00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bimwe mu bikurura abakobwa gukunda umusore

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 18 May 2013 saa 12:56
Yasuwe :

Hari ibintu bitandukanye bikurura abakobwa, iyo babonye umusore bwa mbere, bikabatera kumukunda, hakaba n’igihe bibakurura batarabonana na nyir’ubwite amaso ku maso.
Ibintu abakobwa bakundira abasore bigiye bitandukanye nk’uko abaganiriye na IGIHE basaga 40 bari mu kigero cy’imyaka 18 na 30. Ibyo twanditse bibakurura ni ibyahuriweho na benshi muri bo.
Kaneza Moria avuga ko yakunze umusore kubera ijwi rye. Ati “Nakunze umuhungu ukora kuri Radiyo imwe ya hano mu Rwanda ntaramubona nkuruwe (…)

Hari ibintu bitandukanye bikurura abakobwa, iyo babonye umusore bwa mbere, bikabatera kumukunda, hakaba n’igihe bibakurura batarabonana na nyir’ubwite amaso ku maso.

Ibintu abakobwa bakundira abasore bigiye bitandukanye nk’uko abaganiriye na IGIHE basaga 40 bari mu kigero cy’imyaka 18 na 30. Ibyo twanditse bibakurura ni ibyahuriweho na benshi muri bo.

Kaneza Moria avuga ko yakunze umusore kubera ijwi rye. Ati “Nakunze umuhungu ukora kuri Radiyo imwe ya hano mu Rwanda ntaramubona nkuruwe n’ijwi rye gusa, nakoze uko nshoboye kose mbonana nawe amaso ku maso turaganira numva ndishimye.’’

Uyu mukobwa kimwe na bagenzi be batandukanye bavuga ko bashobora kumva ijwi bagahita bakunda nyira ryo bataramubona.

Abandi nabo ariko ngo bikundira umusore ufite igihagararo, ibigango n’ubwanwa.
Musonera Teddy ati’’Umusore wirabura ufite ibigango n’ubwanwa niyo yaba adafite isura nziza arankurura.’’

Yakomeje yongeraho ko uyu musore iyo afite icyo gukora birushaho kuba byiza, kuko ngo aba ari n’umunyembaraga.

Hari n’abandi bakururwa n’ubumenyi bw’umusore, haba mu buzima busanzwe cyangwa mu bumenyi bwo mu ishuri. Hakiyongera no kwiyubaha n’ibindi bitandukanye, uretse ko hari n’abagiye bavuga ko niyo umusore yaba adafite ibi byose ariko yifashije, ngo nta cyabuza umukobwa kumukunda cyangwa gukururwa n’uwo musore.

Umusore wakundwa n'abakobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages