IGIHE.com > Abantu > Kubaho

Burya abakozi bo mu ngo babitse amabanga menshi ya ba shebuja


Yanditswe kuya 20-02-2013 - Saa 04:46' na Umurerwa Emma-Marie

Mu ngo habaramo ibintu bitandukanye, bitamenwa n’abantu bo hanze, zimwe zirara zishya bwacya zikazima, ahandi ugasanga umugore afite ihabara ku ruhande, abandi ugasanga abakozi ni inshoreke za ba shebuja kandi abantu bo hanze nti babe barabukwa. Amabanga y’urugo atandukanye amenwa n’abakozi bo mu ngo.

Abakozi bakora akazi ko mu rugo bamwe bakunze kwita ababoyi n’abayaya, bamenya byinshi byo mu ngo bakoramo, ku buryo bamwe muri bo usanga abakoresha babo batinya no kubirukan,a cyangwa kubacyaha iyo bakoze amakosa kubera ko baba batinya ko babavamo.

Abakozi batandukanye bo mu Murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE batangaje ko ibibera mu ngo zaba shebuje biba birenze uko bagaraga mu nzira.

Amazina yabo twayahinduye, kubera impamvu z’umutekano wabo.

Kadogo amaze imyaka itatu mu rugo akoramo, yadutangarije ko aho akora ari abarokore, dore ko ngo no mu rugo rwabo hari icyumba cyo gusengeramo. ” Iyo ijoro rigeze birahinduka, barara barwana, numva mabuja abwira bosi ngo azane indaya ze”. Ibi ni ibitangazwa na Kadogo.

Fifi ati” Mubuja naramwifatiye aryamanye n’umusore uba mu gipangu cyacu, banabyaranye umwana, kandi Boss (Soma Bosi) ntabyo azi. Niyo nakora amakosa ameze gute ntashobora kunkoraho, yankuye ku bihumbi bitanu, angeza ku bihumbi icumi ngo si nzabivuge”.

Abakozi b’abakobwa cyane cyane, batubwiye ko bagirana ubucuti bwihariye na ba shebuja, ba nyirabuja nti babe barabukwa, bityo bikaba imbarutso y’agasuzuguro imbere ya ba nyirabuja.

Bakomeje batubwira ko, byinshi mu byo baba bazi ku mibanire y’abakoresha babo, bo ntacyo baba babiziho, dore ko hari n’ibyo baba bazi ku mugore/umugabo, mu gihe uwo bashakanaye nta cyo abiziho.

Ese uwawe nta mabanga yaba akubikiye ?

IBITEKEREZO
abo bagabo basambana n'abayaya mwakwihaye akabanga koko,niba udashaka umugore wawe mureke ariko wimusebya imbere y'umuyaya. ubundi ibigabo nk'ibyo harya babihanisha iki bajye babifungunga kuko biba bihohoteye abana bato kandi byica ejo hazaza habo. puuuuu byirirwa byandarika intuzeeeee zabo imbere y'abana.
Musubize18.04.2013 saa 01:46
kanyomozi
kamegeli we ndabona iyi sms yange yakwahagije sana biranshimishije kdi nyine birumvikana umuhoro ugomba kurakara
Musubize6.04.2013 saa 15:14
dusenge
Ibibazo biri mu miryango ni byinshi si ibi gusa, ahubwo ni ugusaba IMANA ikamanukira imiryango nyarwanda kuko Satani rarayimanukiye. Mwibuke ko kiriya cyaha aricyo cyazaniye isi umuvumo. Musenge cyane.
Musubize13.03.2013 saa 07:42
Claire
Ngaho nibakamereze aho iminsi 40 izagera tu Eti mushahara wa zambi ni mayiti wazee.
Musubize27.02.2013 saa 03:06
satos
ewana ibyo bibaho cyane kandi amasomo arimo nimenshi : Inama kirazira kikazizirirzwa kumarana umukozi amezi arenze 12. nabwo iyo ari umukozi ubona ko yitwaraneza. ari umudamu ari n'umugabo bagomba kumenya iryo tegeko. naho ubundi naho batajya basambana , iyo atinze iwawe arakumenyera.
Musubize25.02.2013 saa 05:13
STRATON
muzi guhimba imkuru gusa. iyo nkuru ya kadogo ntago ari credible. umuntu wese ushishoza yabona ko muri guhimba !
Musubize21.02.2013 saa 07:22
vava
ndumugore ariko ubu ushaka ko mpahamuka wavuga ibyabayaya na ba shebuja nabarumuna bacu bifuza kuza kurya ifiriti nkaho arise wayihashye cg musazawe amaherezo igihuru kigomba kubyara igihunyira yewe utaranigwa agaramye agirangwijuru riri hafi sinabyemeraga ariko nemeye aruko mbonye bagore dushire amaboko hasi twemere kuvunika nka ba mama naho kubaka sukujya kuruhuka nabonye amahoro utabonye ukiri siribateri biba byararangiye ntarashaka narumvaga ngo rwubake ubone simbisobanukirwe urugo nishuri ritarangira
Musubize21.02.2013 saa 03:33
dusenge
Wowe uri umusazi. Ibyo abantu banditse urabisoma ubundi you react like a foolish women. Niba warize umugabo wawe arabizi. Njye ntabwo twabana, too ignorant !
4.04.2013 saa 22:44
kamegeri
Hahahaha ! Ndabona hari abababajwe niyi nkuru. Ariko ibiriho biravugwa.... Twiyubahe rwose, kandi twubahe/twubahishe n'abo twashakanye.
Musubize21.02.2013 saa 03:10
#####
Iyi nkuru irakomeye ! Ibyo byose bibaho cyane cyane muri iki gihe kuko abantu baracanzwe : akenshi abayaya bahembwa frw make ugereranije n'ibyo bakenera nk'abakobwa. Iyo shebuja amwongerereho andi ku ruhande nta kuntu atamuha igitsina cyane cyane ko nawe iyo mibonano itamugwa nabi cyane !. Ahubwo hari ikindi mutazi : iyo bikomeje gutyo umugore nawe ashakisha uko yikemurira ikibazo : hari ujya ku kazi yagerayo akabwira shebuja ati mumpe uruhushya narwaje umwana, ubwo agacaho akajya kwisambanira umunsi wose ku mugoroba agataha nk'uvuye ku kazi yagera imuhira akitakisha ati niriranywe akazi kenshi none ndwaye umutwe, ndetse n'igifu kimereye nabi kubera kutarya saa sita ! Birumvikana umugabo we ntiyirirwa atekereza ibyo gutera akabariro ! Bikaba aho iminsi igahita indi igataha ! Ari abayaya, ba shebuja na ba nyirabuja batiyubaha, byose ni agahomamunwa !!!
Musubize21.02.2013 saa 02:11
Mangara
ibi byanditswe n'igihe.com niimmagination kuko bazi ko bibaho bkandi natwe dusanzwe tubizi trero bajyebareka montage no gushyushyaimitwe
Musubize21.02.2013 saa 00:10
john
Ntakintu mwabeshye Mana...iyo umuntu abonye akize abakozi bo mu rugo !Uba ukize byinshi !Mwahereye kure ariko !Ubundi urugo rurimo umugore udakora udafite iyindi projet harya umuboyi aba amara mo iki uhaba iminsi yose ?Ndetse n umuyaya ?Uziko iyo miteto iba mu Rwanda gusa ?N i Burundi ndacyeka !ni twebwe twisenyera !Umugabo akaba ntakazi agira,ukamusigira n umuyaya murugo !Nyine ni ibibazo !Mu gihe tukimeze dutyo...tuzahora dukeneye gukoresha abana ba Rubanda,kabone n iyo baba ari abo mumuryango,kuko nabo barakoota ukabura aho ukwirwa,tuzahora turi hanze ! Ngo umugabo ntiyasigarana umwana ?Yabuzwa n iki se ko n ubundi usigarana uwo mwana atamuha amahoro ?Guteka byo siniriwe mbivuga !Umugore nawe,akaba atazi n ibyo umuboye yatetse,cg umuyaya !Aribo biyoccupa nyirurugo !Oya turakabije !Zarasenyutse,ariko dushobora kuburira abasigaye !Ibyerekeye abana b infubyi barerwa mumiryango se ?Byo ni agahomamunwa......ahaaaaaa ntacyo nvuze !
