Amateka n’ibigwi bya Ras Nyabingi


Yanditswe kuya 19-03-2012 - Saa 15:28'

Banamungu Idi bakunze kwita Nyabingi, ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Ras Banamungu, yavukiye i Karongi mu Ntara y’i Burengerazuba bw’u Rwanda ku wa 23 Werurwe 1977.

Mu buzima bwe busanzwe ababazwa no kubona ubabaye ntacyo afite cyo kubikoraho mu gihe akenshi aba yifuza ko abantu bahora bishimye, baseka banezerewe nk’imwe mu mpamvu yamuzanye mu buhanzi.

Ubuzima bwe bw’ubwana bwaranzwe ahanini no guharanira gusesera byinshi bigaragara kuri iyi si.

Mu kiganiro na IGIHE Ras Banamungu avuga ko yakuze ari umuntu ushaka kumenya buri kintu, ku buryo yahoraga abaza ibintu byamuyobeye, agasoma, byaba ngobwa akagira n’utuntu tw’ubukorikori akora nko gushushanya ; kenshi yakundaga no kwibaza ikintu gituma abantu bamenyekana ku buryo yaje no kubibaza Sekuru wari umuvuzi gakondo icyazatuma amenyekana nawe nk’uko nawe yari azwi mu buvuzi gakondo, mu kumusubiza ngo yamubwiye ko kumenyekana umuntu abikorera.

Ati : ‘’Yampaye urugero ku ipantaro yari yambaye yitwa Lois, ambwira ko iyo pantaro yambaye ari umuntu umwe wayikoze, arayihimba none irambawe ku isi yose”.

Kuva ubwo yahise atangira kugira ishyaka ryo gushaka ikintu yakora kugira ngo abashe kumenyekana, ndetse afashe n’abatuye isi nk’uko Sekuru yabafashaga abavura n’imiti ya Kinyarwanda.

Nyuma yifuje ko yajya avura abantu mu buryo butandukanye n’ubwo Segokuru yavuragamo.

At :’’Naje gukora ubushakashatsi ku bintu abantu babona bagahumurizwa, nsanga indirimbo n’urwenya ari ibintu umuntu abasha kubona n’iyo yaba arwaye agaseka’’.

Ras Banamungu uzwi cyane ku izina rya Nyabingi

Kugeza ubu ni umuhanzi ukora umuziki uvura (music therapy) cyane ushingiye ku njyana ya Reggae n’inzenya n’umwuga mushya wo guseka uzwi nka Laughter Yoga ufite inkomoko mu gihugu cy’u Buhinde.

Mu buhanzi bwe yabashije no guhanga injyanaye yise Kinhall (Ikinimba nyafurika) agamije kubungabunga umuco nyarwanda no kuwumenyekanisha kugirango utazacika.

Kugeza ubu afite album ya mbere yitwa ”NJONI MPATE RAHA” igizwe n’indirimbo 12 iri ku isoko.

Amafaranga ava muri iyi album n’ibitaramo bitandukanye akora avuga ko bimufasha mu bikorwa by’urukundo binyuranye agenda akora harimo kwishyurira abana b’imfubyi amashuri no gufasha imiryango ibana n’ubwandu bwa SIDA.

Mu gihe cya vuba Ras Banamungu arateganya no gusohora filimi y’urwenya yise ’Umutego mutindi’.
Bimwe mu bigwibye bitangirwa n’ikivugo kigira kiti :’’ndi umuhungu ndi Umunyarwanda, ndi umushyushya rugamba w’umukera tabaro, ndi ikinyabushishi cy’uwagishasha umuntu yota ashishira akazarinda ashishuka atarashira imbeho, ndi intore y’inkuba rwa gitinywa nkaba intare yo mu muryango wa Gihanga nitwa Ras Banamungu”.

Ras Banamungu ni n’umwe mu bashinze Band ya Holly Jah Doves akibereye n’umunyamuryango abifatanyije no kuba umunyamuryango wa Best Sound band.

Yarashinze n’umuryango (Association) witwa CVC (Counselling Volunteers Club) ifasha abafite ibibazo by’ihahamuka n’ihungabana b’ingeri zose.

Ntiyaheze mu buhanzi gusa ahubwo yaciye no mu mashuri atandukanye

Amashuri y’inshuke yayize ku kigo cyitwa AEBZ cy’itorero ry’Abaptisita ahitwa Shaba muri Congo.

Amashuri abanza ayiga ku bigo bitatu :

- Ecole Primaire de Nyakanyinya i Karongi.

- Ecole Primaire de Rubengera i Karongi

- Chato Muganza Primary School muri Tanzaniya

Amashuri yisumbuye yayize ku kigo cya Home Boys muri Kenya aho yigiye ibintu bitandukanye harimo Tekiniki Itunganya rya Muzika (Music Production), Inoza majwi n’imicurangire bikinwe akokanya (Music live re-enforcement), DJ Academy and music to pictures kuva mu mwaka wa2003-2005.

Ras Banamungu

Aho agarukiye mu Rwanda yaje kwiyandikisha kuzakora ikizamini cya Leta nk’umunyeshuri wigenga (candidat libre) mu ishami ry’ubumenyamuntu (2006-2007), kandi arateganya kwiga kaminuza.

Yabashije no gufata amahugurwa atandukanye muri Mekaniki (Mechanic), ku bujyanama (Counselling), ku bwanditsi cyane bw’indirimbo, amakinamico n’ inzenya.

Avuga indimi zigera kuri zirindwi : Ikinyarwanda, Icyongereza, Igiswayiri, Igisukuma, Igihaya, Igishubi n’Ikinyambo zo muri Tanzaniya.

Kuba mu biranga ubuzima bwe hagaragaramo ko yabaye yabaye ndetse akiga mu bihugu bitandukanye avuga ko biterwa n’ubuzima yabayemo buruhije.

Ati :’’Narezwe n’abagabo batandukanye, binatuma muri abo bagabo bose ntanabonamo uwo nita Papa kuko bose nabitaga Papa’’.

Gusa yishimira ko ubu yaje kwivumburamo ababyeyi byatumye aririmba indirimbo yise ‘Selfparenting’ bishatse kuvuga mu Kinyarwanda kwibera umubyeyi.

Mu gihe abandi ari Abakirisitu, Abisilamu Ras Banamungu we ati :’’Ubunyarwanda ni ryo dini ryanjye, Kirazira ituma nirinda ibizira n’ibiziririjwe bikamfasha gusabana n’imana yanjye Rugira’’.

