IGIHE.com > Abantu > Kubaho > Urukundo

Bitwaye iki umuhungu gukundana n’umukobwa umuruta ubukuru ?


Yanditswe kuya 24-11-2012 - Saa 07:26' na Umurerwa Emma-Marie

Ikinyuranyo cy’imyaka hagati y’umuhungu n’umukobwa gikomeje kubera bamwe inzitizi, hakaba n’abo kibera imbogamizi mu rukundo bigatuma rimwe na rimwe habaho kubeshya imyaka ku ruhande rw’umukobwa kugira ngo atabengwa.

Mu bihugu bimwe na bimwe bikiri mu nzira y’amajyambere kubona umuhungu ukundana n’umukobwa umuruta cyangwa umugabo washakanye n’umugore umuruta, abantu babibonamo amahano mu gihe mu bihugu byateye imbere umuhungu akundana n’umukobwa umuruta batabibonamo ikibazo.

Abasore basaga 50 bari mu byiciro bitandukanye baganiriye na IGIHE, icumi gusa ni bo bemeye ko bashobora gukunda umukobwa ubaruta ubukuru.

Impamvu zitangwa n’abavuga ko batakunda umukobwa ubaruta ubukuru ziratandukanye nk’uko bagiye babidutangariza.

Umusore warangije kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda tutari butangaze amazina nk’uko yabidusabye, ngo yakundanye n’umukobwa umurusha imyaka itatu bamaranye umwaka n’igice inshuti ze, ababyeyi n’abavandimwe be batangira kumubwira ko babona yarasaze kuko yakundanaga n’umukecuru, n’andi magambo atandukanye.

“Kubera amagambo y’abantu nanjye naje kwiyumvamo ipfunwe, hanyuma nza kumureka nta kindi dupfuye,’’ ngicyo icyemezo yafashe kubera bamwe mu bo babanaga.

Abandi bahungu bavuze ko iyo ukundanye n’umukobwa ukuruta agutegeka, cyangwa akagusuzugura ugahora wumva uri hasi ye.

Umugabo witwa Kayitankore we yatubwiye ko ku bwe umuhungu ufite urukundo nyarwo nta gikwiye kumutangira n’iyo abantu bamubwira inenge zitandukanye ku mukobwa yakunze we ntazo abona.

Kuri we ngo asanga ikibazo cy’imyumvire ari cyo gituma abahungu bamwe bagira ipfunwe ryo gukundana n’abakobwa babaruta.

Ese hari icyo bitwaye umuhungu gukundana n’umukobwa umuruta ubukuru ? Ibitekerezo by’abasomyi birakewe.

IBITEKEREZO
ntacyo bitwaye ikingenzi ni urukundo
Musubize17.05.2013 saa 13:39
uwimbabzi clarisse
the first of all, it's to tell the true love so the age doesn't consided when love the babies.
Musubize7.05.2013 saa 13:09
NSENGIYUMVA ERIC
Bavandimwe, mbanje kubasuhuza.gukunda ukuruta birashoboka ko mwizeranye akakubaha byakurutira gukunda umwana ubataramenya gukunda icyaricyo.njye mbona biterwa nimyumvikanire irihagati yanyu mwembi.Murakoze.
Musubize3.04.2013 saa 10:43
Nshuti Lambert
jye ndabona kuba umugabo yashakana numugore arusha imyaka ntakibazo .ariko kuba nashakana numusore ndusha imyaka ni ikibazo.keretse murusha itarenze 3.ariko we niyo yandusha 12icyingenzi nurukundo ankunda.
Musubize30.03.2013 saa 05:56
nyastus byumba
ndabashimiye kuri ibi bitekerezo, njye uwanjye turakundana kuba yansuzugura ntibyaterwa nuko anduta ahubwo niko yaba yitereye
Musubize29.03.2013 saa 14:08
chou
NTACYOBITWAYE
Musubize17.03.2013 saa 13:28
6326 6
Banyamakuru b'igihe muraho.ndagira ngo mbasabe kuzamfasha ku kibazo cyo kuvuga ngo hari ubwoko runaka budashobora gushyingiranwa nkuko babivugaga kera:iyo mvuze ubwoko aha ndashaka kuvuga:abasinga,abakono,.................. Murakoze
Musubize19.02.2013 saa 07:44
john
Dore icyo mwibagiwe, umuhungu ko ashaka umukobwa arusha imyaka 5 agasanga amaze gukuramo inda ntabara baramutangiye kuri 15, none se ko ushaka umugabo ukurusha imyaka 15 akajya agusiga akajya gukomezanya ubucuti n'abo bari basanganywe ugasigara wipfumbase mu nzu ya wenyine. Icyiza ni uko abasore n'inkumi bajya bitonda bakirinda amaze uwazahura nundi akamubonamo umugore cg umugabo ukwiye nta cyababuza kuba urugo rwiza rwose, ibindi ni amahame adafite aho yanditse.
Musubize19.02.2013 saa 01:05
Yesyes
Yemwe bavandi muranyumije, iyaba umuntu yari yarabonye amasomo ahagije mu buzima yareka Imanba ikaba ariyo ikora byose. Mu muco iyo bajyaga gushakira umugabo umugore ntibarebaga imyaka ahubwo bamushakiraga umugeni gusa, bagendaga mu rugo bakazahabona umukobwa w'imico bifuza maze bakazamushyingira umuhungu wabo kandi umukobwa nawe akubaha umugabo kuko niwe nyirurugo. Ibyo kutubaha sinzi aho mubikura kuko n'abakobwa bato bajya basuzugura abagabo babo gusa ahari ntibigire uburemere kuko ako gasuzuguro bakitirira ubwana. Jye nanabonye abo bagabo bakuru badatanga amahoro na mba kuko baba batanabona ko bashatse umugore,baba barariye ubuzima bakagera aho bashaka kubera ko bagiye gushaka gusa maze urugo rukakubihira kakahava.
Musubize19.02.2013 saa 00:25
Dukundane
urukundo ntaho ruhuriye n'imyaka upfa kuba wamukunze ntakindi erega baravugango urukundo ni impumyi kandi nanjye nikombibona urukundo ntirugira imyaka rugarukiraho umuhungu yaba ari mukuru cyangwa umukobwa we yaba akuruta ntirubyitaho cyakora njyewe uko mbibona umusore ariwe mukuru byaba byiza kurutaho kandi nanone umukobwa yagukunze nubwo yaba akurusha imyaka ntiyagusuzugura cyangwa ngo agutegeke burya umunt niwe wihesha agaciro kandi hagati yabo iyohari ubwumvikane ntakibazo hagati yabo.Murakoze
Musubize23.01.2013 saa 07:22
philemon
Byo nyine ikiba cyatumye mushobora gukundana kugeraho kubana birumvikana ko muba mufitanye urukundo ruruta urwababandi urusha imyaka,muba mufite ibyo muhuje bituma kubana kwanyu nta gikwiye kubibuza.Imyaka yaba iy'umuhungu cy se umukobwa ntaho bihuriye n'urukundo.Umugabo wanjye andusha imyaka 10 ariko dukundana nabonaga turi mu kigero kimwe kandi tubanye neza mu myaka irenga 25 tumaranye.Gusa uko mbyumva umukobwa akurusha imyaka irenga 10 kuri jye simbona ko mwazakomeza kubana neza mu gihe muzaba mwarakuze kuko hari aho mwaba mutagihuje mumyumvire ,hari ubwo yasaza mbere yawe ntabe agishaka kuza arasohoka kwishimisha kandi wowe ubikeneye ,ukaba wagenda yanze ko mujyana ubwo ukagenda utishimye bikaba byabaviramo kutumvikana.
Musubize17.12.2012 saa 11:57
Akanyana
njye ndi umukobwa si nakunda umuhungu ndusha imyaka
Musubize13.12.2012 saa 11:18
ineza
Bibaho ariko imico ya barundi na banyarwanda kenshi babona ko woba uzoganzwa n'umugore igihe umutwaye akurusha imyaka,canke biyumvira ko ashobora gusaza kare nawe uri umugabo ageze kunezererwa urugo rwawe, ashobora kutazovyara, Urukundo rwacu muri Africa ruracarimwo amahinyu menshi, dukunda dukundishijwe, tukanka twankishijwe.
26.12.2012 saa 01:33
Thierry NAHISHAKIYE
Yabaye abantu bitaga kuburanga bwo kumutima ntibarebe ibigaragara inyuma ingo nyinshi za komera, iby ,imyaka ntaho bihuriye n,umugore w,u mutima
Musubize10.12.2012 saa 08:34
edison
Yabaye abantu bitaga kuburanga bwo kumutima ntibarebe ibigaragara inyuma ingo nyinshi za komera, iby ,imyaka ntaho bihuriye n,umugore w,u mutima
Musubize10.12.2012 saa 08:33
edison
Nyuma yo gusoma ibi bitekerezo byose, ntangajwe nuko abantu bitiranya GUKUNDA no KUBAKA URUGO. Gukunda cyangwa Gukundana ni ibintu bishobora kuza ku muntu bitewe ni mpamvu nyinshi, ushobora kumenya icyo ukundiye mugenzi wawe, ariko utazi wowe icyo agushakaho(impamvu nyirizina ituma agukunda), Kubaka urugo ni umushinga, uba utegerejeho inyungu cyangwa igihombo, haba kuri wowe , famille yawe, ndetse na société nyarwanda(yawe), ikibazo kimyaka mu cyubahe kuko mungo zifite ibibazo usanga nikibazo kimyaka nacyo cyiza muri bimwe biri ku isonga.Avec 16ans d'expérience maze nubatse,nabonye byinshi mungo zinyuranye nagiye njya gufasha mu guhosha amakimbirane, ashingiye mu ku Gérant umutungo, mu Gufata ibyemezo, mu Gushaka inshuti z'urugo, ndetse no Gushimishanya mu buryo bwo gutera akabariro(kandi muzi ko bisaba ibirungo de différentes qualités).Guhitamo uwo muzabana ubuzima bwawe bwose ni byo kwitonderwa.
Musubize27.11.2012 saa 19:49
Anastase N.
uko mbyumva jyewe ntabwo imyaka ifite aho ihiriye nurukundo,icyangombwa nuko ankunda nanjye nkamukunda,rero ikibazo nababyivangamo batangira kuvuga amagambo mabi mais peu importe rata ba sore bacu ntimukumve amagambo nimba umukunze mujyane.ubundi se byanditse he ko umusore ariwe ugomba kuruta umukobwa ?mumbabarire byose kimwe.c'est qui compte pour moi c'est l'amour.Merci.
Musubize27.11.2012 saa 07:42
chantos
Mugire amahoro y"Imana, bavandimwe Urukundo nta Myaka rugira, nta Bara rugira, nta buryohe rugira, nta nimpumuro rugira, muri make rugereranywa muyandi magambo nka mazi. buri wese ararusobanura bitewe nuburyo yiyumva ariko igikomeye kuruta byose nuko ari itegeko rituruka ku muremyi, kandi igihe yakomoraga EVA mu rubavu rwa Adamu nta myaka yavuzeho na gato, ni ugushaka guturuka mu bantu 2 ntawa gatatu n'IMANA YABAREMYE, ibindi byose biba ari amarangamutima yacu bitewe naho duherereye mwisi. arioko mu kuri sibyo Rukundo.
Musubize26.11.2012 saa 08:17
######
yes,GUKUNDANA N'UMUKOBWA URUSHA IMYAKA NIBIBI CYANE KUKO IGIHE CYOSE MUZARAMUKA MUGIRANYE AKABAZO MURUGO CYANGWA MURUKUNDO UZASANGA YIFUZAKO IGITEKEREZO CYE ARICYO CYABA UMUTI KUKO ABAYUMVA ARIWE MUKURU,IBYORERO ABANTU BABIREKE KANDI NIBA ARI NA BUSNESS ZIHAGARARE .
Musubize26.11.2012 saa 04:09
ZAPIS
Jye mbona biteye akantu ariko muruta sinakwirirwa mukunda kuko naba ndimo kwitera igihe pe, ariko imana yarategetse ntawabirengaho ashobora no kukubwira ko afite 40 ans kdi afite 35 nawe warufite 35 warakuyeho nki 3 nkumwe ukaba uramuruse muburyo utaruzi kandi icyo gihe mwabana uzi ngo uramuruta bikagenda neza ubwo ndumva byose aribitekerezo bicuritse ariko namukunze namurongora rwose
Musubize26.11.2012 saa 02:36
igikoko
Ubusanzwe ntacyo byari bitwaye umuhungu gukundana cyangwa kurongora umukobwa umurusha imyaka, ariko hano mu Rwanda nabonye ari ikibazo gikomeye kuko usanga abenshi mu bakobwa barongowe bakuze, cyane cyane baruta abahungu usanga bagora abagabo babo keretse iyo umuhungu aciye bugufi !!! Iyo rero ugize ibyago akagira amafaranga cyangwa amashuli usanga ariwe ushaka kuba umugabo mu rugo ariyo ntandaro y'isenyuka ry'ingo mumaze iminsi mwumva !!!
Musubize26.11.2012 saa 02:15
Magorwa
1 | 2 | 3

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!