Intimba n’agahinda benshi basigiwe n’urupfu rw’Umurerwa Sylvie nibyo byatumye bamwe mu bamenye urupfu rw’uyu mwari bavuga ayo magambo agize umutwe w’iyi nkuru.
Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2012 ahagana mu ma saa yine n’igice z’ijoro nibwo Sylvie yakoze impanuka mu mujyi wa Kigali agonzwe n’imodoka ku buryo bukomeye.
Nyuma yo gukomereka mu mutwe ku buryo bukabije bamwe mu bari aho bibwiye ko yahise yitaba Imana, gusa kubw’umutima utabara, umuhanzi w’injyana ya HIP HOP mu Rwanda uzwi ku izina rya Bull Dog afatanyije n’Umunyamakuru Mc Tino bahise bihutira kumugeza kwa Muganga ngo ahabwe ubufasha bwihuse.
Imana yari yamaze kumwisubiza kuko n’ubwo yagerageje kuvurwa aho yari ari mu bitaro bya Kigali CHUK kuri uyu wa Gatanu saa yine z’amanywa abaganga batangaje ko yashizemo umwuka roho ye itakiri mu isi y’abazima.
Iyi nkuru y’incamugongo yahise isakara kubera imbuto nziza yari yarabibye yo kubana neza n’abandi. Ku mugoroba wo ku ya 1 Kamena ari nayo tariki Sylvie yaviriye mu buzima bw’isi iwabo mu rugo hari hateraniye imbaga yiganjemo umuryango we n’inshuti ze batanga ubuhamya ku myitwarire yaranze Sylvie wari bucura iwabo.
Amakuru agera kuri IGIHE dukesha Mc Tino avuga ko uwamugonze yari yasinze ku buryo bukabije.
Benshi bahurije ku mutima wo kubaha no gutinya Imana byaranze Nyakwigendera.
Bati: ”Yatinyaga icyaha ndetse agasabana cyane kuburyo kumubura hafi yacu tutarabyiyumvisha”.
Uyu mwana yakundaga kubyinira Imana nk’uko byemezwa na bagenzi be babyinanaga mu itsinda Rain Bow rihimbaza Imana mu mbyino bati:”Ubu se tuzongera kugira umurava nk’uwo yaduteraga?”
Umurerwa Sylvie apfuye afite imyaka 20 y’amavuko ari nawe muhererezi iwabo. Yize mu ishuri rya Saint Patrick Kicukiro akaba yari atuye i Nyamirambo.
http://www.youtube.com/watch?v=0jmcxYmvD_0&list=UU-FZVlVOsO03yl7oljEEE7A&index=1&feature=plcp
Imana imwakire


















TANGA IGITEKEREZO