Hari ikigero umuntu ageramo akumva ko akuze akwiye gushinga urugo, na bagenzi be bamureba bakamubwira ko ageze igihe.
Amakuru dukesha urubuga rwa 7sur7, aratangaza ko umukecuru witwa Pam Shaw yanditse mu kinyamakuru cyitwa “the sun”, avuga ko yumva akeneye gushaka.
Ubuzima bwe akiri muto, yakoraga akazi ko kubyina mu kabari.
Mu gihe cyose yamaze akora ako kazi, ntiyigeze akora imibonano mpuzabitsina kugeza ubu aracyari isugi.
Abagabo benshi babonaga imyenda y’akazi yabaga yambaye ibashotora, bakagira ngo biroroshye kumubwira ngo baryamane. Ababimusabaga ntiyigize na rimwe abibemerera, kuko imyizerere ye yabimubuzaga.
Yanditse muri icyo kinyamakuru avuga ko abona igihe kigeze ko yashaka umugabo babana. Avuga ko bazaryamana bavuye gusezerana kuko adashobora gukora imibonano mpuzabitsina mbere yuko basezerana. Ibi ngo abiterwa n’imyemerere ye ibimusaba.
Kuri we ngo abona atarasaza, ku buryo yifitiye icyizere ko azabona umugabo wemera ibyo asaba.























TANGA IGITEKEREZO