Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rugiye gufasha amakipe ya Basketball na Shampiyona muri rusange kubona abafatanyabikorwa mu rwego rwo kuyazamurira ubushobozi.
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > Sports
Sports
Articles
-
Amakipe ya Basketball agiye kongererwa ubushobozi
2 May 2024, by Byiringiro Osée Elvis -
Bénin na Lesotho zemeje ibibuga byo hanze zizakiriraho Amavubi
2 May 2024, by Jah d’eau DukuzeAmakipe abiri azahura n’u Rwanda mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi yarangije gutangaza ibibuga azakiniraho aho Bénin izakirira Amavubi kuri stade Félix Houphouët-Boigny muri Cote d’Ivoire mu gihe Lesotho izongera ikakirira muri Afurika y’epfo.
-
Iby’igikombe Rayon y’Abagore itatahanye, Shampiyona ya U-17, ruswa n’ibindi: FERWAFA yabivuye imuzi
3 May 2024, by Eric Tony UkurikiyimfuraPerezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yavuze ko mu mishinga iri muri gahunda harimo gutangiza Shampiyona y’Abatarengeje imyaka 17 ku makipe y’Icyiciro cya Mbere no gushyira mu byiciro amarerero ya Ruhago ari mu gihugu hashingiwe ku mikorere yayo.
-
NBA: Indiana Pacers na New York Knick zageze muri ½ muri Playoffs
3 May 2024, by Byiringiro Osée ElvisIndiana Pacers yatsinze Milwaukee Bucks amanota 120-98, New York Knicks itsinda Philadelphia 76ers amanota 118-115 zombi zigera muri ½ cy’Imikino ya Kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).
-
BAL 2024: Ibyo wamenya ku makipe ahanganye na APR BBC muri Sahara Conference
3 May 2024, by Byiringiro Osée ElvisIminsi irabarirwa ku ntoki abakunzi ba basketball bakerekeza amaso i Dakar muri Sénégal, ahazaba hari kubera imikino ya Sahara Conference kuva tariki 4 kugeza 12 Gicurasi 2024.
-
APR FC yongeye kubona intsinzi imbere y’ushobora kuba Umuyobozi wa Tekinike wayo mushya
3 May 2024, by Jah d’eau DukuzeIkipe ya APR FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-0 mu mukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona amakipe yombi yahuriragamo kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatanu, tariki ya 3 Gicurasi 2024.
-
Abatoza baturutse muri Arsenal bijeje impinduka mu mikinire y’umupira w’u Rwanda
3 May 2024, by Jah d’eau DukuzeAbatoza baturutse mu Ikipe ya Arsenal bamaze iminsi mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye, batangaje ko bizera ko umupira w’amaguru w’iki gihugu ugiye kugaragaza indi sura nyuma y’ubufatanye hagati yayo na Visit Rwanda.
-
BUBR Africa igiye kuzenguruka ibice by’u Rwanda ku magare
3 May 2024, by IGIHEItsinda ry’abantu 24 bagize umuryango Black Unity Ride washinzwe n’Abirabura b’Abanyafurika, ukaba ukorera mu Bwongereza ugamije gufasha abatishoboye, rigiye kumara iminsi itandatu mu Rwanda aho rizagera mu bice bitandukanye by’Igihugu rikoresheje amagare.
-
Munyaneza Didier na Mugisha Moïse babonye ikipe nshya mu Bufaransa
4 May 2024, by Eric Tony UkurikiyimfuraAbakinnyi babiri basanzwe bakinira Ikipe y’Igihugu y’Umukino w’Amagare; Mugisha Moïse na Munyaneza Didier, berekeje mu Ikipe ya Pédale Pilotine yo muri Martinique, ikirwa cy’u Bufaransa.
-
Rujugiro wa APR FC yambitse impeta umukunzi we (Amafoto)
4 May 2024, by Jah d’eau DukuzeUmukozi ushinzwe ibikoresho (kit manager) w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba n’umukunzi ukomeye w’ikipe ya APR FC, Munyaneza Jacques (Rujugiro) , kuri uyu wa Gatanu yatereye ivi anambika impeta umukunzi we Uwimana Dovine bemeranyije kuzabana ubuziraherezo.
IGIHE