Hari umugani mu Kinyarwanda uvuga ko ntazibana zidakomanya amahembe, rimwe na rimwe iyo habayeho kurakaranya kw’abashakanye bamwe harimo abafata umwanzuro wo kumara igihe batavuga ngo bidakurura intonganya, nyamara bamwe babona atari umuti urambye.
Bamwe mu bashakanye baganiriye na IGIHE bagaragaje ko hari abashakanye bafata umwanzuro wo guceceka mu gihe barakaranyije, ariko ntibikemure ibibazo kuko uwacecetse ashirira imbere mu mutima. Bamwe banga kuvuga by’agahimano, n’abandi bakabikora nk’uburyo bwo kwirinda kuvugana nabi, ariko byose bikagira ingaruka.
Umugore witwa Mukamabano wo mu murenge wa Gatsata, mu karere ka Nyarugenge yagize ati ”Kumara igihe runaka ucecetse bishobora gutuma mwembi mutuza mu gihe mwari mwatonganye, ariko kandi hari byinshi byangirika kubera ko muba mutavugana, buri wese akora ibye, kandi mwari mukwiye kujya inama.”
Mukamabano yakomeje avuga ko guceceka iyo bikozwe nko kwihimura cyangwa kugera ku byo wifuza, nta kindi bimara uretse gutuma amakimbirane mufitanye akomeza kwiyongera, umutima ukaremererwa.
Umugabo umwe we waganiriye na IGIHE yagize ati “Njye hariho igihe mfata umwanya wo guceceka kuko hari ubwo nshobora kuvuga n’umugore yavuga tukaba twamerana nabi ariko nta mahoro nabyo bitanga ukomeza kumva ushira nubwo uba utamuvugisha.”
Urubuga rwa cosmopolitan, ruvuga ko igihe ubonye impaka zitangiye gufata indi ntera hagati yanyu, ugomba kwirinda kuvuga n’ijwi riri hejuru, ahubwo ugerageza kuvuga n’ijwi rituje, ukirinda kujya impaka, ahubwo ugatega amatwi uwo mwashakanye ukamuha umwanya wo kuvuga utamuca mu ijambo.
Bakomeza bavuga ko iyo umwe mu bashakanye azirikanye ku rukundo rwamuhuje na mugenzi we, buri wese ahora aharanira gushimisha mugenzi we aho kumurakarira, ngo ageze aho yanga kumuvugisha.



















TANGA IGITEKEREZO