Abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu mirenge ya Kabagari na Bweramana ho mu Karere ka Ruhango baragaragaza ko hari ibibazo bafite birimo kuba gahunda ya girinka itarabageraho. Bamwe muri bo basenyewe nyakatsi ngo nta macumbi bafite.
Ibi aba baturage babivuze ubwo umuryango YWCA (Young Women’s Christian Association) wajyaga muri aka gace, ku isoko rya Buhanda, gukinayo ikinamico “Bangamwabo” ivuga ku mibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka mu muryango nyarwanda.
Bangamwabo ni ikinamico ikinwa n’abakinnyi bamaze ukwezi mu ngo z’abasigajwe inyuma n’amateka. Bareba imibereho yabo ,uko bafatwa mu muryango nyarwanda n’icyo inzego zibishinzwe zibamarira.
Aba bakinnyi barimo abasanzwe banamenyerewe mu gukina ikinamico na sinema hano mu Rwanda .Harimo abakina muri sinema “Zirara zishya” no mu zindi nk’ “I Kigali si i Kigoma”. Bakaba baravuze ko basanze babayeho nabi.
Bakunze kubyara abana benshi kubera ubujiji ndetse, barangwa n’isuku nke mu ngo ituruka ku bukene no ku bujiji, ibi bikaba bishobora kubateza indwara zinyuranye.
Itangishaka Sylvère ushinzwe ibikorwa by’iyi kinamico muri uyu muryango, akaba avuga ko iyi kinamico igamije kwerekana imyumvire Abanyarwanda bafite kubasigajwe inyuma n’amateka ndetse no kubereka uburyo bwo kuyihindura biciye mu ikinamico.
Akaba abona inenwa rijya ribakorerwa rizashyira rigacika burundu mu Rwanda.
Ngo aho bakinnye iyi kinamico, ubuyobozi buhita bwumva ko ikibazo cyabo cyagombye kwitabwaho by’umwihariko.
Hamwe mu ho iyi kinamico yakinwe bakaba baritaye kugufasha abasigajwe inyuma n’amateka bahatuye.
Urugero ni mu turere twa Muhanga na Kamonyi ahubakiwe abatishoboye bafashwa mu buryo butandukanye , abana babo bagashyirwa mu ishuri.
Si abayobozi gusa kandi bahagurukira iki kibazo kuko na bamwe mu bayitabira usanga bagera aho barira bigaragaza ko iba yabakoze ku mutima, bishobora no gutuma ibibazo byabo babyumva bakabigira ibyabo babitaho.
Tuganira n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kabagari Habimana Sosthene yavuze ko bakora uko bashoboye ngo iki gice cyitabweho .
Babafasha kuva mu bubumbyi gakondo butagifite abaguzi bakigishwa kubumba udukoresho dutoya tudasaba bya bindi byose kandi dufite isoko. Urugero atanga ni uduterekwamo buji ndetse n’utubindi tubikwamo indabo (Vase), kuko two dufite abaguzi.
Ku kibazo cy’aho gukura ibumba uyu muyobozi avuga ko batigeze bakimugezaho ariko ngo agiye kubegera bafatanye kugikemura.
Ku bavuga ko nta mazu bafite, Habimana akaba avuga ko hari amazu ane agiye kurangira kubakwa muri uyu murenge akaba abagenewe. Aya mazu ageze aho gusakarwa kandi n’abandi bagenda bubakirwa buhoro buhoro.
Ku kibazo cy’abavuga ko abana babo bava mu ishuri kubera amikoro ajyanye n’agahimbazamusyi bacibwa mu ishuri, uyu muyobozi akaba yavuze ko ikibazo cy’agahimbazamusyi kibayeho cyaba kuri bose atari igice runaka. Ariko ngo kugeza ubu kakaba gashyirwaho na njyanama y’akarere kandi ukabuze akaba atirukanwa.
Ku batabona ubwisungane mu kwivuza ngo ni uko batagera aho butangirwa ngo babufate kuko ari ubwabo kandi buhari. Kugeza ubu ngo bakaba bacyifitemo ikintu cy’ubwoba ariko ubuyobozi bw’uyu murenge bukaba bugiye kubegera.
Ku bijyanye na gahunda ya girinka, yo ngo ntiyagerera rimwe ku banyakabagari bose ngo niyo mpamvu batangiriye kuri bake ariko nabo bakazabona izi nka mu gihe hari abituye.
Muri rusange uyu muyobozi akaba avuga ko abasigajwe inyuma n’amateka bafatwa nk’abandi banyarwanda kandi ko bagerwaho na gahunda ya VUP iri muri uyu murenge wa Kabagari.


















TANGA IGITEKEREZO