Mu gihe cy’iminsi 20 komisiyo yo kunganira Inteko mu kuvugurura Itegeko Nshinga imaze itangiye imirimo, yatanze imbanzirizamushinga ya mbere, iyishyikiriza Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, igikorwa iyi komisiyo ivuga ko ariyo ntambwe ya mbere iganisha kuri Referandumu.
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > Special_2017
Special_2017
Articles
-
Komisiyo ya Dr Iyamuremye yateye intambwe ya mbere iganisha kuri Referandumu
8 October 2015, by Richard Dan Iraguha -
Abadepite barasuzuma ishingiro ry’umushinga w’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga
12 October 2015, by Philbert GirinemaNyuma y’ibyumweru bigera kuri bitatu Komisiyo yashyizweho ngo yunganire Inteko mu kuvugurura Itegeko Nshinga itangiye imirimo yayo, iraza kugeza ku badepite umushinga w’ivugurura ry’Itegeko Nshinga maze nabo bawusuzume bareba ishingiro ryawo.
-
Aba Sheikh mu Rwanda basabye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga
14 June 2015, by Mathias HitimanaIhuriro ry’Aba Sheikh mu Rwanda ryasabye ko Itegeko Nshinga ryahinduka mu ngingo ya 101 Perezida Paul Kagame akazakomeza kuyobora u Rwanda, kubera agaciro Abayisilamu n’Abanyarwanda bose muri rusange yabagejejeho.
-
Ishyaka PDI ryamaganye "igihato" kigaragara mu ngigo ya 101 y’Itegeko Nshinga
29 December 2014, by ClaudeUmuyobozi w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi(Parti Democrate Ideal), Sheihk Musa Fazil Harerimana akaba na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, yagaragaje ko nta wakagombye gukumirwa na manda ku mwanya w’umukuru w’igihugu, mu gihe n’abo ayoboye bagishaka ko akomeza kubageza ku ho bifuza kugera.
Iri shyaka rirahamya ko Itegeko Nshinga rihabanye na Demokarasi kuko riyishyiramo igihato abarwanashyaka baryo batemera, rigasaba ko ingingo ya 101 irebana na manda zemerewe Umukuru w’Igihugu (…) -
Perezida Kagame yasobanuye byimbitse ibyo kongera kwiyamamaza
21 October 2015, by Philbert GirinemaPerezida Paul Kagame yavuze ko nta we yigeze asaba guhindura Itegeko Nshinga, ndetse ko Abanyarwanda badakwiye gutungurwa mu gihe cyose yasanga ibyo kurihindura byarakozwe ku nyungu za bamwe kuko ngo azahita avuga ati ‘ibyo mubyibagirwe’.
-
Miliyari 5.5 zizakoreshwa mu matora ya Perezida mu 2017
29 August 2016, by Philbert GirinemaGuverinoma y’u Rwanda izashora abarirwa muri miliyari 5.5 z’amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa by’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama umwaka utaha.
-
Umushinga w’Itegeko Nshinga rivuguruye wahaye umwihariko Perezida uzatorwa mu 2017
29 October 2015, by Richard Dan IraguhaUmushinga w’ Itegeko Nshinga rivuguruye wamaze gutorwa n’Abadepite, uteganya ko Umukuru w’Igihugu wese uzatorwa mu 2017, azahabwa imyaka irindwi ndetse akazaba anemerewe kongera kuyobora izinda manda ebyiri z’imyaka itanu buri imwe.
-
Ishyaka rya PPC riracyari mu cyeragati ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga
17 March 2015, by Herve UgirumukundaIshyaka ry’iterambere n’ubusabane, PPC, ritangaza ko kugeza ubu ntaho rihagaze ku kuba Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryavugururwa, ariko rikavuga ko uruhare runini kuri iyi ngingo rureba abaturage.
-
Tuzakomeza gusaba Perezida Kagame kwiyamamaza kugeza abyemeye- PDI
14 December 2015, by Kanamugire EmmanuelSheihk Musa Fazil Harerimana, Umuyobozi w’ishyaka PDI akaba na Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda yemeje ko bazakomeza gusaba Perezida Paul Kagame kwiyamamaza ngo bamutore, kubera ko imiyoborere ye itagereranywa.
-
Ibaruwa ifunguye umuturage yandikiye Sena asaba ko Itegeko Nshinga rihinduka
5 April 2015, by Mathias HitimanaDusengimana Paul uzwi cyane ku izina rya ‘Paul w’i Mushubi’ kuri Radio Rwanda atanga ibitekerezo mu biganiro biha rugari abaturage,yandikiye Perezida wa Sena amusaba ko Inteko Ishinga Amategeko yavugurura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga, Perezida Kagame akazongera kuyobora igihugu nyuma y’umwaka wa 2017 namara kurangiza manda ebyiri yateganyirizwaga n’iyo ngingo.
IGIHE