabo yise “Ubwenge n’imitekerereze ya muntu mu buzima tubayemo hano mu isi”.

Ni igitabo gikubiyermo ibitekerezo bihanitse byubaka imitekerereze n’ubwenge bya muntu, anatanga n’inama zaburinda ibyonnyi bugahorana uburame.

Ubwenge ni imitekerereze yungikanya n’imigirire mbonera ya muntu mu buzima bwe bwo ku isi, abanditsi n’abasesenguzi mu mitekerereze ya muntu babivuzeho kandi banabyandikaho ibitabo byinshi. Niyigaba Ignace yunze mu ryabo ashyira ahagaragara igitabo gisobanura neza ubwenge n’uko umuntu atekereza by’ukuri n’amafuti muntu akora byagombye kugororwa akanyura mu nzira zinoze.

Iki gitabo cy’amapaji 96 cyanditse mu Kinyarwanda, gikubiyemo ubushakashatsi n’ubusesenguzi yakoze byunganira ubwenge n’imitekerereze ya muntu ngo burusheho gutekereza no gukora ibihanitse.

Niyigaba Ignace yabwiye IGIHE ati “Ubwenge ni ibitekerezo-hame byubakiye ku bumana n’Ubumuntu, ni izingiro ry’ibikorwa byuje ibitekerezo bigamije kubaka isi nziza. Ni impano Imana yihereye ibiremwa byayo by’abantu, kugira ngo birusheho kubaka isi nziza nk’impano y’ibihe byose yari yageneye ikiremwamuntu”.

Mu myandikire y’iki gitabo, hari ibitekerezo bimwe na bimwe uyu mwanditsi yibanzeho mu kugaragaza inkomoko y’ubwenge n’umumaro wabwo ku isi.

Ati “ Ubwenge kandi, ni imyitwarire n’imitekerereze umuntu agira bimushoboza kubana neza n’ibimuzengurutse no kubiyobora, yaba ibyitwa ko bifite ubwenge cyangwa ibyitwa ko bitabufite; iyo mitekerereze n’imyitwarire bigatuma abasha kubana na byo atononnye uko yabisanze ahubwo bigatuma aharanira ko bihinduka byiza kurushaho, kandi bigatuma aharanira kugira icyo yakora cyangwa yarema kiyongera kubyo yasanze kizasigara kimwitirirwa kabone n’iyo yaba atakiriho.”

Uyu mwanditsi yakomeje agira ati:” Bitewe n’uko ubwenge bugabwa n’Imana, na bwo bugira imiziro iziririzwa ku babugabiwe, ku buryo iyo uyirenzeho ushobora guhura n’akaga katigeze kabaho ku bandi. Ari naho dusanga abatandukiriye ku miziro y’ubwenge bahawe n’Imana, benshi bagiye bapfa bakenyutse batariyeho kabiri ku byo baruhiye mu bushakashatsi bwa bo ngo bishimane n’isi bagejeje ku byiza, abandi bakarwara indwara zidakira kubw’izo mpamvu, umunezero w’umusaruro wavuye ku buhanga bwa bo ukaba muke. Ubwenge nibyo biryo bitunze isi, ni yo mpamvu bukwiye kubungabungwa, bugatezwa imbere, kugira ngo isi irusheho kurambana amagara mazima”.

Muri icyo gitabo hagaragaramo ibitekerezo by’abahanga batandukanye barimo abakuru b’ibihugu nka Nelson Mandela na Mahatma Gandhi, Abapasiteri, Abarimu muri za Kaminuza, Abashakashatsi n’abandi batanze inama ku guhaha ubwenge no kububungabunga ngo butangirika cyangwa se bugasaza.

Muri iki gitabo harimo igisobanuro cy’ubwenge bwa muntu n’inkomoko yabwo, ikibugaragaza n’inshingano yabwo mu isi. Harimo kandi ubwenge bw’Imana, inkomoko yabwo, imiziro yabwo n’uko bwarindwa ibyonnyi byabwangiza ngo butarama.

Umwanditsi yagaragaje ibiranga umunyabwenge, cyangwa se byatuma umuntu aba umunyabwenge, birimo zimwe mu nteruro cyangwa amagambo y’abahanga batandukanye arimo ubwenge bigomba kwitonderwa.

Hatanzwemo n’umuburo ugaragaza ko ubuzima atari ugukikizwa na byinshi cyangwa na benshi ahubwo ari ukwitegereza ukamenya buri kintu cyose kiri ku isi ukageza ku nyenyeri, n’ibindi byose bigize urusobe rw’ibinyabuzima .Yibukije abantu ko buzuyemo ubushobozi.

Iki gitabo kiva imuzi akaga ko kwiyumva nka”Ndihagije” . Ba Ndihagije, ni abantu babona abantu bose nk’abari muri munsi yabo, basa nk’aho nta cyo bakeneye ku bandi. Mu bucukumbuzi buhanitse, umwanditsi yagaragaje ko ubwenge bwa muntu bugenda bugabanuka, biturutse ku mpamvu zitandukanye, bukagaragaza n’uko umuntu yazirinda.

Niyigaba yavuze ko ku babyeyi bafite abana, iki gitabo kizabafasha kubaha inama bashyira mu bikorwa zatuma ubwenge bw’abana babo bukanguka bukaba bwanakura cyane .

Yavuze ko iki gitabo kiri mu ruhererekane rw’ibindi byinshi azandika biri mu mujyo umwe n’imitekerereze ya muntu ndetse n’imibanire ye n’abandi. Byinshi bishingiye ku igenantekerezo nyarwanda, mu rwego rwo kurushaho kurema u Rwanda rwiza rw’ahazaza.

Nyuma y’uko ikigitabo gishyirwa ahagaragara kiboneka mu maguriro y’ibitabo nka Caritas i Kigali no mu Ikirezi.

Niyigaba mwanditsi mu gitabo cya yagaragaje inkomoko y’ubwenge n’umumaro wabwo ku isi
Muri iki gitabo hagaragaramo ibitekerezo by’abahanga batandukanye barimo abakuru b’ibihugu nka Nelson Mandela na Mahatma Gandhi, Abapasiteri n'abandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .