Mu ijoro ryo kuwa 14 rishyira uwa 15 Mata 2012; Abaturage batuye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali baraye ijoro ry’ikiriyo bucyeye bwaho bibuka ndetse bashingura imibiri 159.
Abafashe ijambo bose mu muri uyu muhango wo kwibuka imyaka 18 ishize habaye Jenoside, bagarutse ku bwicanyi bwakorewe abari batuye aha i Ruhanga bwabaye kuwa 15 Mata 1994.
Ku itariki ya 15 Mata 1994 nibwo abantu bari baturutse hirya no hino (Muyumbu, Fumbwe, Gicaca, Rwamashyongoshyo, (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_kwibuka
a_kwibuka
Articles
-
Kwibuka i Ruhanga
18 April 2012 -
MINICOM yibutse abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
25 May 2012Kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 abakozi ba Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) bibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakaba kandi banasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi.
Kuri uru rwibutso aba bakozi bashyize indabyo ku mva, ahashyinguye imibiri irenga 250,000 bafashe umunota wo guceceka mu rwego kwibuka abahashyinguye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma habayeho kwinjira mu rwibutso no gusobanurirwa uko Jenoside yateguwe, (…) -
Abanyarwanda baba mu Bwongereza bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
8 April 2012, by M. M.Ku italiki ya 07 Mata 2012,Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Bwongereza mu gice cya West Midlands ku nshuro ya 18 wifatanyije n’abandi Banyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda baturutse mu bice bitandukanye by’u Bwongereza mu gikorwa cyo kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uwo muhango wabereye mu mujyi wa Coventry aho watangijwe n’urugendo rw’amahoro (Peace walk). Abari bitabiriye urwo rugendo bari bitwaje ibyapa ndetse nubundi butumwa bwamagana Jenocide yakorewe Abatutsi no gusaba (…) -
Guverineri Uwamariya arasaba ko abasizwe iheruheru na Jenoside bakomeza kwitabwaho
9 April 2012Ubwo yatangizaga ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ntara y’Iburasirazuba, Guverineri Uwamariya Odette yashimye abaturage uko bakomeje kugaragaza ubwitabire, abasaba gukomeza kwitabira ibikorwa bitandukanye byateganyijwe muri iki gihe, ari nako bita ku bayirokotse.
Gutangiza ijoro ryo kwibuka byabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka ’Walk to Remember’ rwateguwe n’itsinda ry’urubyiruko rwishyize hamwe ryitwa Club Never Again ku bufatanye n’Intara y’Iburasirazuba. (…) -
Muri Ecole Notre Dame de la Providence Karubanda bibutse abazize Jenoside
3 May 2012, by Olivier MuhirwaKu gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 28 Mata mu kigo cy’ amashuri cya Ecole Notre Dame de la Providence de Karubanda, habereye igikorwa cyo kwibuka imiryango y’abari abarimu, abakozi n’abanyeshuri b’icyo kigo bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri uyu muhango uretse abanyeshuri b’ icyo kigo, hari n’abana b’imfubyi bibumbiye mu ishyirahamwe Mumporeze– Mbazi, Ubuyobozi bw’ikigo bukaba bwariyemeje kujya bufatanya n’abo bana mu bikorwa bitandukanye.
Uyu muhango (…) -
"Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside tugomba kubifata nk’intambara nk’izindi"
10 April 2012Urubyiruko rurasabwa gufata igikorwa cyo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside nk’urugamba bagomba kurwana niba bifuza ko ejo habo hazaba heza.
Ibi ni ibyagarutsweho ku mugoroba wo kuri uyu wa 9 Mata ubwo Minisitiri w’Urubyiruko n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside batangaga ikiganiro ku kwigira ku mateka harwanywa ingengabitekerezo ya Jenoside.
Minisitiri w’Urubyiruko, Jean Philbert Nsengimana ubwo yakoreshaga umwanya yahawe mu kuganiriza umuryango mugari wa (…) -
Abanyarwanda bo mu Bushinwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
12 April 2012Kuwa 11 Mata 2012, Abanyarwanda batuye mu Bushinwa bifatanyije n’inshuti z’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Umuhango wo kwibuka witabiriwe n’Abanyarwanda, abayobozi b’Abashinwa n’abikorera ku giti cyabo, abahagarariye ibihugu byabo mu Bushinwa ndetse n’abayobozi b’ibigo bitandukanye birimo n’amashuri makuru.
Abitabiriye iyi mihango bamurikiwe amashusho yateguwe n’Ambassade y’u Rwanda mu Bushinwa yerekana uko Jenoside yakorewe Abatutsi (…) -
Abanyarwanda baba mu Buyapani bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
9 April 2012Ambasade y’u Rwanda mu Buyapani ifatanyije n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu n’inshuti zabo bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu ijambo rye, Ambasaderi Dr Charles Muligande uhagarariye u Rwanda mu Buyapani yavuze ko u Rwanda arirwo rwakoze ibishoboka byose kugirango ruhagarike Jenoside mu gihe amahanga yari yarutereranye. Aha Ambasaderi Muligande avuga ko bimwe mu bisubizo byatangwaga n’abanyamahanga b’impuguke basabaga ko u Rwanda (…)
-
Abahanzi bari muri PGGSS II basabwe gufatanya na Leta mu kurwanya Jenoside
10 April 2012Ubwo abahanzi 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star basuraga urwibutso rwa Ntarama n’urwa Nyamata ho mu Karere ka Bugesera basabwe gufatanya na Leta batanga urugero rwiza ku rundi rubyiruko mu kurwanya Jenoside.
Jeanne Claudine Gahongayire, Umukozi muri CNLG, nyuma yo gusobanurira aba bahanzi uburyo Jenoside yabereye mu gace ko mu Bugesera yari indengakamere, yavuze ko urubyiruko ruri mu ba mbere batumye Jenoside yo mu Rwanda ifata intera ndende ku zindi Jenoside, biturutse (…) -
Ni amakosa y’Isi yose kuba ntacyakozwe ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ikumirwe
16 June 2012, by Olivier MuhirwaAbanyeshuri biga muri kaminuza ebyiri zo mu gihugu cya Irlande basanga ari amakosa y’Isi yose kuba ntacyakozwe ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ikumirwe.
Ibi aba banyeshuri babitangaje kuri uyu wa 14 Kamena 2012 ubwo basuraga urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Murambi mu Karere ka Nyamagabe.
Aba banyeshuri bagera kuri 23 biga muri kaminuza za Trinity College Dublin na University College Dublin mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) bimenyereza umwuga mu Rwanda (…)
IGIHE