‘Sinzatesha agaciro uwakansubije’, igitabo kivuga amateka y’Abanyarwandakazi n’uburyo basubiranye ijambo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 Ugushyingo 2019 saa 09:35
Yasuwe :
0 0

Umwanditsi Hategekimana Richard, Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda agiye kumurika igitabo gishya yise ‘Sinzatesha Agaciro Uwakansubije’ kijya mu mizi amateka y’abagore mu Rwanda.

Gikubiyemo amateka y’abagore mu Rwanda rwa mbere y’ubukoloni, guteshwa agaciro mu bukoloni na nyuma y’aho ndetse n’uburyo bongeye gusubizwa agaciro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gitabo cy’amapaji asaga 250 kizamurikwa ku mugaragaro kuwa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2019 muri Kigali Convention Centre.

Hetegekimana usanzwe yandika ibitabo bitandukanye, yavuze ko iki gitabo kigaragaza neza uburyo mbere y’umwaduko w’abazungu abanyarwandakazi bagiraga ijambo mu miyoborere n’ubuzima bw’igihugu, bikavaho mu gihe cy’ubukooloni, muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, bakongera kwisanga mu buzima bw’igihugu ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwaga n’Ingabo za FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame.

Muri iki gitabo atangamo ingero z’uburyo abagore bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu n’umusanzu bakomeje gutanga nyuma ya Jenoside ngo u Rwanda rwongere kuba igihugu cyubashywe.

Aganira na IGIHE, Hategekimana yavuze ko yanditse icyo gitabo, kugira ngo yibutse abagore ko ubwisanzure n’ijambo bafite hari aho byaturutse, bityo ko bakwiriye kurinda icyo gihango bafitanye na Perezida Paul Kagame.

Ati “Mbere y’ubukoloni, Abanyarwandakazi bari bafite agaciro, bagagaragara mu buzima bw’igihugu ariko kuva mu bukoloni kugeza mu 1994 agaciro kabo barakambuwe. Imiyoborere myiza ya Perezda Paul Kagame n’umuryango FPR Inkotanyi yasubije agaciro Abanyarwandakazi, bafata iya mbere mu kugirana igihango na Perezida wa Repubulika, biyemeza ko agaciro yabahaye batazigera bakamutesha.”

Yakomeje agira ati “Ni igitabo kigaragaza amateka y’umugore, kikamwereka aho ari, aho ava n’aho yerekeza kikanamwibutsa igihango afitanye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.”

Muri iki gitabo, ijambo ry’ibanze ryasinywe na Madamu Ingabire Marie Immaculée uyobora Umuryango Transparency International Rwanda. Hategekimana avuga ko yabikoze kugira ngo igitabo cye koko kigire umwihariko no kugaragaza uruhare rw’abagore mu iterambere.

Igitabo ‘Sinzatesha Agaciro Uwakansubije’ kibaye icya gatatu cya Hategekimana Richard, cyabanzirijwe n’ibirimo “Intwari Mpinduramatwara Paul Kagame” n’ikindi cyitwa “Urubyiruko dufitanye igihango”.

Igitabo "Sinzatesha Agaciro Uwakansubije" gikubiyemo amateka y’abagore mu Rwanda rwa mbere y’ubukoloni, guteshwa agaciro mu bukoloni na nyuma y’aho ndetse n’uburyo bongeye gusubizwa agaciro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Iki gitabo cy’amapaji asaga 250 kizamurikwa ku mugaragaro kuwa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2019 muri Kigali Convention Centre
Hategekimana yavuze ko yanditse icyo gitabo, kugira ngo yibutse abagore ko ubwisanzure n’ijambo bafite hari aho byaturutse, bityo ko bakwiriye kurinda icyo gihango bafitanye na Perezida Paul Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza