Amakimbirane mu miryango ni ikintu gikunze kwigaragaza ku Mugabane w’u Burayi biturutse ahanini ku gucana inyuma kw’abashakanye, basohokana n’abandi igihe cy’icyiruhuko cy’impeshyi, kuko abenshi bahitamo kujya kuruhukira ku nyanja basize ababo.
Amakuru dukesha urubuga femina.fr avuga ko i Burayi igihe cy’impeshyi abagabo bamwe basiga abagore babo, bakabibagirwa burundu.
Urwo rubuga kandi ruvuga ko biteza ibibazo mu miryango. Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko abagore basaga 35 % batewe ibyuma n’abafasha babo bitewe n’ibibazo by’amasezerano bigenda bititabwaho, bityo bacana inyuma intonganya zikavuka.
Aya makuru avuga ko abagabo benshi muri iki gihe baba bishakira kugira izindi nshuti z’abagore, bakinezeza na bo iyo babasohokanye.
Mu bagore 67 % babajijwe bavuze ko akenshi ari ho hakorerwa amahano yo gucana inyuma. Aya makuru avuga ko mu bagore basaga 48 % baba bari yo, baba bajyanwe no gukora ubusambanyi.
Abasaga 58 % bo bavuga ko mu gihe cy’ibiruhuko by’impeshyi bishimisha hamwe n’abo bahahuriye bikaba byabibagiza abo bashatse.
Abantu batandukanye baganiriye na IGIHE mu Mujyi wa Kigali, bavuze ko mu bihugu byo muri Afurika usanga atari benshi ibi biruhuko byateza ibibazo byo guta imiryango nko mu bihugu by’i Burayi.
Bavuze ko mu gihe cy’impeshyi mu bihugu by’Afurika n’u Rwanda rurimo usanga hagaragara abahuza urugwiro kubera ibiruhuko bityo ubucuti bugakura. Iki gihe ngo usanga ahubwo banakora amakwe menshi. Bityo ngo ababasha kubona akanya ko gucana inyuma, ni abantu babona akanya ko kuruhuka cyane nk’abakora mu burezi bafite ibigo biruhuka mu mpeshyi hamwe n’abanyeshuri ariko ngo si benshi nko mu bihugu by’i Burayi.
Ku mugabane wa Afurika, ahenshi bifata nk’Abanyaburayi ni mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, Ibihugu bituriye inyanja ya Mediterane ndetse n’ahandi hari imijyi imaze gutera imbere cyane no ku byambu bikomeye.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Abakobwa bashinja abahungu kubatera kugumirwa
13.05.2013 |
|
Ese guhima uwo mwashakanye wanga kuvuga ni umuti wo guhosha amakimbirane ?
5.05.2013 |
|
Ese haba hari abitana ba "Cherie" na "Chou chou" kubera uburyarya ?
19.02.2013 |
|
Jeannette Kagame yifurije abana Noheli Nziza
16.12.2012 |
|
Inyumba ni we u Rwanda rukesha amanota mu guteza imbere umutegarugori
10.12.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |