00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abdallah izina ry’umuntu w’umushyushya rugamba

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 2 May 2016 saa 06:30
Yasuwe :

Abdallah ni izina rihabwa umwana w’umuhungu rifite inkomoko mu Cyarabu rikaba risobanura ngo umugaragu w’Imana.

Bimwe mu biranga ba Abdallah

Abdallah, ni umushyushya rugamba, utabura icyo abwira abantu kandi agakundwa cyane.

Ashyikirana n’abagore kurenza uko ashyikirana n’abagabo, usanga akenshi aribo bantu bagendana na we kuko bo bamubwira utugambo twiza kandi aribyo yikundira, bityo bigatuma acudika n’abamushima batamuca intege.

Akunda ibintu byo gushushanya, kuririmba, gukina amakinamico n’indi mirimo ituma ahorana n’abandi.

Agira umutima mwiza ariko ibyo bituma asesagura bitewe n’uko nibyo atari afite muri gahunda abikora bikamutwara amafaranga.

Atekereza vuba kandi akihuta mu gufata imyanzuro, iyo ari ibijyanye n’icyo ari bukore, ntajijinganya.

Ni umuntu wumva abandi akabagirira impuhwe kandi ushobora kuba yahindurwa n’ibitekerezo by’abandi ku buryo bwihuse.

Ni umuhanga uzi gukora cyane ariko aba ashaka guterwa umwete no gushimirwa kugira ngo abe yatera imbere.

Ni umunyembaraga, umunyamwete kandi witangira akazi akaba yareka ibye bimureba agakora n’iby’abandi.

Ni umuntu utabika ibanga, kuko nubwo yakwihangana ate n’ubundi birangira abivuze bitewe n’uburyo ari umunyakuri.

Akunda kubona ibintu bikorwa bikava mu nzira nta gutinda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages