Mu mwaka wa 2014 hari inkuru zakozwe na IGIHE zizana impinduka z’ako kanya bitewe n’uburyo zabaga zivugira rubanda; bamwe barafashijwe ibindi bibazo bishakirwa umuti mu maguru mashya.
Izi nkuru zateye impinduka mu buryo bubiri bitewe n’ubuvugizi Abanyarwanda bakorerwaga. Zimwe zatumye abasomyi bakusanya ubufasha bugenewe ababaga bakorewe inkuru z’ubuvugizi, n’izindi zituma inzego za Leta zihaguruka kugira ngo abavugiwe bahabwe icyo bifuza.
Zimwe mu nkuru zateye abasomyi gukora ku byo batunze barafasha
Rubavu: Uwakoraga ubukarani ngo arere impanga yabusezereye agishyikirizwa ubufasha
Uwamahoro Joselyne w’imyaka 26 utuye mu Mudugudu wa wa Kiruhura, Akagari Cyanzarwe mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu yafashijwe kuva mu bukarani yakoraga kugira ngo abungabunge ubuzima bw’impanga yabyaye ku ya 23 Nzeri 2014.
Nyuma y’inkuru yamukozweho yerekana uburyo avunika yikorera imizigo ayerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byatumye Abanyarwanda baba mu Rwanda n’abari mu mahanga bakusanya inkunga arayashyikirizwa ndetse bituma atangira ubuzima bushya bw’ubucuruzi.
Aba bagiraneza biganjemo Abanyarwandakazi bari mu Rwanda ndetse no mu mahanga, bamugeneye ubu bufasha nyuma yo gusoma inkuru ya IGIHE yerekana ko nta bushobozi afite bwo kurera aba bana yabyaye.
Uyu mubyeyi nyuma yo gushyikirizwa inkunga y’amafaranga ibihumbi 230 akaba yaragaragarije umunyamakuru wa IGIHE ko asezeye ubukene kuko yagaragazaga ko afiteimishinga myinshi yo gukora uretse ko yari afite ikibazo cy’aho yakura amafaranga yo kuyitangiza.
Asabiriza yitwaje umwana ngo abanyakigali bamugirire impuhwe
Mukanshuti Anna Maria, uzwi ku zina rya Mama Gihozo wo mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo,yabonye bamushyikiriza inkunga nyuma y’inkuru yamwanditsweho igaragaza ko asabiriza yitwaje umwana agatahana amafaranga menshi nyuma yo kugirwa inama n’abamutanze muri iyi ngeso, bamubwira ko adakunda kubona abamuha kubera ko we adateye impuhwe.
Mukanshuti w’imyaka 30 afite abana babiri; avuga ko nyuma y’urupfu rw’umugabo we wari wamuzanye i Kigali yaje kubura uko asubira mu cyaro ahitamo gusabiriza kugira ngo abone icyamutunga n’urubyaro rwe.
Nyuma yo gukorwaho inkuru igaca kuri IGIHE ,uyu mubyeyi wari waravuye mu cyaro aje gushakisha ubuzima mu mujyi wa Kigali, byatumye ahabwa madorari y’Amerika n’umugiraneza ukomoka mu inkunga y’a gihugu mu Burundi uba ku mugabane w’i Burayi ku buryo nawe yahise asubira mu Karere ka Nyaruguru aho avuka avuga ko agiye gutangira ubuzima bushyashya butandukanye n’ubwo gusabiriza yakoraga mbere.
Kamonyi: Umuryango wa batandatu umaze imyaka itanu mu nzu idasakaye
Bamurange utuye mu Mudugudu wa Nyakabande, Akagari ka Buguli, Umurenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi, yavuze ko bamaze imyaka itanu mu nzu idasakaye nyuma y’uko inzu ye yasenywe n’imvura, akaba abanamo n’abana be batanu.
Hashize igihe kirekire umugabo we apfuye, akaba yibaza impamvu abandi basaba isakaro nyuma ye bakarihabwa ariko we amaso akaba yaraheze mu kirere kandi atishoboye ndetse n’inzego z’ibanze zikaba zizi ikibazo cye kuva kera.
Iyi nkuru yatumye Abanyarwanda baba mu Bushinwa bagira igitekerezo cyo gufasha uyu muryango kubona amabati, aho bavuga ko bakiri mu gikorwa cyo kuyakusanya.
Hari inkuru zatumye ubuyobozi buhaguruka
Yarakubiswe akomeretswa n’abayobozi ntibakurikiranwa
Hirwa Rene, utuye mu Mudugudu wa Muhuza, akagari ka Kabuguru ya I ,umurenge wa Rwezamenyo yakubiswe n’umuyobozi ushinzwe umutekano ari kumwe n’umuyobozi w’umudugudu wa Muhuza mu Kagari ka Kabuguru ya I baramukomeretsa ariko atanze ikirego ntibakurikiranwa.
Uyu musore Rene Hirwa ,nyuma yo gukorwaho inkuru igaca kuri IGIHE ,kugeza n’ubu arashima uru rubuga kuko ngo nyuma y’aho rugaragarije akarengane yakorewe n’abayobozi be barimo umukuru w’umudugudu n’uw’umutekano nta minsi yashize badatawe muri yombi.
Nyuma yaje guhamagara umunyamakuru amushimira cyane ngo bitewe n’uko inkuru ikimara gusohoka ku rubuga Polisi yahise ita muri yombi abo bayobozi, nyuma bagezwa mu butabera.
Yamaze amezi ane asambanywa ku ngufu n’abagabo bane
Kanyana uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko utuye mu Karere ka Gatsibo, yasobanuye birambuye uko yasambanyijwe ku ngufu n’abagabo basaga bane mu gihe cy’amezi ane yamaze akingiranywe mu rugo rw’umuryango utuye ahantu atari kubona uko atabaza.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko yafashwe ku ngufu kuva tariki ya 6 Mutarama kugeza tariki ya 9 Mata 2014 aho yari amaze aya mezi ane yose afungiranye mu nzu agafungurirwa amaze kwemera ko abaye umugore w’umwe muri aba bagabo bamusambanyaga ufite ubumuga bwo kutabona.
Nyuma yo gucishwa mu binyamakuru bitandukanye, Ubuyoboi bwarahagurutse bukurikirana iki kibazo, hakorwa iperereza ryimbitse, birangira bimenyekanye ko yabeshye itangazamakuru, abno yateje urubwa bahinduka abere.
Kigali: Yasenyewe n’ubuyobozi, afungirwa ubwigomeke
Umuturage wubatse mu manegeka mu Karere ka Nyarugenge, abaturage bagahangana n’abashinzwe umutekano bari bagiye kumusenyera bavuga ko adakwiye gusenyerwa kuko ari indushyi, yanasenyerwa abaturage bakamwubakira, byatumye atabwa muri yombi.
Uyu muturage wo Kagari ka Nyakabanda ya I, Umurenge wa Nyarugenge, bwa mbere abashinzwe umutekano baje kumusenyera kuko yari atuye ku manegeka abaturage baba ibamba, ahasenywe barongera barahubaka, nyira yo asubiramo ariko nyuma y’umunsi umwe arafatwa atabwa muri yombi ashinjwa ubwigomeke ndetse n’inzu ye ishyirwa hasi, abana be basigara mu matongo, ahadasakaye.
Yamenwe urusenda mu maso na nyirabuja akekwaho kwiba telefoni
Uwimana Fanny utuye mu Mudugudu wa Kamwiza, Umurenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge yakubise umukozi we, amusiga urusenda mu maso nyuma yo gukeka ko ari we watwaye telefoni yari yabuze.
Nyuma yo kumukubitisha ferabeto yanamusize urusenda mu maso, Fanny ngo yaje gusanga yahubutse, kuko telefoni yamuhoraga ntaho yari yagiye. Nyuma yo gukorwa kw’iyi nkuru, Fanny yatawe muri yombi ngo abazwe ibyo yakoze.
Kirehe: Kurya kabiri ku munsi ni ibirori ku muryango w’abantu 6
Umuryango wa Ruhetesha Paul na Mukangarambe Charlotte batuye mu mudugudu wa Bugarama mu kagari ka Gahama ho mu murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe, wemeza ko barya rimwe ku munsi kubera ubukene, warya kabiri ku munsi, ibidakunze kuwubaho ukabifata nk’ibirori.
Yicaye yigunze ku ntebe imbere y’inzu ye, iriho inzugi nshya z’imbaho ariko igizwe n’imyenge ku buryo utahororera n’inkwavu kuko ngo n’imbwa zaca muri iyo myenge zikayirya, Ruhetesha yatubwiye ubuzima abamo.
Gitifu wa tare Gasana Richard yavuze ko , mu mezi abiri inzu izaba yuzuye. Twamuguriye ikibanza, amabati arahari, ikibanza batangiye kugisiza. Ubu turamukodeshereza . byose bigiye gukemuka. uwo muri Tare. gahe williams.
Nyamagabe: Umuryango ubana n’ihene mu nzu idasakaye
Harerimana Michel na Uwingabire Claudette bari mu kigero cy’imyaka 37 babayeho mu buzima bubi; mu nzu idasakaye, aho imvura ibanyagira bakava mu buriri bararanamo n’ihene bakajya hanze.
Uyu muryango utuye mu Kagari ka Gatovu mu Murenge wa Tare. Ubuyobozi bw’Akagari n’ubw’Umurenge buremeza ko iki kibazo kigaragara, bukaba bagiye kuwutabara.
Uretse inzego z’ubuyobozi, n’abantu batandukanye bagaragaje ko bifuza gufasha uyu muryango mu buryo bunyuranye.
Ibitangazamakuru bitatu byise Ingabire Victoire ‘umurozi’ byarahanwe
Ibitangazamakuru birimo Umusingi, Rwanda Paparazzi na Radio One byise Ingabire Victoire Umuhoza ‘umurozi’ mu nkuru byamukozeho byahamijwe ko byatangaje ibihuha, bitegekwa kubikosora no kumusaba imbabazi.
Ibi bihano byafatiwe ibi bitangazamakuru n’Urwego rw’ Abanyamakuru bigenzura (RMC) nyuma y’uko Ingabire arwitabaje ashingiye ku ngingo ya 21 y’itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda.
Imbwa z’i Muhanga ziryana zafatiwe ibyemezo
Iradukunda Fabrice w’imyaka 12 na Hirwa Emmanuel w’imyaka itandatu y’amavuko bo mu Kagari ka Kinini, Umurenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga, bishwe n’ibisazi by’imbwa yabariye, n’abandi bariwe na yo bashya ubwoba.
Kuva mu mpera z’Ukwakira 2014, mu Tugari twa Kinini na Mbare habaruwe abaturage 14 bariwe n’imbwa. Kuwa 15 Ugushyingo 2014, Iradukunda na Hirwa bari mu barumwe bapfuye bitera n’abandi kumva ko bashobora kubakurikira.
Aho ubuyobozi buboneye ko iki kibazo kimaze gufata intera, imbwa zatangiye kuraswa ndetse n’abarumwe nazo bitabwaho bavuzwa mu mu buryo bwihuse.



















TANGA IGITEKEREZO