Nibura abakinnyi 7 ba Argentina n’u Budage bari muri Brazil baragaragara mu 10 bahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza w’igikombe cy’Isi 2014 (Golden Ball) usimbura Umunya Uruguay, Diego Forlan wagitwaye mu 2010, akazamenyekana ku Cyumweru.
U Budage: Mats Hummels, Toni Kroos, Philipp Lahm na Thomas Muller
Hummels myugariro wo hagati w’u Budage yafashije cyane iyi kipe mu kurinda izamu yongeraho no gutsinda ibitego bibiri Portugal mu matsinda n’icy’intsinzi cyasezereye u Bufaransa muri (…)
Home > Keywords > Worldcup > Worldcup_homenews
Worldcup_homenews
Articles
-
Abadage 4 mu 10 bahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza w’igikombe cy’Isi 2014
12 July 2014, by Mathias Hitimana -
Abasimbura b’u Bubiligi bagomboye Algeria yinjije igitego nyuma y’imyaka 28
17 June 2014, by Mathias HitimanaKu nshuro ya mbere mu mateka y’u Bubiligi, abakinnyi babairi bijnjiye basimbuye batsinda ibitego 2 kuri 1 cya Algeria yabanje kuri penaliti yatewe na Sofiane Feghouli, igitego cya mbere cya Algeria mu gikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 28.
Algeria yabanje gutsinda u Bubiligi igitego kuri penaliti ku munota wa 25 ku ikosa myugariro wa Tottenhman, Jan Vertonghen yakoreye kuri Feghouli. Umusifuzi w’Umunyamexique Marco Rodriguez amuha ikarita y’umuhondo na penaliti yinjijwe na Feghouli.
Ni (…) -
Igikombe cy’Isi: Byarangiye Abanya Cameroun bemeye kurira indege (YAHINDUWE)
8 June 2014, by Mathias HitimanaNyuma y’aho abakinnyi b’ikipe y’igihugu banze kurira indege ijya muri Brazil kuko bari batarabona agahimbazamusyi, ibiganiro byahuje abakinnyi n’abayobozi byatanze umusaruro kuko iyi kipe ihaguruka i Yaounde mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru.
Aba bakinnyi bari banze kurira indege yihariye bohererejwe na Perezida wa Repubulika kuko ibyo bari basezeranyijwe batabihawe, byatumye babura mu muhango wo gushyikirizwa ibendera ry’igihugu cyabo na Minisitiri w’intebe maze rihabwa umutoza Volker Finke. (…) -
Abakinnyi b’u Bufaransa bashatse guhanura indege bakoresheje imipira
16 June 2014, by Mathias HitimanaKapiteni w’u Bufaransa, Hugo Lloris yavuze ko ubwo baterwaga mu myitozo yo kuwa Kabiri n’indege itagira abayiyobora (drone) bahisemo kuyitera imipira ngo bayihanure, biteguraga umukino wa Honduras.
Nyuma yo gutsinda Honduras, Lloris yagarutse kuri iki gikorwa cyabaye bari mu myitozo aho umutoza Didier Deschamps yasabye Ishyirahamwe mpuzamahanga (FIFA) kubikoraho iperereza.
Yagize ati “Ni iterambere. Twari nka kajugujugu nto, tuguruka neza ariko nta muntu ugatwaye ashobora kuba yari muri (…) -
Abanyamakuru 5 bakomerekeye mu myigaragambyo y’abatishimiye igikombe cy’Isi
12 June 2014, by Mathias HitimanaMu gihe hasigaye amasaha make ngo hatangire igikombe cy’Isi muri Brazil, abanyamakuru batanu harimo babiri ba televiziyo yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika “CNN” bakomereyekeye mu myigaragambyo y’abadashaka ko iki gikombe kiza.
Abigaragamya bambaye imyenda y’imikara bitwaje ibyapa, barigutwika amapine y’imodoka biraye mu mihanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane aho bahanganye n’inzego z’umutekano.
Abapolisi bagerageje gutatanya abigaragambya bashaka gusatira agace ka Radial Leste, imwe (…) -
Umuganga w’u Bwongereza ntazavura mu gikombe cy’Isi nyuma yo kuvunika batsindwa n’u Butaliyani
15 June 2014, by Mathias HitimanaUmuganga w’u Bwongereza, Gary Lewin yaraye avunitse ku mukino batsinzwemo n’u Butaliyani ibitego 2-1 akaba atazavura imikino isigaye y’igikombe cy’Isi kuko yahise ataha.
Lewin yavunitse akagombambari ubwo yishimiraga igitego cya Daniel Sturridge yatsinze nyuma y’iminota ibiri yishyura icy’u Butariyani cyatsinzwe na Claudio Marchisio ku munota wa 35 ku mupira yari aherejwe na Verratti.
Nyuma y’umukino, umutoza w’u Bwongereza Roy Hodgson yavuze ko ubwo uyu musaza w’imyaka 50 yishimiraga (…) -
Umunyezamu wa Mexique yabereye ibamba Brazil
18 June 2014, by Mathias HitimanaUmunyezamu wa Mexique yatowe nk’umukinnyi mwiza ku mukino Brazil yaguye miswi Mexique nyuma yo gukuramo imipira igera kuri 19, aya makipe akaba asabwa kunganya imikino basigaranye akabona itike ya 1/8 cy’irangiza.
Mexique niyo yabanje kubona uburyo bukomeye ku munota wa 23 ku ishoti rikomeye rya Herrera ryakuwemo n’umunyezamu Julio Cesar.
Nyuma y’iminota ibiri, Neymar yabonye uburyo n’umutwe bwo gutsinda igitego cya gatatu muri iki gikombe ahagarikwa n’umunyezamu wa Mexique, Guillermo (…) -
Harasozwa imikino ibanza u Bubiligi vs Algeria, Brazil na Mexique barashaka itike ya 1/8
17 June 2014, by Mathias HitimanaKuri uyu wa Kabiri harasozwa imikino ibanza mu matsinda, u Bubiligi bukine na Algeria, u Burusiya bucakirana na Koreya y’Epfo naho Brazil na Mexique batangize umunsi wa kabiri w’imikino y’igikombe cy’Isi 2014.
U Bubiligi vs Algeria saa 18.00 @ Estadio Mineirão
Rutahizamu w’u Bubiligi, Romelu Lukaku yarakize neza nyuma y’imvune yagize mu mukino wa gicuti ariko Kevin De Bruyne na Divock Origi bafite imvune mu gihe Umunya Algeria Hassan Yedba nawe ataza kugaragara kubera imvune yo ku (…) -
U Butaliyani bwatunguwe na Costa Rica, u Bwongereza burataha
20 June 2014, by Mathias HitimanaKapiteni wa Costa Rica, Bryan Luiz yatsinze u Butaliyani igitego mu gice cya mbere ihita ibona itike ya 1/8 cy’irangiza naho Abongereza batsinzwe umukino wa kabiri na Uruguay barasezererwa.
Rutahizamu wa Fulham yo mu Bwongereza watijwe muri PSV Eindhoven, Bryan Luiz yatsinze igitego cy’umutwe mu izamu rya Gianluigi Buffon ku mupira yari aherejwe na myugariro wa Costa Rica, Júnior Díaz.
Umutoza w’u Butaliyani, Cesare Prandelli yari yakoze impinduka eshatu ku ikipe yatsinze u Bwongereza, (…) -
U Bufaransa buzahura na Nigeria, Argentina n’u Busuwisi muri 1/8
26 June 2014, by Mathias HitimanaU Bufaransa bwanganyije na Equateur buyobora itsinda E buzahura na Nigeria muri 1/8 mu gihe ibitego 3 bya Shaqiri byahaye u Busuwusi itike buzakina na Argentina ya Lionel Messi kuwa Kabiri.
Umutoza w’u Bufaransa, Didier Deschamps yakoze impinduka 6 ku ikipe yatsinze u Busuwisi, agarura abakinnyi batanu barimo umunyezamu Hugo Lloris, Mamadou Sakho, Blaise Matuidi, Moussa Sissokho na Karim Benzema.
Ku munota wa 50, kapiteni wa Equateur, Antonio Valencia yahawe ikarita y’umutuku ku ikosa (…)
IGIHE