00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubyeyi w’imyaka 62 n’abana 9 yatomboye moto muri Sharama na MTN

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 13 September 2012 saa 01:54
Yasuwe :

Umusaza w’imyaka 62 n’abana 9 kandi ubona n’ubumuga bwo kutagira ukaboko kumwe, yatomboye moto muri gahunda ya Sharama na MTN.
Uyu musaza watomoye moto azwi ku izina rya Rugwizangoga Damien, yari asanzwe ari umujyanama muri agence ya ATTRACO ya Kibungo, niwe watomboye moto muri Sharama na MTN kuri iyi tariki ya 12 Nzeli. Rugwizangoga yagize ati:”Iyi moto nyigurishije naba mpombye, nzayibyaza umusaruro,ikorere amafaranga mu muhanda”.
Umuhango wo gutanga ibihembo by’abanyamahirwe (…)

Umusaza w’imyaka 62 n’abana 9 kandi ubona n’ubumuga bwo kutagira ukaboko kumwe, yatomboye moto muri gahunda ya Sharama na MTN.

Uyu musaza watomoye moto azwi ku izina rya Rugwizangoga Damien, yari asanzwe ari umujyanama muri agence ya ATTRACO ya Kibungo, niwe watomboye moto muri Sharama na MTN kuri iyi tariki ya 12 Nzeli. Rugwizangoga yagize ati:”Iyi moto nyigurishije naba mpombye, nzayibyaza umusaruro,ikorere amafaranga mu muhanda”.

Umuhango wo gutanga ibihembo by’abanyamahirwe b’icyumweru bari muri tombora ya SHARAMA, wabereye ku kicaro gikuru cya MTN Nyarutarama, hatanzwe ibihembo bitandukanye birimo:telefoni 20, amagare 5, amagodora 5, moto 2, mudasobwa igendanwa na modem ndetse na internet y’ukwezi kose, hari n’abantu 10 bahawe ibihumbi 50 kuri buri wese, binyuze mu buryo bwa Mobile money.

Umusaza Rugwizangoga Damien watomboye moto

Mahoro Hishama yatomboye mudasobwa igendanwa, asanzwe yiga muri kaminuza ya RTUC Gisenyi, yavuzeko bimuhaye imbaraga zo guhatanira imodoka ya 3 ya Sharama izatangwa ku itariki ya 21Nzeli.
Abantu bamaze gutsinda muri Sharama basaga 10.500, ibyo bikaba biri muri gahunda ya MTN yo gushimisha abakiriya binyuze mu isabukuru y’imyaka 14 MTN imaze ikorana n’Abanyarwanda.

Gaga Jean Claude ushinzwe gahunda ya MTN Mobile money yavuzeko bashoye miliyoni zirenga 90 muri Sharama kugira ngo bafate neza abafatabuguzi, ariko isabukuru yizihizwa binyuze mu bikorwa byinshi bitandukanye birimo byiyongera kuri Sharama. Gaga yongeyeho ati:”MTN Rwanda ifite uburyo bwinshi bwo kureshya abafatabuguzi kuko ibafata neza”. Yongeyeho ko mu Karere ka Rusizi abafite MTN zone ituma ibiciro byo guhamagara bigabanuka, avuga ko n’utundi turere dushobora kuzahabwa ayo mahirwe.

Gaga yatangaje ko bitewe n’uburyo MTN ifata abafatabuguzi bayo, ubu niyo yonyine ifite abafatabuguzi barenga miliyoni 3 mu Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages