00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisozi : Abagide bo mu bihugu 45 basuye urwibutso rwa Jenoside

Yanditswe na

Eugenie Umuhoza

Kuya 12 May 2013 saa 09:06
Yasuwe :

Umuryango w’Abagide mu Rwanda wifatanyije n’abandi bagide baturutse mu bihugu 45 ku isi byo ku migabane yose, basuye urwibutso jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, bunamira imibiri y’inzirakarengane zihashyinguye.
Abo Bagide baturutse hirya no hino ku isi basuye urwibutso rwa Jenoside bari bamaze icyumweru cyose mu Rwanda, aho bari muri gahunda yo kuganira ku cyakorwa kugira ngo hakumirwe hanacibwe burundu ihohoterwa rikorerwa umugore n’umukobwa. Icyo gikorwa cy’ibiganiro (…)

Umuryango w’Abagide mu Rwanda wifatanyije n’abandi bagide baturutse mu bihugu 45 ku isi byo ku migabane yose, basuye urwibutso jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, bunamira imibiri y’inzirakarengane zihashyinguye.

Abo Bagide baturutse hirya no hino ku isi basuye urwibutso rwa Jenoside bari bamaze icyumweru cyose mu Rwanda, aho bari muri gahunda yo kuganira ku cyakorwa kugira ngo hakumirwe hanacibwe burundu ihohoterwa rikorerwa umugore n’umukobwa. Icyo gikorwa cy’ibiganiro kiba rimwe mu mwaka, bikaba ari ubwa mbere byari bibereye mu Rwanda.

Abo bagide ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi, banatambagijwe mu byumba bitandukanye bagenda basobanurirwa amateka ya Jenoside mu Rwanda. Abenshi mu bumvaga ayo mateka bari bataragera mu Rwanda batewe ishavu rikomeye n’ibyo biboneye.

Mu kiganiro na IGIHE, Rachel Swygart ukomoka muri Mexique yagize ati ”Birababaje kandi biteye ’ agahinda, ni ibintu umuntu abona ko binateye ubwoba , ariko icyiza n’uko buri wese yagira uruhare mu gusakaza amahoro ntibizongere kuba ukundi ku isi.”

Benshi mu banyamahanga bagaragaje agahinda kenshi karimo n’amarira, bitewe n’ubwicanyi ndengakamere biboneye mu mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, agaragazwa n’urwibutso rwo ku Gisozi.

Abagide basuye urwibutso rwa Jenoside bari bamaze icyumweru cyose mu Rwanda, aho bari muri gahunda yo kuganira ku cyakorwa kugira ngo hakumirwe hanacibwe burundu ihohoterwa rikorerwa umugore n’umukobwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages