RALC yasohoye igitabo gikubiyemo ingamba zo guteza imbere isoko ry’ibihangano nyarwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Kamena 2020 saa 11:01
Yasuwe :
0 0

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC yasohoye igitabo gikubiyemo ingamba zizafasha abahanzi bo mu Rwanda guteza imbere isoko ry’ibihangano byabo.

Iki gitabo kigamije gufasha abahanzi mu ngeri zitandukanye kubyaza umusaruro impano zabo, bikava ku rwego rwo hasi bikajya ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga.

Nubwo gisohotse uyu mwaka, cyarangije kwandikwa umwaka ushize.

Umwanzuro wo kwandika iki gitabo cyiswe ‘Marketing Strategies for the Promotion of Cultural and Creative Industries in Rwanda’, waje nyuma yo kubona ko hari Abahanzi nyarwanda benshi bakora ibihangano byiza ariko ntibirenge umutaru cyangwa ngo bibabyarire inyungu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo wa RALC, Nsanzabaganwa Modeste, yabwiye IGIHE ko bizeye umusaruro ku bahanzi n’ibihangano byabo nyuma yo gushyira hanze icyo gitabo.

Ati “Hari impano y’umuhanzi, akajya mu nganzo agahanga ariko hakavuka ikibazo cy’icyo akoresha ibyo bihangano. Iyo agize Imana umuntu umwe cyangwa babiri barabibona bakabireba cyangwa kabyumva ariko kugira ngo azazamure bya bihanganano abishyire ku isoko ry’igihugu cyangwa mpuzamahanga, bikaba ikibazo kandi ari ibintu ubona bishobora gukundwa.”

“Nibwo twavuze ngo reka twegeranye inyandiko zikubiyemo inama zajya zifasha kugira ngo igihangano kizamuke kigere ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga. Umuhanzi ntahange avuga ngo ndahangira gusa aho ndi mu mudugudu, ahange ahangira isi yose.”

Ku isi hose, ubuhanzi bwinjiza miliyari ibihumbi bibiri z’amadolari buri mwaka, bugatanga akazi ku bantu miliyoni zisaga 29.

Nsanzabaganwa yavuze ko ikibazo kigikomereye abahanzi nyarwanda ari uburyo bwo gutunganya no kumenya kubyaza umusaruro ibihangano byabo.

Ati “ Twasanze ikintu umuhanzi ashoboye neza ari uguhanga, inganzo arayifite, agahanga ukabona koko ari mu nganzo ariko kugira ngo iyo mpano izagere ku bantu benshi bashoboka, ari rya koranabuhanga, kubitunganya, kubicuruza mu buryo bugezweho […] aho hantu hose haracyarimo ikibazo.”

RALC ifite gahunda yo gushyira icyo gitabo no mu zindi ndimi zikoreshwa mu Rwanda nk’Ikinyarwanda, Igifaransa n’Igiswayire kugira ngo kizarusheho kugirira Abanyarwanda n’abaturarwanda benshi akamaro.

Iki gitabo kigaragaza ibibazo byihariye bya buri cyiciro cy’ubuhanzi mu Rwanda n’ingamba zafasha mu kubikemura.

Kije gikurikira izindi ntambwe nyinshi Inteko imaze gutera mu guteza imbere ubuhanzi n’inganda ndangamuco mu Rwanda zirimo gufasha abahanzi kwibumbira hamwe, gutera inkunga ibikorwa by’ubuhanzi n’ibindi.

Iki gitabo kigaragaza ishusho y’inganda ndangamuco mu byiciro bitandukanye birimo muzika, sinema, ubugeni n’ubukorikori, ikinamico, urwenya, imbyino, ubwiza n’imideri, ubwanditsi n’ubusizi.

RALC yashishikarije Abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko abahanzi, kugira inyota yo gusoma iki gitabo kuko kirimo amakuru menshi yabafasha gutera imbere ku rwego mpuzamahanga; bityo ubuhanzi n’inganda ndangamuco bikabasha gutunga ababikora n’ababishoramo imari mu buryo burambye. Ibyo bizatuma barushaho kugira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’Igihugu.

Kugeza ubu iki gitabo kiboneka mu isomero rya RALC no ku mbuga nkoranyambaga Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ikoresha hamwe no ku rubuga rwa murandasi rw’Inteko (www.ralc.gov.rw ). Vuba aha icyo gitabo kizashyirwa mu masomero anyuranye mu gihugu kugira ngo kibagereho kigere kuri benshi.

Iki gitabo cyitezweho gufasha abahanzi kumenya uburyo bwo guteza imbere ibihangano byabo bikababyarira inyungu
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo wa RALC, Nsanzabaganwa Modeste yavuze ko igitabo basohoye kizafasha abahanzi nyarwanda kubyaza umusaruro ibyo bakora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .