Mu gihe hirya no hino ku Isi abaturage baba bakeneye kumenya imicungire n’imikoreshereze by’ingengo y’imari, ubushakashatsi bwiswe “Open Budget Survey 2012” buragaragaza ko Afurika y’Epfo iza ku mwanya wa mbere ku Isi, na ho u Rwanda rukaba rutitwara neza mu koroherereza Abanyarwanda kugera ku makuru ajyanye n’imikoreshereze n’imicungire y’imari.
Afurika y’Epfo iza ku mwanya wa mbere n’amanota 90% mu gusobanurira abaturage ibijyanye n’ingengo y’imari ku Isi. Igihugu cya Uganda kiza ku mwanya wa mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu kugaragaza no gutanga amakuru ahagije ku mutungo w’igihugu kikaba gifite amanota 65% ndetse kandi kikaza no ku mwanya wa 18 ku rwego rw’Isi.
Ubwo bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 100 byo hirya no hino ku Isi bugaragaza ko Kenya iza ku mwanya wa kabiri mu karere n’amanota 49%, Tanzania ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 47% na ho u Rwanda ruza inyuma n’amanota 8%.



















TANGA IGITEKEREZO