Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) gitangaza ko U Rwanda ruri gushyira ingufu mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ibura ry’ibiribwa bivugwa ko mu myaka iri imbere bizateza indwara z’imirire mibi ku bantu benshi, bazaba biganjemo abana.
Nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa ku isi (PAM) imihindagurikire y’ibihe iri mu bikomeje kongera inzara, ku buryo mu mwaka wa 2020 abiganjemo abana bazarushaho guhura n’ingaruka z’imirire mibi.
Innocent Musabyimana, Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), yadutangarije ko ubu hari gushyirwa imbaraga mu kuhira imyaka iri mu mirima y’imusozi hifashishijwe amazi y’imigezi n’ibiyaga.
Musabyimana atangaza ko ibi bizafasha mu guhangana n’ibura ry’ ibiribwa. Ati “Umwaka ushize twahinze hegitari 1500 z’umuceri. Turateganya ko mu mwaka wa 2016 umusaruro uziyongera aho kuri hegitari 32 hazajya hera nibura toni ibihumbi 217.”
Akomeza avuga ko ihindagurika ry’ibihe ari ikibazo kuko hari igihe imvura igwa ari nyinshi igateza isuri n’imyuzure, ikica imyaka, hakaba igihe itinda kugwa imyaka ikuma, bikagira ingaruka nini ku musaruro. Ati “ Twatangiye guhangana na byo, tuzakomeza no gukorana n’abashyinzwe ubumenyi bw’ikirere duha abahinzi amakuru ku bumenyi bw’ikirere n’imihindagurikire yacyo.Tuzakomeza kandi kunoza gahunda yo kuhira ubutaka imusozi n’iyo kuhira mu bishanga no gukoresha amaterasi y’ indinganire abika amazi.”
Ishami rya Loni rishinzwe ibiribwaku isi rivuga ko mu mwaka wa 2020, abari hagati ya miliyoni 75 na 250 bazagerwaho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zirimo inzara, kudindira kw’abana mu bwenge no mu gihagararo biturutse ku mirire mibi, amapfa n’ibindi.
Naho mu mwaka wa 2050, umusaruro w’umuceri ,ingano n’ibigori uzaba wagabanutseho 14,22% ibyatungaga umuntu bikazaba byaragabanutseho 5%. Icyo gihe abana basaga miliyoni 10 biganjemo abo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bashobora kuzibasirwa n’indwara zikomoka ku mirire mibi.



















TANGA IGITEKEREZO