Umugabo w’Umunyakoreya y’Epfo witwa Shangi Chan yatunguye benshi ubwo yatakaga ikibuga cy’indege cya Kanombe yiteguye umukunzi we wari uvuye iwabo ngo abone kumushyikiriza icyifuzo cy’uko barushingana.
Shangi Chan usanzwe akora mu mushinga wa KOICA (Korea International Cooperation Agency) yatatse ikibuga cy’indege ndetse ashyiraho umusambi utukura (Red Carpet/Tapis Rouge) n’imitako yanditseho amagambo y’urukundo.
Ahagana saa munani (14:00) nibwo umukunzi we nawe w’Umunyakoreya yari ateganyijwe kugera ku kibuga cy’indege i Kanombe aje na Qatar Airways, aho yagombaga kwakirwa aciye aho bakirira abagenzi basohotse mu nyubako y’ikibuga.
Benshi batangazwaga n’ubushake ndetse n’umutima Chan yakoresheje ngo yereke umukunzi we ashaka ko barushingana by’ukuri.
Andi mafoto y’umukunzi we amaze kuhagera turayabagezaho mu kanya...


















TANGA IGITEKEREZO