00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nsanzabera yashyize ahagaragara igitabo yanditse kuri Nyirarumaga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Werurwe 2021 saa 01:21
Yasuwe :
0 0

Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu , umushakashatsi ku muco, ubuvanganzo n’amateka by’u Rwanda yashyize hanze igitabo yise “Nyiraruganzu II Nyirarumaga, Inkingi mwikorezi y’umuco n’amateka y’u Rwanda”.

Iki gitabo kiri mu mujyo w’ibyo yatangiye kwandika ku mateka y’abanyabigwi babayeho mu Rwanda bagahirimbanira kuba inkingi za mwamba mu kubaka igihugu mu ngeri zitandukanye, na n’ubu ibyo bubatse bikaba bigishingirwaho .

Nsanzabera yavuze ko kwandika icyo gitabo yabitewe n’ishema afite ryo gusingiza ibihangange byagize uruhare mu guharanira ko u Rwanda ruba igihugu cyiza kandi cyubashywe.

Yagize ati “Ibikorwa byubaka igihugu cy’u Rwanda, ubuhangange n’ubudasa, byagiye bigira intwari zaribuwe mu kubyitangira, haba mu kubihanga, mu kubyubaka no mu kubirinda. Ntacyo Abanyarwanda twagezeho kubera amahirwe, ahubwo byose twarabiharaniye, tubigeraho twiyushye akuya. Ni byiza ko twimakaza umuco wo gukeza no gusingiza intwari zagize icyo zikora ngo u Rwanda rube urwo ruri rwo uyu munsi”.

Nyiraruganzu II Nyirarumaga yabaye umugabekazi w’ingoboka wa Ruganzu II Ndoli, ahasaga mu 1510-1543. Ni umwe mu bagabekazi 27 u Rwanda rwagize, akaba umwe mu bakoze ibikorwa by’ikirenga byubatse u Rwanda mu rwego ruhanitse mu bihe by’ingoma ye.

Nyirarumaga ari umugore mu mateka yo ha mbere wagize ubuhanga bwo guhanga ibihanitse kandi akabigeraho abyikesha.

U Rwanda rumukesha ibyiza byinshi ahanini bishingiye ku kubaka umuco, ubuvanganzo, imibereho n’imibanire y’Abanyarwanda, umutekano w’igihugu n’ibindi.

Mu bikorwa bitandukanye yakoze harimo gushyiraho intebe y’Abasizi, Intebe y’abavuzi b’Amacumu bari bashinzwe itangazamakuru ryo ku rugamba, Intebe y’imyuga ahanini ishinzwe guteza imbere imyuga y’abagore n’ibindi.

Niwe wagize uruhare rukomeye rwo kubundisha igikomangoma Ndoli ubwo byacikiraga i Rubi rw’i Nyundo bene Gahima barwaniye ingoma, maze u Rwanda rurokoka amage yo kubura kiboyobora, Ruganzu Ndoli aho amariye kwigira ejuru abundura u Rwanda rwongera kuba urwo ruri rwo, rwihaniza amahanga atararukundaga.

Abasizi bo bamwibukira ku kuba ari we nyirakuruza w’Abasizi b’u Rwanda, akaba na nyirakuruza w’Abanyamakuru kuko niwe watangije iyo myuga yombi mu Rwanda.

Nsanzabera yavuze ko abanyabigwi nka Nyirarumaga, bakwiye kubahwa no kwibuka ibihe byose, abakiri bato bagatozwa umuco w’ubutwari bushingiye ku bwitange no guhanga ibishya wabaranze.

Nyuma yo gushyira ahagaragara iki gitabo kivuga ibigwi bya Nyirarumaga mu mateka y’u Rwanda, ubu kiri kuboneka mu iguriro ry’ibitabo rya Caritas i Kigali ndetse no mu Ikirezi.

Iki gitabo kiri kuboneka mu maguriro y'ibitabo mu mujyi wa Kigali nka Caritas na Librairie Ikirezi
Nsanzabera yavuze ko ari iby'ingenzi guha agaciro no gusingiza abagize uruhare ngo u Rwanda rutere imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .