00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Bamwe mu Banyonzi bahakorera bahamya ko bibazanira atubutse

Yanditswe na

Dusabemungu Ange de la Victoire

Kuya 24 September 2012 saa 10:23
Yasuwe :

Mu gihe hirya no hino urubyiruko ruvuga ko rwabuze imirimo, bamwe mu bakora umwuga wo gutwara amagare hirya no hino mu bice by’icyaro by’Umujyi wa Kigali batangarije IGIHE ko gutwara igare atari ukubura akazi, kuko kugeza ubu ngo inyungu bakura muri aka kazi iruta kure imishahara y’abamwe mubakozi bahemberwa ukwezi.
Abo batwara amagare badutangarije ko ku kwezi badashobora kwinjiza amafaranga ari munsi y’ibihumbi mirongo cyenda y’Amanyarwanda, n’ubwo uko bayakoresha usanga butandukanye. (…)

Mu gihe hirya no hino urubyiruko ruvuga ko rwabuze imirimo, bamwe mu bakora umwuga wo gutwara amagare hirya no hino mu bice by’icyaro by’Umujyi wa Kigali batangarije IGIHE ko gutwara igare atari ukubura akazi, kuko kugeza ubu ngo inyungu bakura muri aka kazi iruta kure imishahara y’abamwe mubakozi bahemberwa ukwezi.

Abo batwara amagare badutangarije ko ku kwezi badashobora kwinjiza amafaranga ari munsi y’ibihumbi mirongo cyenda y’Amanyarwanda, n’ubwo uko bayakoresha usanga butandukanye.

Dukurikije ikiganiro twagiranye, iyo ufashe ayo mafaranga ukareba n’imikoreshereze yayo, usanga muri rusange ubuzima bw’umunyonzi w’i Kigali buba buhagaze neza, n’ubwo ku rundi ruhande ayo mafaranga babona hari n’ubwo bayakoresha mu bindi bikorwa birimo no kuryamana n’abari n’abategarugori babanje kubishyura.

Iki gice cy’urubyiruko kibarizwamo abasore bari hagati y’imyaka 17 na 29 muri bo benshi usanga baba barize amashuri hagati ya 0 kugeza kuri abiri yisumbuye.

Abanyonzi 3 kuri 4 bemeza ko baba baripimishije ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, byibuze inshuro imwe mu mwaka.

Kubijyanye no kwizigamira bitewe n’ubumenyi buke usanga aba banyonzi hari gahunda zimwe nazimwe batitabira.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages