“Abaduhora hafi mwese twifuje kubataramira kubera ko buri gihe mutwegera kandi ni no mu rwego rwo gushyigikira umuco w’igihugu cyacu nk’Abanyarwanda no kubifuriza umwaka mushya muhire.”
Ayo ni amagambo uhagarariye itorero Inshongore z’Urukaka, Théodore Rutazigwa yagejeje ku mbaga y’abari baje kwifatanya nabo mu gitaramo cyabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Mutarama 2012 muri salle ya Casa Bonita iherereye mu murenge wa Kimironko.
Iri torero rimaze imyaka 2 rivutse ubu ngo rifite n’izindi nshingano zo gutoza abana imbyino za Kinyarwanda n’umuco gakondo mu bihe by’ibiruhuko.
Rutazigwa yakomeje agira ati “Twagerageje gutoza barumuna bacu bagera kuri 60 umuco nyarwanda mu bihe by’ibiruhuko kandi gahunda turayikomeje.”
Ibi byose ngo itorero ribikora mu buryo bwo kwimakaza umuco ndetse no kwiteza imbere nk’urubyiruko.
Senateri Laurent Nkusi, nk’umushyitsi mukuru muri iki gitaramo yashyimiye cyane uru rubyiruko kuba bashobora kugira uruhare rugaragara mu kwimakaza umuco nyarwanda babinyujije muri iki gikorwa cyo gutaramira ababyeyi babo ndetse n’urungano kugirango umuco uhabwe agaciro.
Yongeyeho ko ngo ikigararagara ari uko urubyiruko narwo rugifite umuco, abasaba kudatakaza imbaraga ariko ko bagomba gutanga umusanzu ugaragara kuko urubyiruko arirwo Rwanda rw’ejo hazaza.
Itorero Inshongore z’Urukaka rigizwe n’urubyiruko rw’abasore n’inkumi, rikaba rimaze imyaka ibiri rikorera mu murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.











TANGA IGITEKEREZO