Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga wa Angola, Georges Chikoti, agiye kugirira uruzinduko mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari birimo u Burundi, u Rwanda, Uganda na Kenya; azanye ubutumwa bwa Perezida José Eduardo dos Santos wa Angola.
Amakuru agera ku kinyamakuru Angop avuga ko Chikoti azasura ibyo bihugu mu rwego rw’uko Angola ariyo iyoboye ibihugu bihuriye mu Nama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga bigari (ICGLR).
ICGLR yashyizweho mu 1994 nyuma y’intambara zari zadutse mu karere k’ibiyaga bigari, ikaba ahanini ishakisha amahoro n’iterambere by’aka karere. Kuri ubu Angola niyo iyoboye ICGLR.
ICGLR igizwe n’ibihugu 12 birimo Angola, u Burundi, Centafrique, Repubulika ya Congo, Congo Kinshasa, Kenya, Uganda, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Tanzania na Zambia.
Uruzinduko rwa Chikoti ruje nyuma y’urwo Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete yagiriye muri Angola ku Cyumweru, aho yabonanye na Perezida Eduardo dos Santos.
Chikoti aganira n’itangazamakuru yavuze ko mu byo baganiriye harimo ikibazo cy’amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo no guteza imbere amahoro mu bihugu by’u Rwanda, Congo na Uganda.
Uruzinduko rwa Chikoti mu bihugu byavuzwe haruguru ruzatangira kuwa Kabiri muri iki Cyumweru.



















TANGA IGITEKEREZO