00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo kurekura Dr. Ntakirutimana, Theodore Meron yanarekuye Sagahutu

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 13 May 2014 saa 04:10
Yasuwe :

Nyuma y’aho Perezida w’Urwego rw’Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (MTPI), Theodore Meron, ahaye uburenganzira bwo gufungurwa by’agateganyo Dr Gérard Ntakirutimana, wari warakatiwe n’Urukiko rwa Arusha gufungwa imyaka 25 ahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside ikaza kwamagana icyo cyemezo; ubu noneho Theodore Meron yarekuye Innocent Sagahutu, wahoze ari Kapiteni mu ngabo za FAR.
Amakuru yizewe arahamya ko Sagahutu yarekuwe mbere yo (…)

Nyuma y’aho Perezida w’Urwego rw’Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (MTPI), Theodore Meron, ahaye uburenganzira bwo gufungurwa by’agateganyo Dr Gérard Ntakirutimana, wari warakatiwe n’Urukiko rwa Arusha gufungwa imyaka 25 ahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside ikaza kwamagana icyo cyemezo; ubu noneho Theodore Meron yarekuye Innocent Sagahutu, wahoze ari Kapiteni mu ngabo za FAR.

Amakuru yizewe arahamya ko Sagahutu yarekuwe mbere yo kurangiza igifungo cye dore ko yari kuzamara imyaka 15.

Innocent Sagahutu

Uyu mwanzuro ushobora gukurura uburakari mu Rwanda aho bimaze kugaragara ko abanyarwanda badashimishwe n’imyitwarire ya TPIR mu kurekura abahamwe n’icyaha cya Jenoside.

Amakuru dukesha Ibiro ntaramakuru by’Afurika aravuga ko Innocent Sagahutu yatawe muri yombi mu 2000 afatirwa muri Denmark.

Ibiro ntaramakuru bya Hirondelle byagize biti « Kapiteni Sagahutu yarekuwe ku wa mbere nyuma y’umwanzuro wa Perezida wa MTPI.»

Sagahutu arabarizwa Arusha ku rukiko rwa TPIR mu majyaruguru ya Tanzania.

Sagahutu mu rwibanze yari yakatiwe gufungwa imyaka 25 ariko nyuma yaje kugabanyirizwa igihano kiba imyaka 15 y’igifungo.

Yahamwe no gushishikariza kwica abasirikare b’ababiligi bari mu Rwanda n’ibindi byaha.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages