Abana babiri barohamye mu birombe by’amazi kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Kamena bahasiga ubuzima.
Nk’uko Polisi yabitangaje ku rubuga rwayo, mu karere ka Kicukiro Umurenge wa Kanombe, Igisubizo Blaise w’umwaka umwe n’igice yaguye mu cyobo cyari kigenewe gutega amazi yo kubakisha ahita apfa, naho undi witwa Mwenge Gisubizo Nelly w’imyaka 6 wo mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Rugendabari yaguye mu kidendezi cy’amazi yo mu cyobo bacukuyemo amabuye y’agaciro nawe arapfa.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko ahaninni abana benshi bagwa mu mpanuka nk’izo zo kurohama biterwa ahanini n’uburangare bw’ababyeyi cyangwa ababarera baba bahugiye mu yindi mirimo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Senior Superitendent Urbain Mwiseneza, yagize ati “Kurohama byakwirindwa, mu gihe ababyeyi cyangwa abarezi babo birinze kurekura abana bato bonyine ngo bajye aho batazi.”
Mwiseneza asaba abarezi batuye hafi y’ibyobo bigenewe gutega amazi yo kubakisha, abatuye hafi y’imihanda, abaturiye insinga z’amashanyarazi zidafunitse neza, kwirinda kubyegera mu rwego rwo kwirinda impfu zitunguranye.


















TANGA IGITEKEREZO