Abamuzi kera bamuvuga nk’umwana w’i Nyamasheke wageze i Kigali agiye kuhashakiriza, nk’abandi bose cyane ko abenshi mu cyaro baba bumva i Kigali hari ubuzima! Ni uko byaje kumugendekera kuko ubu ari mu byamamare mu mideli mu Rwanda no hanze yarwo. Ngira ngo ntizimbye mu magambo uwo ni Moïse Turahirwa washinze Moshions.
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > ShowBiz
ShowBiz
Articles
-
Umwana wo mu batambyi wabaye umufundi, agacuruza icyayi: Turahirwa wahiriwe na Moshions
27 December 2024, by Uwiduhaye Theos -
Bwiza yasubije umufana wamubwiye ko nta ‘Nyash’ afite
17 November 2024, by Nsengiyumva EmmyUmuhanzi Bwiza yasubije umwe mu bafana wamwandikiye amubwira ko nta ‘Nyash’ [Ikibuno] ‘ agira, amubwira atebya ko na we agiye kwerekeza i Lagos muri Nigeria kwibagisha!
-
The Ben yahishuye impamvu yafashe icyemezo cyo gutorokera muri Amerika
17 November 2024, by Nsengiyumva EmmyThe Ben yasabye imbabazi Abanyarwanda bafashe kuguma kwe na Meddy muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nko kubatenguha, ahamya ko cyari icyemezo batigeze bajyana ubwo berekezagayo mu 2010.
-
Igihozo Mireille na Sonia Mutako bo mu ’Indoto Series’ bahishuye byinshi ku buzima bwabo (Video)
27 November 2024, by Uwiduhaye TheosSonia Mutako na Igihozo Nshuti Mireille bari mu bakobwa bagezweho muri sinema Nyarwanda, bahuriye mu kiganiro babazanya ibibazo biteye amatsiko ku buzima bwabo.
-
Zoravo yongewe mu gitaramo ‘Ewangelia Easter Celebration Concert’
30 March 2024, by Nsengiyumva EmmyUbuyobozi bw’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Rwanda Bible Society, bwatangaje ko Zoravo uri mu baramyi bakomeye muri Tanzania, yiyongereye mu bazaririmba mu gitaramo cyo kwizihiza Pasika cyiswe Ewangelia Easter Celebration Concert gitegerejwe kubera muri BK Arena ku wa 31 Werurwe 2024.
-
Jojo Breezy yavuye imuzi uko yari agiye kureka kubyina akigira gukora mu kabari (Video)
31 March 2024, by Nsengiyumva EmmyJojo Breezy, umwe mu babyinnyi bagezweho yahishuye uko yari agiye kureka ibyo kubyina akigira gukora mu kabari icyakora birangira byanze.
-
Cécile Kayirebwa yashimiwe byihariye ku ruhare yagize mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda (Amafoto)
31 March 2024, by Mahoro VainqueurCécile Kayirebwa, umwe bahanzikazi bakomeye mu muziki w’u Rwanda, yashimiwe byihariye n’abakunzi bawo kubw’uruhare yagize mu iterambere ry’uyu muziki cyane cyane uwa gakondo.
-
Element Eleéeh yatanze ibyishimo i Kampala muri ‘Comedy Store’(Amafoto)
28 November 2024, by Nsengiyumva EmmyElement EléeeH umaze iminsi muri Uganda, nyuma yo gutaramira mu kabari kitwa ‘Nomad’ mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, yatanze ibyishimo ku bitabiriye igitaramo cya Comedy store cyabaye mu ijoro ryo ku wa 27 Ugushyingo 2024.
-
Uganda: Irene Ntale yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga
29 November 2024, by Nsengiyumva EmmyIrene Ntale uri mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu muziki wa Uganda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri rusange, yambitswe impeta n’umusore witwa Vincent Kalibbala bitegura kurushinga.
-
Young Junior yasabye anakwa Vanessa Munyororo (Amafoto)
31 March 2024, by Peacemaker PunditNgabonziza Albert Fiston wamenyekanye nka Young Junior mu muziki w’u Rwanda yasabye anakwa Vanessa Munyororo.
IGIHE