Rugwizangoga yasohoye ‘Tales of Fairytales ’, igitabo gikubiyemo ibisigo byomora abababajwe mu rukundo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Mutarama 2021 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Rugwizangoga Bicari Christian yashyize hanze igitabo cye cya mbere yise ‘Tales of Fairytales’ gikubiyemo imbumbe y’imivugo n’ibisigo bigaruka ku rukundo.

Iki gitabo cyanditse mu rurimi rw’Icyongereza, Rugwizangoga avuga ko ibikubiyemo bishingiye ku byamubayeho n’ibyo yagiye abona mu buzima busanzwe.

Yabwiye IGIHE ko yacyanditse ashaka guhumuriza abahura n’ibizazane mu rukundo, rimwe na rimwe bakaba bacika intege.

Yagize ati “Ubutumwa nifuza gutanga ni ubw’uko urukundo n’ubwo rushobora kuba rubabaza ariko atari ko gucika intege ahubwo ari ukwizera kandi ugakomera kuko urukundo ruriho kandi buri wese yarubona.”

Ibijyanye n’urukundo si kenshi bikunze kwandikwaho ibitabo cyane cyane mu Rwanda. Rugwizangoga yavuze ko nabyo biri mu byamuteye imbaraga zo kwandika.

Ati “Nabonye abanditsi benshi batabyandikaho, ndavuga nti uwabikora nkareba ko nakora igitabo abantu benshi bakibonamo kandi bikaba byaba ari intandaro yo gutinyuka kw’abandi bandika.”

Uyu musore avuga ko ibyo gusoma no kwandika yatangiye kubikunda akiri muto dore ko umubyeyi we yabimukundishaga. Umuhanzi Rugamba Cyprien ni we afatiraho icyitegererezo.

Igitabo Tales of Fairytales’ kuri ubu kiboneka ku rubuga rwa Amazon, icyakora Rugwizangoga avuga ko vuba aha kizaba kiboneka mu nzu zicuruza ibitabo mu Rwanda.

Rugwizangoga yavuze ko kuba ibitabo bivuga ku rukundo bidakunze kwandikwa biri mu byamutinyuye
Iki gitabo gikubiyemo imivugo y'Icyongereza igamije gufasha abakundana n'abagiye bahura n'ibikomere bitandukanye mu rukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .