00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyeshuri wa NUR yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’abiga Farumasi muri Afurika

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 23 July 2012 saa 03:09
Yasuwe :

Afadhali Diallo umunyeshuri wiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Farumasi, ku itariki ya 18 Nyakanga 2012 yatorewe kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga mu ishami ry’Ubumenyi mu miti ivura abantu ku mugabane w’Afurika, mu matora yabereye Alger mu gihugu cya Algeria.
Afdhali Diallo wiga mu mwaka wa kane muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, uyu mwanya yatorewe akaba yari awuhataniyeho bikomeye n’Umunyatanzaniya Geoffrey Yamba Yamba. Afdhali Diallo agiye kuyobora ishyirahamwe (…)

Afadhali Diallo umunyeshuri wiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Farumasi, ku itariki ya 18 Nyakanga 2012 yatorewe kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga mu ishami ry’Ubumenyi mu miti ivura abantu ku mugabane w’Afurika, mu matora yabereye Alger mu gihugu cya Algeria.

Afdhali Diallo wiga mu mwaka wa kane muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, uyu mwanya yatorewe akaba yari awuhataniyeho bikomeye n’Umunyatanzaniya Geoffrey Yamba Yamba. Afdhali Diallo agiye kuyobora ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga ibya Farumasi ku mugabane w’Afurika muri manda ya 2012-2013 asimbuye umunyalijeriya Redouane Soualmi wari uriyoboye muri manda 2011-2012.

Afdhali Diallo akaba avuga ko gutorerwa uriya mwanya byamushimishije cyane, agasanga ari n’imbaraga z’Imana kurusha ize. Afadhali yongeraho ko umwanya yatorewe asanga ari ishema kuri we, kuri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda no ku gihugu muri rusange.

Tariki ya 18 Kamena 2012 ni bwo Afadhali Diallo yari yegukanye umudari, nyuma yo kuza ku mwanya wa kabiri mu irushanwa ryo kwandika ryitwa “International Pharmacy Students’ Federation World Essay competition” ryari rifite umutwe uvuga ngo “Global pharmacy career paths”.

Afadhali Diallo yize icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye muri College Siant André-Nyamirambo, akomereza icya kabiri muri Ecole des Sciences de Byimana, mu ishami ry’ibinyabuzima n’ubutabire (Biology and Chemistry).

Afadhali yari asanzwe ayobora ishyirahamwe rikorera muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda rihuza abanyeshuri bigamu ishami ry’ubumenyi mu miti ivura abantu mu Rwanda(AEPHAR).

Ni inkuru dukesha Jean Baptiste Micomyiza ushinzwe itangazamakuru muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages