Iyi sosi (soup) ni imwe mu zoroshye guteka, ikaba ari kandi mu zihendutse ku buryo buri wese yayitekera bitewe n’uko ibirungo byayo biboneka hose mu masoko yacu ikanaba yaritiriwe aba Papa (papa’s potato soup) kuko bayikunda ariko bitabujijwe ko n’abandi bayivumba ho.
Ibikoresho n’ibirungo
• Ibirayi bitandatu
• Cubes enye za 4 bouillion
• Ibitunguru bibiri (onion)
• Uduce dutanu twa foromage (5 slices american cheese)
• Kimwe cya kane cy’igikombe cy’ifarini
• Udukombe dutatu tw’amata
• Amazi
Uko itekwa
• Kata ibirayi mo uduce duto twa cubes.
• Shyiramo za bouillion ukate n’ibitunguru ubishuremo.
• Shyiramo amazi make noneho ucanire ku ziko kugeza bihiye.
• Sa nk’ucucuma ibyo birayi bikiri ku ziko.
• Shyiramo ya Farini n’utuzi duke kugirango ifarini inoge kandi yivange n’ibirayi.
• Bimaze kuba inombe neza, genda wongeramo ya mata bikiri ku ziko gahoro kugeza ashiriyemo.
• Ongeramo za Foromage.
• Komeza ucane kugeza aho bibaye isupu nziza ifashe.
Nyuma y’aha ishobora kuyigabura iherekejwe n’umugati ahasigaye ukaryoherwa.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Uko bakora Cappuccino
31.10.2012 |
|
Ari ikinyabupfura gike cyangwa umururumba ni iki gitera umuntu kwarura ibiryo atari bumare ?
5.07.2012 |
|
Crepe : Ifunguro ritera imbaraga, rihendutse kandi ryoroshye kuryitegurira
28.05.2012 |
|
Nyuma yo kuvumbura irindi banga basigaye bawurira kuwumara
29.03.2012 |
|
Sobanukirwa n’uko wategura Potaje y’ifi
17.02.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |