Kuwa gatandatu tariki 30 Kanama 2014, nibwo umuhanzi w’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Enric Sifa yambikanye impeta na Whitney umukobwa bari bamaze iminsi bakundana.
Ubukwe bw’uyu muhanzi bwaramunejeje ashingiye cyane ku ho Imana yamukuye mu muhanda sabiriza ubwo yari akiri mu Rwanda, nyuma akabasha kujya muri leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari naho akorera ubuhanzi bwe.

Eric Nshimiyumuremyi ku mazina ye bwite, waririmbye ‘Ingorofani ihindutse indege’, yatangarije IGIHE ko ubukwe bwe n’umukunzi we bwabaye bwiza kandi yumva yarashubijwe kuko umukobwa yabonye akamutwara roho yabashije kuba umugore we.
Yagize ati "Ubukwe bwa Whitney na njye bwari bwiza cyane. Hari hari urukundo rwinshi kuri uwo munsi yaba hagati y’abatumirwa yaba no hagati yanjye na Whitney. Umuinsi wa mbere mubona, yahise antwara roho, yari mwiza kandi ndashimira Imana kuko ubu ni umugore wanjye. Ubukwe bwacu, ni umunsi ntazigera nibagirwa na busa.”
Kuri ubu Enric Sifa afite indirimbo nyinshi yakoreye muri Amerika ndetse ni umwe mu bahanzi bakomoka mu Rwanda bahagaze neza muri muzika yabo.



TANGA IGITEKEREZO