IGIHE.com > Abantu > Kubaho > Urukundo
Ibintu 6 utagomba kubwira umugore wawe

Ibintu 6 utagomba kubwira umugore wawe


Yanditswe kuya 24-04-2012 - Saa 14:41'

Mu bisanzwe, abashakanye baba bagomba kubwirana byinshi ku buzima bwabo, ku mirimo,… hari n’abemeza ko ntacyo baba bagomba guhishanya. Nibyo koko ukuri kuza ku isonga mu byubaka urugo ariko nanone nta wakwirengagiza ko no kwirinda icyarusenya ari ngombwa.

Muri iyi nkuru dukesha urubuga rwa Yahoo! turarebera hamwe ibintu 6 umugabo aba atagomba kubwira umugore we nk’uko byashyizwe ahagaragara n’abashakashatsi.

1. Kumubwira ko inshuti ye y’umukobwa ari mwiza: N’iyo waba utarigeze utekereza kugirana umubano wihariye n’iyo nshuti ye; aha ikijya mbere ni uko umugore yumva uri kumugereranya n’inshuti ze za hafi. Kuri we bimubera igikomere, ndetse bishobora kumuviramo gushwana n’iyo nshuti ye ariko bagashwana by’igihe gito.

2. Kumubwira ko akwiye kujya yisiga ibisayidira isura kurushaho: Kubwira umugore wawe ko akwiye kujya yisiga ibirungo (maquillage) birenze uko abikora uyu munsi bituma yumva ari mubi. Ubusanzwe ‘maquillage/make-up’ ni ikintu gisa na ‘masque’ ku buryo rimwe na rimwe bitaba byiza kubona umugore utayisize mu gihe amenyereye kwisiga. Aho kubwira umugore ko akwiye kwisiga kurushaho, wajya umwegera mu gihe arimo ategura imyambaro ye ukamufasha guhitamo ikijyanye n’umunsi.

3. Kumurakarira ngo yatinze kwitunganya: Buriya abagore bababazwa cyane no kuba abagabo barakazwa n’uko abagore babo bitunganya umwanya munini mu gihe abagore bo baba barimo bakora ibishoboka byose ngo barusheho kureshya abo bakunda.

4. Kumubwira ko hari igihe wifuje gutandukana nawe: Kumva ko ukunzwe kandi nawe ukunze nicyo kintu nyamukuru ahanini gituma abantu bashakana. Kubwira umugore wawe ko hari igihe wifuje gutandukana nawe, bituma yibaza niba uyu munsi unejejwe no kubana nawe cyangwa se niba ari uko aba akunejeje muri ako kanya bigatuma uvuga n’ibyo utagakwiye kuvuga! Si byiza kubimubwira kabone n’iyo byaba byarakuvuye mu bitekerezo.

5. Si byiza kumuganiriza ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina wakoze mbere y’uko muhura: Hari igihe waba wibwira ko urugo rwawe rukomeye, rukundanye, rubwizanya ukuri ku buryo wajya unanyuzamo ukamutera urwenya ku bijyanye n’ubuzima wabanye n’abandi bakobwa mbere yo guhura n’uwo muri kumwe. Icya mbere cyo imibonano mpuzabitsina ni ikintu kiba hagati y’abantu babiri kandi gifatwa nk’ibanga rikomeye hagati yabo. Kuba rero washyira hanze ibyo wakoranye n’undi mukobwa ntibiryohera ubwonko bw’umugore wawe habe na gato, kuko nawe atekereza ko hari igihe uzamuvamo. Muri rusange nta n’ubwo ari byiza guhora umuganiriza ku bantu mwakundanye mbere ye (ibi ni rusange yaba ku bagabo ndetse no ku bagore).

6. Kumubwira ko avuga menshi: Abagabo bajya bitotomba bavuga ko abagore bavuga amagambo menshi ku buryo banabaca mu ijambo. Kuba umugore wawe akubwira ibintu byinshi ni uko aba anejejwe no kuba afite umuntu uri kumwumva.

Wigaragaza ubushake buke rero mu gihe yakwizeye, akakubonamo umuntu wamutega amatwi. Kuba abagore aribo bagaragaraho guca umuntu mu ijambo kurusha abagabo, si uko batumva ahubwo ubwo nibwo buryo bwabo bwo kugira uruhare mu kiganiro. Wari ukwiye kujya unezezwa no kuba umugore wawe agusakuriza kuko hari izindi ngo, umugore n’umugabo batavugana. Umwe aca ukwe n’undi ukwe.

Ku bagore bashaka kugira icyo biyungura, basoma Ibintu 7 umugabo wawe yumva wahora umubwira

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO