Mu buzima bwa buri munsi usanga iteka umubyeyi ahihibikana, agakubita hirya no hino ngo arebe uko abana be babona ikibatunga. Igitangaje ariko ni ukuntu bamwe mu bana b’iki gihe batajya bibuka icyuya ababyeyi babo bababiriye ngo bashobore kuba abo bari ubu. Uyu muminisitiri we atewe isoni na nyina wamurokoye.
Umubyeyi w’umupfakazi yagiye ku iriba asiga umwana we asinziriye.
Aho agarukiye asanga abaturanyi bakikije akazu ke karimo gushya.
Umuhungu we yari mu nzu yenda guhiramo.
Yahise akubita hasi ikivomesho, n’amarira menshi ashaka kwinjira mu nzu gushaka umuhungu we.
Abaturanyi bashatse kumubuza bamubwira ko na we ari bushye kuko umuriro wari wabaye inkekwe.
Yahise abiyaka yinjira mu muriro, asohokana umuhungu we afurebye mu kiringiti.
Umwana yari amufatiye mu gituza cye, umuriro utigeze ukora ku mwana.
Uyu mubyeyi yasohotsemo yahiye bikomeye, ajya kwa muganga bagerageza kumuvura, maze ku bw’amahirwe aza gukira, ariko asigarana inkovu nyinshi ku mubiri.
Hashize imyaka myinshi umwana yitabwaho na nyina.
Uyu mubyeyi yarikokoraga ngo abone uko babaho ndetse n’uko umwana we yakwiga.
Umwana yaje kurangiza amashuri ye, aza no kugirwa Minisitiri.
Mu kwishimira iyi mirimo mishya, Minisitiri yakoze umunsi mukuru maze atumiramo ibikomerezwa b’iwabo ndetse n’incuti ze zose.
Mu gihe ibirori byari birimbanyije, humviswe urusaku rwinshi ku muryango w’igipangu ruturutse ku bashinzwe umutekano n’abakomezaga baza mu birori.
Uwo Muminisitiri byabaye ngombwa ko ajya kureba iby’izo mvururu ngo azihoshe.
Uru rusaku rwaterwaga na nyina we atari yatumiye washakaga na we kuza mu birori.
Mu ijwi rituje abwira nyina ati “Tegereza mama, binteye isoni kukwereka incuti zanjye, ba uretse turaza kubonana nyuma. »
Mu ibanga asaba abashinzwe umutekano kwirukana nyina kubera inkovu ze.
Iyi nkuru ni igitekerezo


















TANGA IGITEKEREZO