IBITEKEREZO
Big Up Ras Bana, Iby'iwacu tuzabiha agaciro byahoranye , ibibi tubyamagane ibyiza tubishyigikire, njye ndabona izina atari ikibazo na busa icyangombwa ni ibitekerezo...Abanyarwanda twari dusanzwe tuzi Imana- Rurema mbere y'uko abazungu sibo bayitwigishije kandi Nyabingi afite icyo yamariye abo mu gihe cye. Ahubwo twibaze :TWE TUMARIYE IKI ABO MU GIHE CYACU ? Naho ibyo kwamagana Nyabingi byo mubireke buri wese acunge izamu rye.Ni nde se utazi ko abiyita ko bemera Imana cyane banayiyegurire muri bo hajya habonekamo abadakwiriye ?Ntawe nshinja ariko Nyabingi ni Ikinyarwanda simbona icyo ritwaye....Naho iby'intoki byo dukora byinshi birenze twihishe kuruta intoki...Ahubwo buri wese yirambike ho ibiganza yisengere asabe kwemerwa n"Imana kndi ntirobanura ku butoni ahubwo mu mahanga yose ukora ibyo ishaka iramwemera By RAS Gerry
Musubize20.04.2012 saa 10:40
Ras Géraldine
uri umugabo pe oho kwitwa bigdog wakwitwa nyabingi bifite ibisobauro
Musubize11.04.2012 saa 01:33
sibomana
Ganja Planta nke Bwana
Musubize22.03.2012 saa 08:21
Amour
Imisatsi se, umuntu afite uburenganzira bwo kuyifata uko ashaka none se abanyarwandakazi biriya bo bashyiraho byari mu muco ? Kandi icyubaka isi ni ibitekerezo bitandukanye.aho kwiyita king,jay or miss nakwitwa nyabingi ni ryari tuzumva ko iby'iwacu bitagomba nabyo ari byiza ?
Musubize21.03.2012 saa 00:53
gaca
hakwiye kongerwa imbaraga mukwigisha ururimi rw ikinyarwanda birababaje kubona abantu bataziko nyabingi bivuga nyabyishi
Musubize20.03.2012 saa 08:59
ras banamungu
nyabingi nizinaryiza cyane aho kwitwa bad boy nakwitwa nyabingi kukko bisobanu nyabyishi kandi nanjye mfite byishi kumutima
Musubize20.03.2012 saa 08:22
nyabyishi
Yewe niba ibyo uriya uvuze ko ari iluminati avuze aribyo tugeze aharindimuka aho n'itangazamakuru ryamamaza abantu bashaka kudusenyera societe biyita amzina batazi n'icyo avuga bagakora n'ibimenyetso batazi icyo bisobanura. Baba baraguzwe ngo bazaze gusenya societe nyafurika kuko ariho hasigaye ubumuntu. Erega anti Christ ari gukora amanywa n'ijoro. Mbona rero kwiyubahisha si uguhindura identity ahubwo ni ukuba uwo uri we. None se kuri ameze abona akiri umunyarwanda cyangwa ? Biteye isoni kubona umusore nk'uriya yifata kuriya ? ese abona azaherera he ? Niba hari n'abamubonamo modele rwose ni ikibazo kuri societe nyarwanda kandi n'abandi bahanzi bameze gutyo nka ba Rafiki n'abandi bigize abo batari bo bagakwiye guhinduka. Rwose Inteko y'umuco nyarwanda yakagombye kwicarira iki kibazo bagasuzuma imyitwarire y'urubyiruko rw'iki gihe cyane abagaragara mu ruhame. Murakoze
Musubize20.03.2012 saa 01:18
LAMBA
ESE BURYA N'ABA ILLUMINATI BAGEZE MU RWANDA ? UYU MWANA NI ILLUMINATI WUJUJE IBYAGOMBWA PE !!! IKIMBABAJE NUKO YABA ATABIZI CYANGWA SE YABA ANABIZI AKATUYOBEREZA ABANA ABABESHYA NGO IBYO AKORA BIGEZWEHO KANDI NGO BIBAFITIYE AKAMARO. NTA BUHANZI MUBONAMO KUKO ANYURANIJE N'UMUCO NYARWANDA. AZAJYE MURI AMERICA CYANGWA AHANDI KUKO NTA RUGERO RWIZA ADUHA. IMANA IREBE UKUYOBA KWE IMWITEHO.
Musubize20.03.2012 saa 00:56
KAGANGA
ESE BURYA N'ABA ILLUMINATI BAGEZE MU RWANDA ? UYU MWANA NI ILLUMINATI WUJUJE IBYAGOMBWA PE !!! IKIMBABAJE NUKO YABA ATABIZI CYANGWA SE YABA ANABIZI AKATUYOBEREZA ABANA ABABESHYA NGO IBYO AKORA BIGEZWEHO KANDI NGO BIBAFITIYE AKAMARO. NTA BUHANZI MUBONAMO KUKO ANYURANIJE N'UMUCO NYARWANDA. AZAJYE MURI AMERICA CYANGWA AHANDI KUKO NTA RUGERO RWIZA ADUHA. IMANA IREBE UKUYOBA KWE IMWITEHO.
Musubize20.03.2012 saa 00:56
KAGANGA
ESE BURYA N'ABA ILLUMINATI BAGEZE MU RWANDA ? UYU MWANA NI ILLUMINATI WUJUJE IBYAGOMBWA PE !!! IKIMBABAJE NUKO YABA ATABIZI CYANGWA SE YABA ANABIZI AKATUYOBEREZA ABANA ABABESHYA NGO IBYO AKORA BIGEZWEHO KANDI NGO BIBAFITIYE AKAMARO. NTA BUHANZI MUBONAMO KUKO ANYURANIJE N'UMUCO NYARWANDA. AZAJYE MURI AMERICA CYANGWA AHANDI KUKO NTA RUGERO RWIZA ADUHA. IMANA IREBE UKUYOBA KWE IMWITEHO.
Musubize20.03.2012 saa 00:55
KAGANGA
Self made man. Ndagukunze cyane. Kwiyita nyabingi nabyo nurwenya. Uri umuntu wumugabo cyane.komereza aho. Ujye ukora icyo wemera kandi wihitiyemo. Ntabwo twese twagombye kubaho kimwe niyo mpamvu wabonye abana bagize ubuzima bworoshye bakwikanga terimbere kandi ntucike intege wige na kaminuza.
Musubize19.03.2012 saa 21:40
Masengesho
Yebaba weee !nukuri jeannette urakabije,ubuse uretse ko ashobora kuba anywa agatabi gusa nabyo kd simbizi ubundi urabona asa nabi hehe ?simbona muba kirisitu bamwe batereka imisatsi bakanayiboha naho muba islam bagatereka ubwanwa !!!!!?????? Izina naryo nuko nyabingi ari ikinyarwanda ubwo iyo yiyita ibyo mumahanga warikumva ari ok,cg ubundi ko aribantu bahaye inyito uwo nyabingi wabwirwaniki ko yabaye ho ??????Uzabaze imana cg umuvumu mukigande icyo bivuga,i pusi mucyongereza se byo ???? Ntarurimi rusobanuye urundi di. Mwubahane kurubuga sha.
Musubize19.03.2012 saa 18:58
Mana
ntangajwe n'ukuntu yab'akora councelling kuko niwe wa mbere uyikeneye, umuntu wemera kwitwa nyabingi n'ama dreads ameze kuriya ndumiwe. cyakoze Yesu aragukunda urukundo wabuze bigaragara yaruguha akaguh'amahoro ukaryam'ugasinzira. nah'ubundi don't joke with nyabingi iherezo ry'iyo nzira c l'enfer. Imana ntinegurizw'izuru nukomez'uzabon'ingaruka
Musubize19.03.2012 saa 16:31
RORO
Yewe, urasa na nyabingi koko ! Ubwo uhuye n'umwana mu nzira ntiyakwiruka atabaza nyina ati "mama mpuye n'igisimba cyari kindiye" ! Ubanza rastafara na nyabingi bafite icyo bapfana akaba ariyo mpamvu wamwiyitiriye. Nizere ko udafite "abagirwa".
Musubize19.03.2012 saa 14:26
jeannette
Iyo myifatire y'intoki zawe ibyo igaragaza biteye ubwoba n'ubwo bwose ku ifoto yawe ya kabiri urutoki rwo hasi rutagaragara neza ariko ifoto ibanza irasobanura amerekezo yarwo. Nyabune garuka hakiri kare dore abahanzi rimwe na rimwe mukoreshwa mu bibi mutabizi.
Musubize19.03.2012 saa 13:15
Mushuti
Uzaba umugabo gusa hindura izina kabisa Nyabingi !!umuntu wacyiye mubuzima nkubwo ntiwakagombye kwiyita iryo zina.
Musubize19.03.2012 saa 11:36
K. b .y
Ngo ,IDI waba uri umuislam se ?,n,urwo urusatsi,n,izo NYABINGI ?ko bitajyanye se ?
Musubize19.03.2012 saa 11:30
kampayana
Ibyo uvuga nibyiza ndetse nibyo uteganya gukora, gusa ntewe ubwoba niryo zina !!! Nyabingi ni nka ma dayimoni uzashake irindi zina
Musubize19.03.2012 saa 10:22
loly
ras peace komerezaho and jah blessed
Musubize19.03.2012 saa 10:02
chu
Uzi ko ushobora kuzaba umuntu w'umugabo dis ! Courage kandi jye ikinkoze ku mutima ni uko wakiriye experience y'ubuzima bugoye wanyuzemo. Imana Rugira akujye imbere
Musubize19.03.2012 saa 09:41
mushyitsi

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!