00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwatangaje ko butakitabiriye Kwibuka Jenoside i Kigali

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 6 April 2014 saa 12:34
Yasuwe :

U Bufaransa bumaze gutangaza ko butazitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku nshuro ya 20, nyuma y’aho Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame agaragarije uruhare rutaziguye rw’u Bufaransa n’u Bubiligi, atabiciye ku ruhande.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa, Romain Nadal, yatangaje ko u Bufaransa nta ntumwa bucyohereje mu Rwanda kubuhagararira mu bikorwa byo kwibuka tariki ya 7 Mata 2014 i Kigali.
Ibyo Abafaransa bashingiyeho bikura mu (…)

U Bufaransa bumaze gutangaza ko butazitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku nshuro ya 20, nyuma y’aho Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame agaragarije uruhare rutaziguye rw’u Bufaransa n’u Bubiligi, atabiciye ku ruhande.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa, Romain Nadal, yatangaje ko u Bufaransa nta ntumwa bucyohereje mu Rwanda kubuhagararira mu bikorwa byo kwibuka tariki ya 7 Mata 2014 i Kigali.

Ibyo Abafaransa bashingiyeho bikura mu kuzitabira Kwibuka20, ni ibyo Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yatangarije ikinyamakuru Jeune Afrique gisohoka kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Mata 2014, aho yavuze ko ibi bihugu bibiri bifite uruhare rw’ibanze mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Perezida Kagame yabwiye iki Kinyamakuru ko uruhare rw’u Bufaransa muri iyi Jenoside yibukwa ku nshuro ya 20, rurenze kure ibyo Abafaransa bo bashaka kwemera n’ibyo bakomeje kuvuga ko bemera. Ndetse ngo haba u Bufaransa n’ibindi bihugu by’ibihangange ku Isi biba byifuza ko u Rwanda rwahita rumera nk’ibindi bihugu bisanzwe, nk’aho ntacyabaye rukicecekera.

Ati “Ibihugu by’ibihangange by’iburengerazuba biba byifuza ko u Rwanda rwaba igihugu gisanzwe nk’ibindi nk’aho nta cyabaye, ibyabihesha uburyo bwo kwihanaguraho uruhare rwabyo bwite, ariko ntibishoboka. Mufate urugero nk’urw;u Bufaransa. Nyuma y’imyaka 20, icyo bishinja kimwe cyonyine ni ukuba batarakoze ibihagije ngo barokore ubuzima bw’abantu muri Jenoside. Ni ibyabayeho, ariko ibyo bihishira icy’ingenzi; uruhare rutaziguye rw’u Bubiligi n’u Bufaransa mu mitegurirwe ya politike ya Jenoside ndetse no kuyishyira mu bikorwa ubwayo.”

Akomereza ku ruhare rw’ingabo z’u Bufaransa muri iyi Jenoside rwo gukoza isoni. Ati "Muzabaze abacitse ku icumu ry’ubwicanyi bwo mu Bisesero muri Kanama 1994 bazababwira ibyo ingabo z’Abafaransa zo muri l’opération Turquoise zahakoreye. Ubugambanyi bwuzuye, mu Bisesero kimwe n’ahandi hose mu gace kitwaga ko kagendereye kwita no gufasha impunzi.”

Ibi ndetse n’ibindi bikubiye mu kiganiro cyihariye Perezida Kagame yahaye Jeune Afrique bigaragaza uruhare rukomeye u Bufaransa n’u Bubiligi byagize mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yo mu 1994.

Ibi byose rero bias n’ibitera ipfunwe rikomeye igihgu cy’u Bufaransa cyijanditse mu mugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi mu Rwanda mu 1994, nibyo byateye u Bufaransa kutazitabira Kwibuka20 kandi imyiteguro yose yari yarakozwe, ndetse n’intumwa zari buzaze zaratangajwe, ahari hateganyijwe umwiraburakazi Christiane Taubira, Minisitiri w’ubutabera w’u Bufaransa kuko avugwaho kuba asobanukiwe n’u Rwanda kurushaho.

Ibi byose u Bufaransa buhora bushinjwa n’Abanyarwanda, buhora nabwo bubihakana, ku buryo ndetse noneho Perezidansi y’u Bufaransa ku itariki ya 5 Mata ubwo hasohokaga inkuru ivuga ku ruhare rwabwo muri Jenoside, bahise batangaza ko ibi Perezida w’u Rwanda yavuze bitajyanye no koroshya ikibazo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages