Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ryemeje ko umusifuzi w’Umunyarwanda Kabanda Felicien azasifura igikombe cy’Isi kizabera muri Brazil kuva muri Kanama 2014. Ni nyuma y’imvune yagize ubwo yakoraga igeragezwa yari yasabwe na FIFA kuri sitade Amahoro tariki ya 5 Ugushyingo 2013, akomereka ku kuguru kw’imoso.
Kabanda kimwe n’abandi basifuzi 75 bazasifura igikombe cy’Isi bemejwe n’akanama k’imisifurire kuri uyu wa Kabiri i Zurich ku cyicaro cya FIFA, bazkaaba baherekejwe (…)
Home > Keywords > Worldcup > Worldcup_homenews
Worldcup_homenews
Articles
-
FIFA yemeje ko umusifuzi Kabanda azasifura igikombe cy’Isi 2014
15 January 2014 -
U Buholandi bwasezereye Costa Rica kuri penaliti buzacakirana na Argentina
6 July 2014, by Mathias HitimanaNyuma y’iminota 120 rwabuze gica, umunyezamu w’u Buholandi Tim Krul yinjiye ku munota wa nyuma asimbuye akuramo penaliti ebyiri za Costa Rica, babona itike ya ½ aho bazahura na Argentina kuwa Gatatu saa 22.00.
Iminota 90 yarangiye baguye miswi 0-0 ndetse n’iminota 30 yinyongera bikomeza uko maze Krul wasimbuye Cillessen habura amasegonda 44, akuramo penaliti ya Bryan Ruiz na Michael Umana.
U Buholandi busezerera Costa Rica kuri penaliti 4-3. Penaliti z’u Buholandi zatewe na Robin van (…) -
Brazil: Cristiano Ronaldo yatangiye imyitozo
8 June 2014, by Mathias HitimanaRutahizamu wa Portugal, Cristiano Ronaldo yasubukuye imyitozo nyuma y’icyumweru akurikiranwa n’abaganga b’ikipe y’igihugu mu gihe habura iminsi 8 ngo bakine n’ u Budage mu gikombe cy’Isi kizatangira kuwa Kane tariki ya 12 Kamena 2014.
Nyuma yo gutwara igikombe cya champions league na Real Madrid, Ronaldo yagize ikibazo mu ivi n’imitsi yo ku kuguru kw’iburyo.Portugal izakina umukino wa mbere mu gikombe cy’Isi kuwa Mbere tariki ya 16 Kamena saa 18, amasaha y’i Kigali.
Itangazo (…) -
Latino: Brazil vs Chili, Uruguay itarimo Suarez irahura na Colombia muri 1/8
28 June 2014, by Mathias HitimanaKuri uyu wa Gatandatu saa 18.00, haratangizwa imikino ya 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Isi, Brazil yakiriye iyi mikino irakina na Chili naho Colombia ihure na Uruguay itarimo rutahizamu Luis Suarez wamaze guhagarikwa imikino 9.
Brazil vs Chili Saa 18.00 @Estadio Mineirão
Myugariro wa Brazil, David Luiz wagize akabazo mu myitozo ari kuvurwa ku buryo yakina umukino wa Chili. Fernandinho ashobora kubanza mu kibuga nubwo umutoza Felipe Luiz Scolari bigaragara ko agifitiye icyizere Paulinho. (…) -
Ifoto y’umutoza wa Espagne Del Bosque n’abakapiteni be yibajijweho byinshi
15 June 2014, by Mathias HitimanaNyuma yo gutsindwa n’u Buholande ibitego 5-1, mbere y’imyitozo ya mbere ya Espagne, umutoza Vicente Del Bosque n’aba kapiteni be Iker Casillas na Xavi Hernandez yatangijwe n’ibiganiro byihariye.
Mbere y’imyitozo ya mu gitondo, Del Bosque n’umwungirije Toni Grande bagize ibiganiro byihariye n’abahagarariye abakinnyi mu gihe cy’iminota 15. Abakinnyi bakinnye n’u Buholande bahawe ikiruhuko mu gihe abasimbura bakoze imyitozo bisanzwe.
Del Bosque yayoboye umukino w’amakipe y’abasimbura nyuma (…) -
Na Nigeria yanze kwitoza itarabona agahimbazamusyi
27 June 2014, by Mathias HitimanaMu gihe kuri uyu wa Mbere, Nigeria icakirana n’u Bufaransa muri 1/8 cy’irangiza, abakinnyi banze gukora imyitozo kuko batarahabwa amafaranga y’agahimbazamusyi ko kuba barabonye iyi tike.
Nigeria yabonye itike nyuma yo gutsindwa n’Argentina irangiza ari iya kabiri n’amanota ane, abakinnyi banze gukora imyitozo yo kuri uyu wa Kane nimugoroba.
Nigeria yagombaga gutangira imyitozo saa 18.00 (amasaha yo muri Brazil), mbere y’isaha abatoza n’abaganga bagiye muri bisi ndetse n’abasirikare (…) -
Buri mukinnyi wa Cote d’Ivoir azahabwa miliyoni 26 Rwf nibabona itike ya 1/8
23 June 2014, by Mathias HitimanaPerezida wa Cote d’Ivoir, Alassane Ouattara yemeje ko igihe ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoir yaba ibonye itike ya 1/8 cy’irangiza buri mukinnyi yahabwa ibihumbi 38 800 $ (miliyoni 26 n’ibihumbi 694 Rwf) nk’agahimbazamusyi.
Ibi abakinnyi bari babisezeranyijwe kuwa Gatandatu na Guillaume Soro, Perezida w’inteko ishinga amategeko wari muri Brazil areba umukino batsinzwe na Colombia ibitego 2-1.
Soro yavuze ko icy’ingenzi ari ugutera imbaraga abakinnyi ngo bashobore kugera muri 1/8 ku nshuro (…) -
Ku nshuro ya mbere, Algeria na Nigeria, amakipe abiri y’Afurika muri 1/8
27 June 2014, by Mathias HitimanaMu mateka y’igikombe cy’Isi, amakipe abiri y’Afurika ageze muri 1/8 cy’irangiza, nyuma y’aho Algeria inganyije n’u Burusiya igitego 1-1 ibona itike isanze Nigeria.
Ku munota wa 6, Aleksandr Kokorin yatsindiye u Burusiya igitego cya mbere cyashoboraga kubaha itike igihe u Bubiligi bwaba butsinze Koreya y’Epfo.
Islam Slimani yagomboye ku munota 60, igitego cy’umutwe aherejwe na Yacine Brahim. Ni igitego cya kabiri Slimani muri iyi mikino.
Kimwe nko mu 2010, Algeria yari yagabanye amanota (…) -
Brazil vs u Budage, amafoto mbere y’umukino
8 July 2014, by Mathias HitimanaBrazil yakiriye u Budage muri 1/2 cy’irangiza cy’igikombe cy’Isi, ikomeza izahura n’izatsinda ejo hagati y’u Buholandi na Argentina ku mukino wa nyuma tariki ya 13 Nyakanga 2014 kuri Estádio Maracanã.
Uyu mukino urasiga Brazil ikinnye imikino 104 n’u Budage 102 mu gikombe cy’Isi myinshi ku ikipe imwe. Brazil yinjije igitego muri buri mu mukino yahuyemo n’u Budage mu nshuro 10.
Brazil yatsindiwe rimwe muri ½ mu 1938 n’u Butaliyani, batsinda gatanu banganya rimwe bakomeza kuri penaliti mu (…) -
David Cameron yasuye ikipe y’u Bwongereza yitegura kumanuka muri Brazil
29 May 2014, by Mathias HitimanaMu gihe ikipe y’u Bwongereza yitegura umukino wa gicuti na Peru kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’intebe David Cameron yayisuye mu myitozo abaha ubutumwa mbere yo kujya mu gikombe cy’Isi kizabera muri Brazil kuva tariki ya 12 Kamena 2014.
David Cameron yasanze iyi kipe i St George’s Park aho ikorera imyitozo aganira n’umutoza wayo Roy Hodgson na kapiteni Steven Gerrard hamwe na Frank Lampard nk’umwe mu bakinnyi bakuru.
Cameron yakurikiranye aho bamwe mu bakinnyi bitozaga gutera penaliti (…)
IGIHE