00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwanya muke w’ababyeyi uhungabanya imirire y’umwana

Yanditswe na

Marie Monique Dushime

Kuya 28 April 2013 saa 09:38
Yasuwe :

Ibiribwa by’umwimerere bifite akamaro kanini ku buzima bw’umwana ugitangira kurya, ari byo biribwa fashabere, kubera umwanya muto w’ababyeyi ntibabashe kubitunganya, bituma bisimburwa n’ibiribwa mvaruganda.
Muri iki gihe hirya no hino ku isi bigaragara ko abantu bafite byinshi bibahuza, cyane cyane gushaka amafaranga, bituma barushaho gushaka ubuzima bworoshye kugira ngo babone umwanya wo gukora gahunda zabo. Ni muri urwo rwego ababyeyi batakibona umwanya wo gutekera abana bakiri bato, (…)

Ibiribwa by’umwimerere bifite akamaro kanini ku buzima bw’umwana ugitangira kurya, ari byo biribwa fashabere, kubera umwanya muto w’ababyeyi ntibabashe kubitunganya, bituma bisimburwa n’ibiribwa mvaruganda.

Muri iki gihe hirya no hino ku isi bigaragara ko abantu bafite byinshi bibahuza, cyane cyane gushaka amafaranga, bituma barushaho gushaka ubuzima bworoshye kugira ngo babone umwanya wo gukora gahunda zabo. Ni muri urwo rwego ababyeyi batakibona umwanya wo gutekera abana bakiri bato, bagahitamo kubagaburira ibiribwa mvaruganda kuko babigura biteguye, ari ukuvanga gusa n’amazi cyangwa n’amata.

N’ubwo ababyeyi birengagiza ububi bw’ibyo biribwa mvaruganda, umuhanga mu by’imiti, Habumuremyi Eric aganira na IGIHE yagaragaje ko hari itandukaniro rinini hagati y’ibyo biribwa agira ati “Ibiribwa mvaruganda biba bifite ibyongerewemo bikomoka k’ ubutabire biba bishobora kugira ingaruka mbi k’umwana nk’umubyibuho ukabije n’ indwara z’ amenyo. Naho ibiribwa by’umwimerere byo bikaba bigaragaza ko nta ngaruka mbi bigira ku mubiri w’umuntu igihe byategurwanye isuku kandi byafashwe ku gipimo gikwiriye. Aba ari ibiryo bitetse bitogosheje gusa.”

Habumurenyi Eric yakomeje asobanura ko aho kugira ngo ibiribwa mvaruganda bibe aribyo bifatwa nk’ibiribwa fatizo umwana atangiriraho kurya, byaba inyongera.

Murekatete Chantal, umubyeyi w’abana babiri yatangarije IGIHE ko impamvu yahisemo kugaburira abana be ibiribwa mvaruganda ari uko akora akazi gatuma ataha atinze kandi akaba atizera isuku umukozi we yatekana ibiryo by’umwimerere.

Bimwe muri ibyo biribwa mvaruganda bigaburibwa abana harimo cerelac, cereales z’abana, quaker, yogurt n’ibindi. Naho ibiribwa by’umwimerere bari bakwiye kubaha bikaba ari bisanzwe ariko bitogosheje bitarimo amavuta ni nk’ifi, ikirayi, igitoki; ndetse n’imbuto cyane cyane umutobe wazo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages