IGIHE.com > Abantu > Kubaho > Urukundo

Umurundikazi w’imyaka 19 yiyahuye kubera Umuhanzi w’Umunyarwanda Olili


Yanditswe kuya 11-07-2011 - Saa 12:24'

Kaneza Mika, umukobwa wo mu kigero cy’imyaka 19 y’amavuko ufite ubwenegihugu bw’u Burundi, yiyahuye ku wa Kabiri w’icyumweru gishize mu gihugu cya Ethiopia ; mu kwiyahura kwe yasize yanditse urwandiko avuga ko yiyahuye bitewe n’umuhanzi w’Umunyarwanda bahoze bakundana witwa Olili ndetse na se umubyara(se wa Kaneza). Kugeza ubu umuhanzi Olili atangaza ko byamubabaje cyane kuko uyu mukobwa yari inshuti ye. Ariko ngo abona ko bitari ngombwa ko yiyahura.

Kuwa kabiri, tariki 5 Nyakanga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, i Addis Ababa muri Ethiopia, byatangajwe ko Mika Kaneza yiyahuye ahita yitaba Imana. Mbere gato yo kwiyahura Mika yari yanditse ku rukuta(wall) rwa Facebook amagambo agira ati : ‘ch8 à la fin de ma vie olili bekoz u’.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Salus Relax kuri iki Cyumweru, Umuhanzi Habimana Olivier umenyerewe nka Olili avuga ko akimara kumva iyi nkuru mbi byamubabaje cyane.

Yagize ati : “Nanjye sinari nabyemeye, numvaga bidashoboka ko umuntu ashobora kwiyahura, ariko naje kuvugana na mama we afite agahinda kenshi ambwira ko Mika yamaze kwitaba Imana. Mama we yambwiye ko Mika yagiye kuryama aganira na murumuna we kuri facebook. Avuga ko ashobora kuba yariyahuye kuko yasize yanditse urwandiko, ni byo byatumye Mama we ampagara ambaza uko twari tubanye, kandi yananditsemo ati ‘Papa warambabaje kuko ntabwo wemeraga ko njya mu gihugu navukiyemo”.

Olili yavuze ko mu rwandiko Mika yasize yanditse, yavuze ko impamvu ubuzima bwe bugeze ku musozo byatewe n’abantu barimo Umuhanzi Olili na se umubyara.

Olili avuga ko mu rwandiko Mika yasize yanditse yatangaje ko kwiyahura abitewe n’uko se atajyaga amwemerera kujya gukorera ibiruhuko mu gihugu cy’u Burundi kandi ariho yavukiye ndetse akagirayo n’inshuti zitandukanye.

Yakomeje avuga ko yakundanaga na Olili mu gihe yigaga i Kigali ; mu rwandiko Mika yanditse mbere gato yo kwitaba Imana, Olili aganira na Salus Relax yagize ati : “Yavuze ko namuhemukiye ngo naramuhemukiye ko ngo yanyizeraga kuva akiri muto ngo yari azi ko ari njye nawe mu buzima bwe kuko yankundaga urukundo yumva ntacyadutandukanya, akavuga ko bishoboka kuba ntaramwumvaga”.

Olili yakomeje avuga ko yifurizaga Mika kubaho kuko yamukundaga kandi ko nawe yamukundaga, ngo yaje guhitamo gutandukana na Mika barabivugana.

Yongeyeho ko yumva nta kintu yamuhemukiye cyatuma agera aho yiyahura.

Muri uru rwandiko abandi bavugwa kuba bashobora kuba batumye ubuzima bwa Mika bugera ku musozo harimo n’umukobwa witwa Grace Buyoya nawe wari inshuti ya Olili.

Mu minsi ishize aha mu Rwanda ibitangazamakuru byerekanye inkuru z’uko Olili yaba yari afitanye urukundo n’abakobwa babiri barimo Grace Buyoya na Mika Kaneza bose bavugaga ko bakundana na Olili.

Kuri iki Cyumweru ku mugoroba ubwo twifuzaga kuvugana nyina wa Mika ntabwo byadukundiye kuko telefoni ye atayakiraga. Naho Papa wa Mika ubu ari mu maboko y’inzego z’umutekano za Ethiopia ari naho umubiri wa nyakwigendera kugeza ubu uri.

IBITEKEREZO
birababaje cyane ariko n'ukwihangana
Musubize17.12.2011 saa 15:06
Rasta
Icyakora !birababaje !!gusa uyumukobwa,yarafiturukundo.kuko,gufata icyemezonkiki,birakomeye.gusanyumayumubabaro.hazibyishimo.
Musubize12.08.2011 saa 22:39
Dj J cloude
bo nabadayimoni,basenge cyane ahubwo,ibyurukundo ararubeshyera niwe ukunze wnyine se ?donc famille ye isenge cyane birukane baratewe !
Musubize18.07.2011 saa 07:34
douduo
Kwiyahura n'icyaha kitababarirwa Imbere y'Iman.none se ko murenganya uwo mwana w umuhungu,uwo Mika we ntan'abandi bahungu bari bahari yakundana nabo ?ahubwo nibibazo bye na famille,bien sur papa we.ntaruhuko ridashira abona kuko yiyahuye.ugomba kwihana,ugakiranuka,ugashaka Imana muri wowe.mureke le petit ari innocent.
Musubize17.07.2011 saa 02:36
Eric
Birababaje. Gusa bigaragaje ko abakobwa bagira urukundo reason why umukobwa nakwemerera ko agukunda, ntuzamuhemukire nawe uzamukunde. Imana iturinde guhemukira abana b' abandi.
Musubize16.07.2011 saa 02:21
Omar Claude
Hihihi...hoo...hahaha !! Ndumiwe pe niba koko bagabo namwe bagore amakuru mumpaye kuri uyu mumilita ari impamo. None se buriya kuba umuntu bamwiyahurira ni ubusitari cg ni ubuginga !?!Hihihi...mumfatire imbavu ntitaba Rurema !Hahaha....humhum...huhuhu....!!
Musubize15.07.2011 saa 13:47
kayigi
I Mana izamuhe iruhuko ridashira ; mais iyo arindira gato.
Musubize15.07.2011 saa 04:50
Patron
Ariko ikigaragaye abarundi barimo ku generaliser iki gikorwa kubanyarwanda bose, please stop that !Olili ntiyigeze yica Mika. Mika niwe wiyishe kandi uwiyishe ntaririrwa.Olili ararengana ! Ninde utazi abahungu bikigihe kuburyo wakwiyahurira umuhungu kweli, iyo nimivumo !!
Musubize14.07.2011 saa 05:45
Pretty
ariko umuntu arapfa mugakora ibirori ndavuga abakobwa naho olili iwe yishimiye yuko itangaza makuru rikomeza kumubaza kugira ngo amenyekane namwe muzapfa wishime ubabare uzapfa
Musubize14.07.2011 saa 03:09
 ????
AKO GAHUNGU UZAKAMFATIRA NZAMUHA 2000FRW UBUNDI NGAKUBITE INSHYI NKA 1000 000 NIZO GAKWIYE URABONA UKUNTU KASHATSE KUTUREBA MU MUTWE AKAGINGA
Musubize13.07.2011 saa 08:30
intare
ntibitangaje !!! bisanzwe bizwi ko aba nyarwanda bishima kandi ataco bamaze.
Musubize13.07.2011 saa 07:52
gatungwa
Ok, reka nanjye nibarize, kuko nanga uwantwara BUKA akibwira ko YANDAGIYE ! 1. Ese uyu mukobwa ko Ollili avuga ngo yize Kgl, nkaba mbona nta muntu n'umwe biganye ukora comment hano ku igihe.com cg kurundi rubuga, ubwo aho ntiyaba yarigaga mu ishuri rya wenyine ? Akaba ariyo mpamvu nta muntu n'umwe umuzi ! Ollili natubwire iryo shuri rya Kgl turimenye. 2. Kuki Ollili yaretse itangazamakuru rikoresha amafoto atariyo, ntabakosore ngo ababwize ko bibeshye, ahubwo akaba ari abasomyi babitangaza ? Cyakora wasanga tumurenganya nawe atarabona isura nyakuri y'uwo Mika ! 3. Mbese ko inkuru nk'iyo yo kwiyahura (bigera n'aho guta muri yombi) idashobora kubura mu itangazamakuru, kuki ntayo dusanga muri media ya Ethiopia ? Ubwo aratubwira ko babigize ibanga kubera iperereza rigikomeza ! Umwanzuro : uyu musore yashatse kubakira izina mu kuturindagiza ngo yapfishije. Icyifuzo : tumuce mu bitangazamakuru kuko iyo abigezeho araturindagiza, akumirwe mu ma studio no mu ruhando rw'abahanzi Nibwo azumva uburemere bw'ikosa rye. Ese ubundi izo ndirimbo ze tutazi, Aha ! Cyakora atumye tumenya uyu muyahudikazi, ubwo ubutaha ntihari kuzabura undi umushyira kuri afiche y'ikirori !
Musubize13.07.2011 saa 06:13
Habib
sanze imihimbiri igwiriye nko murwanda kweli
Musubize13.07.2011 saa 06:10
best
eeeehh , wait , mwabonye uwo mukobwa , nukuri ce gars un menteur , juste un con qui veut faire sa pub !!! en plus kura...
Musubize13.07.2011 saa 04:04
tiyan
IKINYOMA CYAMBAYE UBUSA AKA GAHUNGU NTIKAKAYOBYE ITANGAZA MAKURU ABANYAMAKURU MUGE MUSHISHOZA NAMWE UMUNTU NTAKABARYE HOSUCCESS BIGIZE HANO ARIKO YISEBYA ABESHYA BENSHI BATAMUZI KABISA
Musubize13.07.2011 saa 03:24
KANAKA
Cyakoze ndumiwe !Igihe sinari nzi ko bahubuka cyane,gutangaza ifoto n'inkuru bitizewe neza !cyakoze niba koko iyi nkuru yaratanzwe na Ollili,ikaba atari nayo ,azakurikiranwe ku cyaha cy gukora publicite nabi,anahabwe amahugurwa muri marketing,naho niba ari ukuri byo rwose birababaje cyane
Musubize13.07.2011 saa 03:09
######
... KUBERA UMUHANZI W’UMUNYARWANDA OLILI.... IGIHE.COM ? Iyi title / titre ikwiye guhindurwa. Kuvuga ko ari umunyarwanda bishatse kumvikanisha iki ???
Musubize13.07.2011 saa 01:23
K
ico ntatahura nuko uyo mukobwa ashobora kuba yabanje kuba umusazi hama akaca yiyahura,kuko umuntu agira ibibazo vyinshi ,uko rero sinumva ko vyamunaniye kwihangana
Musubize13.07.2011 saa 00:32
wahid hamed
uwiyishe ntaririrwa.
Musubize12.07.2011 saa 22:32
######
Muntu wagize comment ya 4 nagomba ndagusabe mukumenyesha ivyo wiyumvira kuri uwo musani wanyu wa fake , ntusubire kwifatira mugahanga abarundi..ntaco ufise ubarusha ntanico wabigishije. Ko ukengera abarundi hari umurundi urumva agira ibintu nkivyo vya Olili ?? ADVICE:UDAFISE ICO KUVUGA GITUMBEREYE URAHORA.. so kwaheri inch Allah..
Musubize12.07.2011 saa 19:07
Ngabirano Regis
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | 10

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!