Musubize20.02.2013 saa 16:41
Karina
ngewe nakuye isomo rikomeye muri iyi nkuru, kandi hari byinshi nasomyemo ntari nzi ko bishobora kubaho, sinari nziko umugore shobora kubyarana n'umupangayi !!!!!!!!!!!! ubwo se murumva bidatangaje koko, kuvuga rero ngo ntacyo iyi nkuru yigishije, ndumva biterwa n'uburyo uwasomye yayumvishije, cyangwa uwasanze ivuga ibibera iwe, bavuga ibigondamye imihoro ikarakara iyi nkuru igutwaye icyi koko, ibiriho biravugwa nicyo itangazamakuru riberaho, kandi nuramuka wumise bagutunze agatoki uge wikosora aho gutukana ndabagaye cyane
Musubize20.02.2013 saa 11:20
ndabagaye
abakozi baba baba mu muryango rero nibyo ka bazi ibihabera. ariko nanone nta kindi bazi kitari igisanzwe kimenywa nabandi baba mu muryango ! ahubwo mwebwe murashaka kuvuga ko hari aburira ijuru bakabana na ba shebuja cg nyirabuja : ibyo birasanzwe mu bantu. iyo wemera ko umukozi ari umuntu n'ibindi biba bishoboka !!! nimutuze rero !! nta gishya mutangaje kitari kizwi !
Musubize20.02.2013 saa 09:50
john kagabo
Iyi nkuru ntakintu mbona iza yigisha cg umumaro wayo kubakoresha n'abakozi bo murugo. Nta somo namba ririmo !
Musubize20.02.2013 saa 08:59
Umusomyi
Muvandimwe. Niba nta somo uvanyemo nuko ushobora kuba utasobanukiwe ninkuru uko iteye. Harimo amasomo menshi ku byerekeye ingo ziki gihe ndetse na societe muri rusange.
20.02.2013 saa 18:52
uwase
Harimo isomo rigira riti abantu bagomba kwiha akabanga. Jye ntabwo ndi miseke igoroye ariko quand meme umukozi wanjye amanya ibyo agomba kumenya. Kandi burya erega uretse n'abakozi nta nubwo ari byiza ko n'abana wabyaye mubana mu nzu imwe bamenya byose. Nyabuneka tugaruke k'umuco nku wa ba mama.
21.02.2013 saa 02:09
chantal
None se uriya yamenye ate kuwo mudamu yabyaranye nuwomusore womugipangu kandi afite umugabo babana ? ikyo kirayagisha....
Musubize20.02.2013 saa 06:29
Bibi
Erega mujye mumenya ko abakozi ari abantu nkabandi bose ubwo rero kuryamana nawe ni nkuko waryamana n,undi utaro umugabo cg umugore wawe , muri make ikibazo n,ugucana inyuma tu simplement ibindi .... jyewe rwose umukozi wanjye yaranndyohereje numva ndanyuzwe iyo nabishatse cyane arongera da !!
Musubize20.02.2013 saa 05:34
YVETTE
igihe mbabaze !nkiyi nkuru igamije iki ?ibibera mungo ziri hanze aha ntawe utabizi ariko se mwanditse mugamije gukosora cyangwa mugamije gusenya ?nkuko wasoje inkuru ugira uti wowe se yaba ntabanga akubikiye ?ibyo nugushaka gukanga abantu kandi ngirango ntamumaro.buri wese uri busome iyi nkuru bishobora gutuma yibaza kuwo barushinze nimba ntabanga yaba afitanye numukozi wenda nibikubitiraho ko umwe muri bo yumvikana nuwo mukozi mugenzi we ari buhamye nkibyo mwashatse kumubwira.svp muge mukorana ubuhanga ibyo mukora nge sindi umunyamakuru ariko nkiyi nkuru nayikosora byinshi.ubuse nkabo wanze kuvuga amazina ngo numutekano wabo wibaza ko nka nyirabuja nasoma atari bumenya ko ari umukozi we wamuvuze koko nimba byaarabaye akamwongeza .ibyo navuga nibyinshi gusa ndabagaye
Musubize20.02.2013 saa 03:54
fille
IGIHE.COM nabakundaga rwose, ariko ubwo mugiye kujya muduteza ba RWESA rwose muraba muduhemukiye kuko ntibajya bavugisha ukuri kuva ababaho. Ikindi kandi mujye mwibuka ko,ku bayaya , kubeshya ngo aryamana na shebuja kuri we ni ishema ,aba yumva ko yakandagiye nyirabuja akishima,so abasomyi turababaye
Musubize20.02.2013 saa 03:52
dodo
ubugali.com ikindi kdi ibyo nubujajwa
Musubize20.02.2013 saa 03:35
igweja
yemwe mubyihorere ibihabera biteye ubwoba ariko igitera agahinda ni ukwita kumugore maze umuboyi wawe akaba ariwe uhabwa affection.maze umugore nawe akita kumugabo ariko ituru nziza igahabwa umuyaya birababaje
Musubize20.02.2013 saa 03:24
sla4
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!