IGIHE.com > Abantu > Kubaho

Abashinwa bashimishwa n’uko babayeho mu Rwanda


Yanditswe kuya 16-08-2012 - Saa 04:00' na IGIHE

Umushinwa Li Jianbo yageze mu Rwanda mu 1989 ubwo yari akirangiza kaminuza maze atangira akazi muri kompanyi ikora imihanda ya China Road and Bridge Corporation.

Jianbo agira ati “Ngera ino natangajwe no kubona imihanda yuzuyemo ivumbi ritukura maze nshimishwa no kubona nyihindura umukara.”

Nyuma y’imyaka 20, amaze kugira uruhare mu kubakwa kwa 70% by’imihanda yo mu Rwanda ndetse yaje no kuba umuyobozi mukuru wa China Road and Bridge i Kigali.

Yagize ati “Ni ikintu gishimishije gushobora gushyira hamwe ibikorwa byacu ndetse no kumenyekanisha ibikorwa byacu mu gihe gito.”

Nyuma yo guhuza Kigali n’intara, ndetse no gukomeza ubuhahirane hagati y’u Burundi, Uganda na Congo, kompanyi ya Jianbo ubu yashoye akayabo ka miliyoni 116 z’Amadolari mu kubaka umuhanda Rusizi-Rubavu uri ku burebure bwa kilometero 66.

Kugeza ubu, China Road and Bridge ni kompanyi yo kubaka ya mbere ikomeye ya Leta y’u Bushinwa muri Afurika, ibyo bigatuma Jianbo aba umuntu ukomeye mu Rwanda.

Jianbo yigeze gusubira iwabo mu Bushimwa ariko kugeza ubu ntashobora kuvuga Ikinyarwanda kuko ubu agendana n’umusemuzi iyo aganira mu Cyongereza cyangwa Igifaransa.

Avuga kandi ko u Rwanda ari rwiza aho agira ati “U Rwanda ni rwiza, rufite ikirere cyiza kandi n’ubucuruzi bwaho buragenda neza.”

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Shu Zhan umaze amezi 19, avuga ko ingorane z’ururimi ari cyo gituma Abashinwa batisanga cyane mu baturage n’ubwo hari abavuga ko bamwe muri bo babyaranye n’Abanyarwandakazi.

Nyamara ko usanga Abashinwa batameze nk’abandi “bazungu” kuko bo batajya bitabira ibirori cyangwa ngo ubabone mu tubari, ahubwo bakunda kwitarura abaturage. Mu by’ukuri ngo abacuruzi b’Abashinwa ntibakeneye abo bakorana nabo mu Rwanda kuko basanzwe babafite iwabo.

Jianbo we ajya iwabo mu biruhuko ubundi aganira n’umuryango we akoresheje internet. I Kigali ho afite itsinda ry’abo bakunda kuba baganira muri resitora z’Abashinwa. Umugore we ngo ntacyo bimutwaye kandi n’umuhungu ajya atembera mu Rwanda.

Muri Mutarama 2010, uwitwa Eddy Yu we yaretse ibyo kubaka ashinga resitora ya Beijing Tangren Restaurant nyuma y’aho ngo yari amaze kubona u Rwanda ko rutameze nk’ibindi bihugu yakoreragamo nka Uganda na Congo kuko ngo ho hatekanye.
Nyuma y’imyaka 2 resitora ye ngo niyo yitabirwa n’Abashinwa benshi baba mu Rwanda ndetse n’abahatemberera.

Nyuma yo gutangiza ibikorwa by’ishoramari mu Rwanda k’u Bushinwa ahagana mu 1974 hamwe na China Road and Bridge, ibindi bihugu byagiye bikurikiraho. Ibyashyizemo ingufu mu gushora imari yabyo mu Rwanda byinshi ni ibyo muri Aziya, birimo u Buhinde, Koreya n’u Buyapani.

Ambasaderi Zhan avuga ko gushora imari mu Rwanda bitazigera bihagarara ariko ngo imibare ishobora kugabanuka kuko ngo bazafasha n’imishinga y’abikorera bo mu gihugu.

Barateganya kubaka hoteli zikomeye aho imwe (The Kigali Marriot Hotel), ngo izaba yatangiye gukora mu mpera za 2012.

Jianbo avuga ko yishimira ukuntu u Rwanda rwihutisha iterambere kandi rukomeje guharanira kugera ku isonga mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Ngo nta gahunda afite yo kureka akazi akora kandi yishimira imikoranire n’ubwubahane buranda ibihugu byombi (u Rwanda n’u Bushinwa) bihuje n’amateka yo kuba byaraharaniye cyane gutera imbere mu bukungu.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!